Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuhanzi Thacien Titus yashyize indirimbo nshya irimo ubutumwa bubwira abantu ko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye-Yumve hano


Yanditswe na     Ubwanditsi
13 February 2018 saa 05:13'

Tuyishime Thacien Titus Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana umaze kubaka izina mu mitima y’abanyarwanda kubw’indirimbo ze nka Mpisha mu mababa, Aho ugejeje ukora, Uzaza ryari Yesu n’izindi, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ngo "Ukwizera" ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo kubwira abantu ko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye.

UMVA KANDI UFASHWE N’IYI NDIRIMBO "UKWIZERA" HAMWE NA THACIEN TITUS:

Muri iyi ndirimbo nshya "Ukwizera Thacien Titus yumvikana aririmba muri aya magambo ati:"Ukwizera kutagira imirimo nukuri kuba gupfuye ,ukwizera kukarimi gusa ntamirimo utera imbuto nukuri kuba gupfuye kandi ibyo nibyo birimbuye abantu bigira nk’abasenga kandi bishushanya nyabuneka wowe ubyumvise ihane Imana data itazabiguhora".

Mu kiganiro na IYOBOKAMANAA.COM , Thacien Titus mu mwaka ushize wegukanye k igikombe mu irushanwa ryateguwe na MTN Rwanda, indirimbo ye ’Aho ugejeje ukora’ ikaza ku isonga mu zasabwe n’abantu benshi kujya bazitabiraho (Callertune), yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ’Ukwizera ’ ari imbuzi kubantu b’Imana kuko amagambo ayigize yose agaruka kukubwira abantu uburyo ko kwizera kudafite imirimo kuba gupfuye ko ndetse ko umuntu utazi gufata icyemezo cyo gukizwa neza akaba akazuyazi azahura n’ingorane zikomeye mu gihe Yesu yagaruka asanga akimeze gutyo adakonje cyangwa ngo abire".


Umuhanzi Thacien Titus arabirira abantu ko kwizera kudafite imirimo kuba gupfuye

Ati:"Ndirimba mbwira abantu ko kwizera ko mumagambo bidahagije kandi kwishimira gutokora abandi utabanje gutokora iryawe kandi ko impumbyi itabasha kurandata indi mpumyi yewe n’indembe itabasha kujya kurwaza undi murwayi ,ibi byose nibyo ngaruka nkabihuza n’ubuzima bw’umukristo ko abantu bari bakwiye gukizwa neza kandi bakera imbuto zikwiriye abihannye kandi bakirinda gucirana imanza bakareka kuba nk’agasimba k’uruvu rufata isura yaho rugeze ".

Indirimbo"Ukwizera ije ari iya munani kuri Album nshya uyu muhanzi yitegura gushyira hanze muri uyu mwaka wa 2018 aho avugako ubu hasigaye indirimbo ebyiri Album ikuzura maze agatangira gutegura no kumenyesha abantu iby’igitaramo gikomeye cyo kuyimurika kumugaragaro.

UMVA KANDI UFASHWE N’IYI NDIRIMBO "UKWIZERA" HAMWE NA THACIEN TITUS:


Thacien Titus muri uyu mwaka wa 2018 azashyira kumugaragaro Album ye nshya ibura indirimbo ebyiri ngo yuzuye

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.