Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umutoza wa korali Shalom y’i Nyarugenge yavuzeko korali ari nk’ikipe y’umupira kuko buri muntu aba afite umusimbura we-Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
6 August 2018 saa 11:24'

Nzeyimana Samuel umuyobozi w’indirimbo(Dirgeant) muri Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yavuzeko burya korali ari nk’ikipe y’umupira kuko kuri buri mwanya umukinnyi aba afite umusimbura we kuburyo niyo umwe yabura ikipe idashobora kugira ikibazo na gito ndetse ko hariho n’igihe usanga uwitwa umusimbura ari umuhanga kurusha ubanza mu kibuga kuko bose ikipe iba ibafite kandi ibemera.


Nzeyimana Samuel umuyobozi w’indirimbo muri korali Shalom

Ibi uyu mutoza yabuvuze ku cyumweru cy’umunsi w’ejo taliki ubwo iyi korali yari yagiye mu rugendo rw’ivugabutumwa kuri ADEPR Paruwasi ya Kacyuru ku mudugudu wa Kinamba aho bagiranye ibihe byiza cyane n’abakristo baho umunsi wose doreko bari mu mavuta yo gukomeza imyiteguro y’igitaramo gikomeye bazakorera muri Kigali Convention Center ku cyumweru cyo kuwa 12 Kanama 2018 .

Nyuma y’igitaramo bakoreye ku Kinamba IYOBOKAMANA.COM twegereye uyu mutoza w’iyi korali tumubaza byinshi kubijyanye naho imyiteguro y’igitaramo bise ngo ’Imbere ni heza live concert’ kizabera muri Kigali Convention Center ,atubwirako biteguye neza kandi ko bizeye kuzagirana ibihe byiza n’abakunda Imana .


Korali Shalom ikunzwe cyane muri iyi minsi kubw’indirimbo zabo zomora imitima ,abaririmbyi b’abahanga n’umuziki w’umwimerere

Nzeyimana Samuel umuyobozi w’indirimbo muri korali Shalom yavuzeko imyiteguro imeze neza cyane kandi ko ibintu byose biri kumurongo kuburyo bizeye ko abazakitabira bazanyurwa muri byose yaba umuziki w’umwimerere amajwi meza y’abaririmbyi ,impumeko y’umwuka wera n’ibindi byinshi biryoshya ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana.

Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati:" Mu by’ukuri nkuko nawe wabibonye uko twaririmbye muri iri vugabutumwa biragaragara ko twiteguye bihagije igitaramo cyo kucyumweru kuko burya urugendo nk’uru narwo rudufasha kuguma mu buryo bwiza bwo kwitegura igitaramo kuko wabonye ko abaririmbyi bameze neza kandi biteguye .


Mahirwe Adeline ufite ijwi ryiza mu buryo buhebuje we na bagenzi be nka Eunice Ingabire n’abandi bafatwa nkabarutahizamu muri korali Shalom


Tuyisenge Innocent na Manzi Lusien abaririmbyi b’inkingi za mwamba muri korali Shalom y’inyarugenge

Uyu muyobozi abajijwe ku baririmbyi bafite ubuhanga bukomeye bagaragara muri iyi korali n’uburyo ashobora kubatoza kandi ukabona buri wese arafasha korali nta kugongana cyangwa guhuzagurika mu misimburanire yo gutera indirimbo yagize ati :"Ubundi burya korali n’inkikipe y’umupira kuko uziko buri mwanya buri wese aba afite umusimbura we natwe rero hano niko bimeze dufite abaririmbyi benshi b’abahanga kuburyo naho umwe cyangwa babiri babura ntakibazo na gito korali yagira nkuko wabibonye ko dufite abaririmbyi benshi b’abahanga.

Nzeyimana Samuel umuyobozi w’indirimbo muri korali Shalom avuga kuri bamwe mu baririmbyi yakwita barutahizamu harimo nk’uwitwa Mahirwe Chantal aho yavuzeko uyu mukobwa ubuhanga n’ubwitonzi ndetse n’ubukristo amubonaho bizatuma Imana imukoresha iby’ubutwari ati :Mahirwe Adeline siwe wenyine kuko hari n’abandi nka Tuyisenge Innocent ,Manzi Lusien ,Eunice Ingabire n’abandi batandukanye kandi kuba mvuze aba suko n’abandi baririrmbyi badashoboye kuko ikipe mu kibuga buri mukinnyi aba afite umwanya akinaho kandi akaba umuhanga kuriwo bityo aba navuze n’abo twise abataka".


Korali Shalom y’i Nyarugenge irizeza ibihe byiza bo gusaba na n’Imana kubari bwitabire igitaramo cyabo kuri iki cyumweru

Korali Shalom y’i Nyarugenge ikomeje imyiteguro y’iki gitaramo gikomeye kizaba ku cyumweru taliki ya 12 Kanama 2018 kizabera muri Kigali Convention Center kuva Saa Saba z’amanywa. Shalom choir bazaba bari kumwe na Alex Dusabe n’itsinda rya Ntora Worship Team irangajwe imbere n’umuramyi Papy Clever ndetse n’umuvugabutumwa Prof Kigabo.T. Kwinjira ni ukugura DVD iriho indirimbo zabo nshya z’amashusho. Iyo DVD izaba igura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw).

REBA ZIMWE MURI VIDEO ZAFATIWE MURIKI GITARAMO BAKOREYE KU KINAMBA:

KURIKIRA INYIGISHO YA EV.NIYONGIRA VENCENT UMENYE UBUDAHANGARWA BW’UMUKIRANUTSI ,IYI NYIGISHO YAFASHIJE ABANTU MU BURYO BUKOMEYE UYU MUVUGABUTUMWA YAYIGISHIJE MURI IKI GITARAMO SHALOM YARI YATUMIWEMO :

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.