Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzikazi Giramahoro Claudine yavuze uburyo yarapfushije umuryango mbere y’igitaramo cy’amateka yakoze -Amafoto -VIdeos

Ubwanditsi , 3 months ago

Umuhanzikazi Giramahoro Claudine yaraye akoze igitaramo gikomeye yashimyemo Imana kubwo ukuntu yamubaye hafi mu ngorane n’amakuba yahujye nabyo ubwo yagiteguraga zirimo kuba umutware we yarakoze impanuka ikomeye y’imodoka imusiga ari muzima hamwe no kurwaza umwana kuko igitaramo cyarenze kiba uyu mwana ari mu bitaro.

Ku mugoroba wo ku cyumweru cy’umunsi w’ejo taliki ya 24 Gashyantare 2019 kurusengwero rwa Methodiste Libre ku Kicukiro habereye igitaramo gikomeye cyari cyateguwe n’umuhanzikazi Giramahoro Claudine .


Giramahoro Claudine yakoze igitaramo cy’amateka kitabirwa n’abantu uruvunganzoka

Ni gitaramo kitabiriwe n’uruvunganzoka rw’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kiririmbamo abahanzi batandukanye barimo amakorali nka Narada ya Methodiste Libre ,Korali Harvest yari yaturutse mw’itorero rya Methodiste Ruvumera/Muhanga ndetse hanaririmbamo abahanzi nka Nkomezi Prosper na Uzayisenga Isaie banyuze bikomeye imitima y’abitabiriye mu ndirimbo zabo zitandukanye.

Kw’isaha ya saa munani nibwo igitaramo cyari gitangiye amakorali atandukaye aririmba maze abahanzi nabo bahabwa umwanya wo kuririmba babimburirwa na Uzayisenga Isaie mw’ijwi ry’ubuhanga n’umuziki mwiza aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe nk’Amashimwe,Ni yesu ufite uko abiginza bikemera ,amaraso n’izindi .

Nyuma ya Isaie Nkomezi Prosper nawe yahawe umwanya maze mw’ijwi ryiza azwiho n’igikundiro afite aririmba indirimbo ze abantu barabyina karahava kuburyo yakuriwe ingofero muri iki gitaramo .

Kw’isaha ya saa kumi n’iminota cumi n’umwe nibwo nibwo Umuhanzikazi Giramahoro Claudine yakiriwe mu gitaramo yinjira aririmba indirimbo yitwa “Nzamumenya” maze mu muziki mwiza n’abamwikiriza bambaye neza hamwe n’ijwi ry’ubuhanga yinjira mu gitaramo aririmba indirimbo ze zizwi nka “Bene data”,Data yemeye ko nkomeza gutsinda ,Ubuzima bwo guhimbaza izi ndirimbo uko ari eshatu yaziririmbye mu gice cya mbere maze aza kugaruka mu gice cya kabiri aririmba izo yise Amahirwe na Iminsi iba myinshi zose zanyuze bikomeye imitima y’imbaga y’abitabiriye.


Giramahoro Claudine n’umutware we bashimye Imana cyane

Muri iki gitaramo Giramahoro Claudine n’umutware we basobanuye uburyo satani yarwanije iki gitaramo kuko muminsi yo kugitegura bahuye n’ibibazo bikomeye bitunguranye byagombaga guhitana ubuzima bwabo.

REBA UMUGABO WA CLAUDINE AVUGA IBY’IMPANUKA IKOMEYE YAKOZE MBERE GATO Y’IGITARAMO CY’UMUFASHA WE :

Muri aya magambo umutware wa Claudine yagize ati:”Mu by’ukuri birashoboka ko umudamu yateguye igiterane cy’amashimwe nta shimwe afite Imana igashaka kuyarema kuko birashoboka ko ibyo yari gushima ari ibisanzwe bimwe bya Imana yaraturinze gusa ariko uyu munsi twuzuye amashimwe afatika yaremwe n’Imana kuko mugihe yateguraga iki gitaramo muri iki cyumweru nakoze impanuka ikomeye y’imodoka sinapfa,umukobwa uba murugo apfusha papa we, umukobwa wacu w’ikirondamfura ararwara araremba n’ubu ari mu bitaro murumvako dufite amashimwe afatika kubera uburinzi bwayo kuritwe .

Ijambo ry’Imana muri iki gitaramo ryigishijwe na Ev.Niyongira Vincent wabwirije amagambo asaba abantu kwibuka ibihe bikomeye banyuzemo maze Imana ikabatabara maze nyuma ahamagara abantu bashaka gushyigikira iyi mpano y’uyu muhanzikazi kugira ngo abone uburyo ashyira mu mashusho indirimbo ze ,birangira habonetse amafaranga byibuze yo gukora Album y’indirimbo 10.

IMBAMUTIMA Z’UMUHANZIKAZI CLAUDINE NYUMA Y’IGITARAMO AVUGA UBURYO SATANI YARI YARAKAYE UMUGABO AGAKORA IMPANUKA,UMWANA AKAJYA MU BITARO N’IBINDI BYINSHI:

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GITARAMO :




Umuhanzikazi Giramahoro Claudine yakoze igitaramo cy’amateka kitabiriwe n’abantu benshi cyane

Ev.Niyongira Vincent wabwirije amagambo asaba abantu kwibuka ibihe bikomeye banyuzemo maze Imana ikabatabara

Claude musaza wa Giramahoro Claudine wamujyanye bwa mbere muri Studio akamwishyurira Album ya mbere

Abaririmbyi babahanga nibo bikirizaga umuhanzikazi Giramahoro Claudine



Umuhanzikazi Giramahoro Claudine n’umutware we bashimye Imana ko mu cyumweru cy’igitaramo bahuye n’ibikomeye Imana ikiyerekana


Umuhanzi Uzayisenga Isaie yitabiriye iki gitaramo anyura imitima y’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana mu ndirimbo yaririmbye






























Byari umunezero ukomeye mu gitaramo cya Giramahoro Claudine

















Abantu b’ingeri zitandukanye bavuye imihanda yose barimo inshuti .imiryango n’abavandimwe ba Giramahoro Claudine bitabiriye iki giterane

Amafoto:Mutuzo Innocent /IYOBOKAMANA.COM


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • NISHIMWE Jean Claude , 3 March 2019 , saa 01:32'

    Icyo yanditse :

    ni byiza mukomereze aho mwamamaza ubutunwa bwiza

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO