Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuramyi Don Moen ari mu nzira aza gutaramira abanyarwanda

Ubwanditsi , 5 months ago

Umuhanzi w’ikirangirire ku Isi, Don Moen ategerejwe mu gitaramo cy’amateka azakorera i Kigali ku itariki ya 10 Gashyantare 2019.

Don Moen azagera ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gashyantare 2019, nkuko yabihamije abinyujije kurubuga rwe rwa Internet aho yasabye abantu ko bamusengera kuko agiye kugira urugendo runini mu bihugu byo kumugabane w’Afurika birimo n’u Rwanda .

Yagize ati :"Nshuti bakundwa mugize itsinda ry’abanyamasengesho, Ndi munzira njya muruzinduko rw’iby’umweru bibiri muri Africa, mfite igitaramo mu gihugu cya Uganda ku itariki 8 Gashyantare hanyuma yaho nkagira ikindi gitaramo ku itariki 10 Gashyantare mu Rwanda igihugu nzaba ngezemo bwambere, nyuma nzajya muri Afurika y’epfo no muri Ghana nsoreze muri Cote d’Ivoire naho kandi ni ubwambere nzaba mpageze aho niho nzahurira n’itsinda ry’abacuranzi bo muri icyo gihugu ndetse mbonereho no guhura n’inshuti yanjye nziza Andrew Palau mu gitaramo kiswe “Love Cote d’Ivoire Festival”.


Umuramyi Don Moen ari mu nzira aza gutaramira abanyarwanda

Nkuko mpora mbibasaba, ikintu gikomeye cyane ni ukunsengera kugira ngo Imana impe imbaraga n’ubuzima buzira umuze. Uru ni urugendo rutoroshye bizansaba kuruhuka gake ngakora cyane gusa nizeye ko hamwe n’amasengesho yanyu bizagenda neza. Ikindi kandi mudusengere Imana izaduhe umutekano mu kirere cyane cyane ko mu Rwanda na Uganda nzakoresha indege zidasanzwe zikora ingendo za kure.

Umutekano urakenewe cyane kubera ko buri joro tuzajya tuba turimo kuramya no guhimbaza Imana niyompamvu nsaba abamalayika kuzakomeza kuturindira umutekano mubyo tuzakora byose. Zaburi 22:3 havuga ko Imana ihora iteze amatwi abayitakira kumanywa na nijoro, natwe rero ni tumuhamagarana imitima iciye bugufi azatwumva kandi azamanuka adukize atunezeze.

Ndabashimiye kubw’amasengesho yanyu, iyo naniwe muburyo bw’umwuka cyangwa ubw’umubiri, mfunga amaso yanjye nkabona ibihumbi by’abanyamasengesho barimo kunsabira ngo Imana inshyigikire nuko ngakanguka nkaririmba nuzuye umunezero ijoro n’amanywa. Amasengesho yanyu akora ibitandukanye ati "Ndabakunda mwese.K’ubw’icyubahiro cy’Imana".

Ubuyobozi bwa RG Consult itegura igitaramo ‘MTN Kigali Praise Fest’ cyatumiwemo Don Moen, butangaza ko “Azahagera ku wa Gatandatu […] Aho ikiganiro n’abanyamakuru kizabera hazatangazwa.”

Don Moen umaze imyaka irenga 30 akora umuziki, azaza mu Rwanda avuye muri Uganda kuhakorera ikindi gitaramo kinini nacyo kimaze igihe gitegurwa.

Yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo Your Grace is Enough, Our Father, Thank You Lord, God is Good all the time, I will Sing, As We Worship You, Have Your Way, and He Never Sleeps n’izindi.

Abakunda guhimbaza Imana mu ndirimbo, by’umwihariko abakunzi ba Don Moen bategerezanyije amatsiko iki gitaramo kizabera kuri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).

Kwinjira muri iki gitaramo birahanitse, itike ya make ni amafaranga y’u Rwanda 11,400 (ahasanzwe), Rwf 23,750 (muri VIP) ndetse na Rwf 237,500 mu myanya y’icyubahiro cy’ikirenga ku bantu umunani bazihuriza ku meza imwe.


Don Moen umaze imyaka irenga 30 akora umuziki, azaza mu Rwanda avuye muri Uganda

Inkuru ya Fidele Gatabazi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO