Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuryango Sisterhood in Christ International Ministries wambitse unagaburira benshi mu batuye Kinyinya-Amafoto

Ubwanditsi , 4 months ago

Umuryango Sisterhood in Christ International Ministries uyoborwa n’umuhanzikazi Jackie Mugabo wafashije imiryango itishoboye yo mu mudugudu wa Gasharu mu kagari ka Gasharu mu Murenge wa Kinyinya.

Pastor Jacky Mugabo yakoze umuganda

Sisterhood in Christ bakoze iki gikorwa binyuze mu cyo bise Change Life Initiative, akaba ari gahunda yabo yo kwegera abafite ibibazo bitandukanye, bakabahumuriza ndetse bakabaha n’ubufasha mu buryo bufatika. Iki gikorwa cy’urukundo Sisterhood in Christ bagikoze ku bufatanye na Mi Health Care UK, akaba ari umuryango wo mu Bwongereza uyoborwa na Erran Warden. Ni igikorwa bakoreye mu mudugudu wa Gasharu w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu nkunga batanze harimo ibiribwa, imyambaro n’ubwisungane mu kwivuza. Abahawe inkunga barishimye cyane basabira umugisha ku Mana abagiraneza babafashije.

Iki gikorwa cyabaye tariki 27/10/2018. Mbere yo gutanga inkunga ku batishoboye b’i Kinyinya, abanyamuryango ba Sisterhood in Christ, Erran Warden n’abo mu Ngabo z’u Rwanda batari bacye, bakoranye umuganda rusange n’abaturage bo mu kagari ka Gasharu baharura umuhanda wari waramezemo ibyatsi. Nyuma y’umuganda rusange habayeho kwidagadura, baririmba indirimbo zinyuranye cyane cyane izikoreshwa mu Gisirikare aho twavugamo ivuga ngo ’Tuzarwubaka, abana b’abanyarwanda turugire nka Paradizo ku isi hose, tuzarwubaka.’ Ibi babikoze mu kwishimira ko bakoranye umuganda n’Ingabo z’igihugu.

Nyuma yaho Sisterhood in Christ International Ministries bagiye gusura abana batatu b’imfubyi bibana, biyemeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo inzu bari kubakirwa n’abagiraneza izuzure isakarwe ndetse banahe ubundi bufashe bwabafasha mu mibereho ya buri munsi. Abo bana ni; Ikirezi Divine w’imyaka 21, Umurerwa Ariane w’imyaka 18 na Isimbi Carine w’imyaka 15.

Nyina w’aba bana, nyakwigendera Kayitesi Jeanne yitabye Imana muri 2015 azize ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi. Papa w’aba bana na we yarapfuye. Nyuma yo gupfusha ababyeyi babo bose aba bana baje kuva mu nzu babagamo bajya kuba mu gikoni, inzu babagamo mbere ari nayo ababyeyi babo bubakiwe na Leta, barayikodesha aho babaha 30,000Frw ku kwezi. Amafaranga avuyemo ni yo abatunga.

Ni umwanzuro Ikirezi Divine yafashe mu gushaka uko yatunga barumuna be kuko bari bamaze kuba imfubyi ku babyeyi bombi. Ikirezi Divine yabwiye abanyamakuru ko kuri ubu we na barumuna be babayeho mu buzima bugoye. Uyu mukobwa wasoreje ayisumbuye muri ASPEC Kibungo aho yigaga muri MEG avuga ko agize umugisha agasubira mu ishuri akiga Kaminuza, byamushimisha cyane kuko yahahamo ubumenyi bwamufasha gutunga barumuna be neza. Avuga kandi ko abonye akazi nabyo byamufasha. Iyo umubajije umwuga yumva yakora ukamuteza imbere, avuga ko ari ugucuruza. Ngo abonye ubushobozi yashinga kantine mu Kagari atuyemo ka Gasharu.

Pastor Jackie Mugabo, umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umuyobozi wa Sisterhood in Christ International Ministries, yabwiye abanyamakuru ko Change Life Initiative bayiteguye mu rwego rwo guhindura ubuzima bw’abanyarwanda cyane cyane abatishoboye. Pastor Jackie Mugabo yagize ati:

Iki gikorwa cyavukiye mu gusenga,...Nk’uko Imana yabwiye Yeremiya ngo ahamagaze abagore bazi kuboroga ngo baze baririre igihugu, nanjye ni muri ubwo buryo Imana yongeye kunsanga, ariko nyuma yaho igenda yagura ibitekerezo byanjye kugira ngo hagire impinduka ibaho mu bwoko bw’Imana ndetse no mu gihugu cyacu, mu itorero ndetse no mu miryango.

Pastor Jackie Mugabo uzwi mu bikorwa by’urukundo binyuranye yakoze bigahindura ubuzima bwa benshi, birimo Byee Byee nyakatsi, Fasha Gatagara n’ibindi, avuga ko igihe ari iki cyo kwagura ibikorwa by’urukundo asanzwe akora kugira ngo bigirire benshi umumaro. Ni yo mpamvu ahamagarira abo mu Rwanda n’abo hanze y’u Rwanda kugira ngo baze bafatane urunana hagamijwe kongera kubaka no guhumuriza abanyarwanda nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo birimo Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane z’Abatutsi basaga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa. Yavuze ko atari ubwa mbere afashishe abaturage b’i Kinyanya, gusa ngo yifuza ko abatuye aka gace bakwiteza imbere nabo bagafasha abandi.

Pastor Jackie Mugabo aganira n’umukecuru wamushimiye cyane umutima w’urukundo uri muri we

Pastor Jackie Mugabo yagize ati: "Si bwo bwa mbere mbasuye, ntabwo ari nabwo bwa kabiri, si n’ubwa gatatu ariko numvise ko hari ikintu twahindura. Banyarwanda, banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda ndumva twifatanyije hari amateka twahindura muri kino gihugu kandi bikarushaho kuba byiza." Abajijwe agaciro k’amafaranga bakoresheje muri iki gikorwa cy’urukundo bakoze nka Sisterhood in Christ International Ministries ku bufatanye na Mi Health Care UK,.

Erran Waden wateye inkunga Sisterhood

Erran Warden washinze umuryango Mi Health Care UK, aganira n’abanyamakuru yavuze ko yishimiye kugera mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere. Ngo yaje mu Rwanda ku butumire bwa Jackie Mugabo wamusabye kwifatanya nawe mu gikorwa cy’urukundo cyo gufasha abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Erran Warden ngo yasanze u Rwanda ari igihugu cyiza cyane by’akarusho avuga ko gifite isuku atabonye ahandi ku isi. Yavuze ko ubusanzwe akunda gufasha abantu. Aha ni ho yatangarije ko afite abana 200 yishyurira amashuri. Yahamagariye abantu bose kugira umutima w’urukundo bagafasha abatishoboye.
AMAFOTO YARANZE IGIKORWA

Pastor Jacky Mugabo yakoze umuganda
Bari benshi cyane
Uwineza Divine ari gutanga ubuhamya bw’uko babayeho

Erran Waden wateye inkunga Sisterhood
Pastor Jackie Mugabo aganira n’umukecuru wamushimiye cyane umutima w’urukundo uri muri we

Hano bari binjiye mu gikorwa cyo gufasha abatishoboye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO