Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wisunze Alarm Ministries mu gitaramo cy’ubukangurambaga bugamije guhangana n’ibura rya Bibiliya


Yanditswe na     Ubwanditsi
23 October 2018 saa 04:46'

Ubuyobozi bw’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Societe Biblique ou Rwanda) k’ubufatanye na Alarm Ministries bateguye igitaramo gikomeye kigamije gukusanya inkunga yo gushyigikira Bibiliya no kwirinda ko yazagera igihe ikabura mu Rwanda bitewe n’igabanuka ry’abaterakunga bigatuma iboneka kw’isoko iri kugiciro kiri hejuru .

Iki gitaramo giteguwe n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ( Societe Biblique au Rwanda ) k’ubufatanye na Alarm Ministries kizaba ku cyumweru cyo kuwa 25 Ugushyingo 2018 kikazabera kuri Dove Hotel ku Gisozi kuva kw’isaha ya saa munani kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba( 14h00-18h00) kikazaririmbamo abaririmbyi nka Alarm Ministries ,Healing Worship Team ,Israel Mbonyi .Simeon Kabera hamwe n’andi makorali akomeye ataramenyekana azaturuka mu matorero nka ADEPR n’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi .


Alarm Ministries niyo yafatikanije n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda gutegura iki gitaramo

Gakunzi David umunyamabanga wa Alarm Ministries mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko mu busanzwe kuva mu mwaka wa 2016 ,Alarm Ministries ari umunyamuryango w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Societe Biblique au Rwanda) bityo ko nabo bagomba kugira uruhare mu gushishikariza abanyarwanda kugura ,gutunga no gukoresha Bibiliya .

Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati:”Ndizeza abantu bazitabira iki gitaramo ko usibye no gukangurirwa kugura no gutunga no gushyigikira Bibiliya bazahagirira ibihe byiza mu kuramya no guhimbaza Imana kuko usibye Alarm Ministries hatumiwemo n’andi matsinda n’amakorali n’abahanzi bakunzwe muruhando rwa Muzika nyarwanda.

Pasiteri Gasare Michel umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa mu muryango wa Bibiliya mu Rwanda (Societe Biblique au Rwanda ) yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko kugeza ubu abaterankunga b’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda( bagenda bagabanuka cyane bigatuma Bibiliya ihenda kandi abanyarwanda bakaba batarakangukira gushyigikira Bibiliya.

Ati: Abaterankunga bagenda basaza ,abandi bakarangiza igihe cyabo baba barihaye bityo ubu ikigezweho n’ugusaba abanyarwanda ko bashyigikira Bibiliya kuko mu bindi bihugu nka Kenya ,Nigeriya n’ahandi usanga abenegihugu aribo baterankunga ba mbere b’umuryango wa Bibiliya iwabo kandi hakurikijwe ko mu Rwanda abasaga 90% ari abakristo buri wese abigizemo uruhare mu gushyigikira atanga inkunga iyo ariyo yose yaba afite ikibazo k’ihenda ,ibura n’icika rya Bibiliya mu Rwanda cyakemuka.

Umuryango wa Bibiliya washinze imizi mu Rwanda mu mwaka wa 1977. Mu ntego zawo harimo gusobanura Bibiliya, hibandwa kuyo abakirisitu bakeneye birimo Bibiliya Yera, Bibiliya Ntagatifu na Bibiliya Ijambo ry’Imana. Indi ntego ni ugucapa Bibiliya, kuyamamaza, gushaka umutungo utuma Bibiliya iboneka no kuyikorera ubuvugizi muri rusange.


Alarm Ministries iri mu myiteguro y’iki gitaramo yafatikanije na Societe Biblique




Healing Worship Team ,Israel Mbonyi na Simeon Kabera bemeje aya makuru ko bazaririmba muri iki gitaramo cyo gukora ubukangurambaga kuri Bibibiliya

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.