Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuramyi Don Moen n’umufasha we bashimye Imana yabakijije urubwa bagendanye imyaka 12

Ubwanditsi , 2 months ago

Donald James wamenyekanye ku mazina ya Don Moen yavutse tariki 29 Kamena 1950, avukira muri America, yashakanye na Laura mu mwaka 1973 akaba afite amateka akomeye mu bijyanye n’ubuhanzi, gutunganya imiziki ndetse n’ibwirizabutumwa ndetse n’ubuhamya bukomeye bw’ukuntu yamaze imyaka 12 atarabona urubyaro.


Umuramyi Don Moen arashima Imana yamuteturuye

Kuri ubu Don Moen na Laura bafitanye abana 5 aribo: Melissa moen, Michael Moen, James Moen, John Moen na Rachel Moen, ibintu uyu muhanzi afata nk’ishimwe rikomeye kubwera igihe yamaze asengera urubyaro.

Mu gitaramo yagiriye I Tennessee mu cyumweru gishize we n’umugore we Laura, Don Moen yateruye amagambo ati: “Nongeye kwibuka imirimo y’Imana k’ubuzima bwanjye, abenshi ntibazi ko namaze imyaka igera kuri 12 ntegerje urubyaro.
Byari ibihe bitoroshye mumuryango wanjye ariko Imana yaradukomeje njye n’umugore wanjye ninayo mpamvu natangiriye kundirimbo ivuga ngo God will make a way (Imana izaca inzira) ahagana mu 1990.”


Umuramyi Don Moen n’umufasha we bashimye Imana yabahaye abana nyuma y’imyaka 12 bashyingiwe

Uyu umupasteri, umuririmbyi, umwanditsi, atunganya umuziki (producer) akaba n’umuramyi w’indirimbo zihimbaza Imana uzwi cyane ku isi yose yakomeje atangaza ko yagiriwe inama mbi na bamwe mubagize umuryango we zo kwicira inzira ngo abone urubyaro ariko we akanamba kuri Yesu ari nabyo byamuviriyemo intsinzi.
Don Moen yamenyekanye kubera indirimbo ze nziza kandi ziyubashye ari na zo zamuhaye amahirwe yo kwegukana ibihembo byinshi kandi binyuranye bitewe n’umurimo we ukomeye.

Yatoranyijwe inshuro nyinshi mu marushanwa anyuranye kubera indirimbo ze zakoraga ku mitima y’abantu kandi muri ayo marushwa yahabwaga ibihembo kenshi. Mu bihembo yahawe twavuga nka Dove Award amaze guhabwa inshuro icyenda zose, igihembo gifite agaciro mu buhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana muri Amerika. Hari n’ibindi bihembo byinshi.


Don Moen azataramira abanyarwanda mu kwezi gutaha kwa Gashyantare


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO