Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzi Thacie Titus yarijujutiwe bikomeye mu gitaramo cy’umuhanzikazi Giramahoro Claudine

Ubwanditsi , 1 month ago

Umuhanzi Thacien Titus ufite abakunzi benshi kubwo indirimbo ze yari mu bagomba kuririmba mu gitaramo gikomeye umuhanzikazi Giramahoro Claudine yakoze ku cyumweru cyo kuwa 24 Gashyantare 2019, gusa byaje kurangira uyu muhanzi atahakandagiye bituma bamwe bataha bijujuta ari no muri ubwo buryo yaba uwamutumiye ndetse na Thitus ubwe basobanuye impamvu yabuze.

Giramahoro Claudine wakoze igitaramo gikomeye kikitabirwa n’abantu benshi cyane kuko urusengero rwa Methodiste Kicukiro Shell rwakira abantu basaga igihumbi rwari rwakubise rwuzuye.

Mu bahanzi bagombaga kuririmbamo habuze Thacien Titus kuko ku mpapuro n’amatangazo y’iki gitaramo byavugwaga ko kizaririmbamo umuramyi Nkomezi Prosper,Uzayisenga Isaie na Thacien Titus.


Thacien Titus yatanze impamvu zumvikana zatumye ataboneka mu gitaramo cy’umuhanzikazi Giramahoro Claudine

Igitaramo cyarenze gitangira kugeza kumusozo abantu bategereje ko Thacien Titus ahagaragara ariko baraheba bataha bitotomba bamwe bati:”Claudine yaratubeshye ,abandi bati:”Claudine ukuntu ari inshuti na Thacien baririmbanye indirimbo nyinshi bakaba banaturuka hamwe ntitwatekerezaga ko yamutenguha ngo abure mu gitaramo cye.

Nyuma y’igitaramo IYOBOKAMANA.COM twegereye umuhanzikazi Giramahoro Claudine tumubaza impamvu yatangaje Thacien Titus akaba yabuze mu gitaramo cye bikaba byababaje abantu .

Ati:”Mu by’ukuri Thacien twari twavuganye twemeranya ko azaba ari mu gitaramo atungurwa n’impamvu ikomeye y’akazi ke kajyanye n’ubucuruzi akora bituma ansobanurira ko ashobora kuhagera atinze cyane nabyo biza kwanga agera muri Kigali bwamaze kwira n’igitaramo cyarangiye ubwo ndabyumva kandi namubohoye njyewe ntakibazo mufiteho n’ababifashe nkaho nababeshye babyumve ko umuntu atungurwa n’impamvu.

Thacien Titus mu kiganiro na IYOBOKAMANA.COM ku murongo wa Telephone ubwo twamubazaga impamvu atabonetse ntiyagiye kure y’ibyo Claudine yatubwiye kuko yavuzeko impamvu atabonetse yamutunguye kuko yagiye gufata ibicuruzwa mu ntara ya kure noneho atindayo bitamuturutseho bituma ataboneka muri iki gitaramo.

Ati:”Claudine narabimusobanuriye kuko twaravuganaga kandi n’abakunzi banjye bambuze bambabarire kuba ntarahabonetse tuzabonanira mu bindi bitaramo kuko muri uyu mwaka mbateguriye ibishya byinshi.

REBA KANDI UFASHWE N’INDIRIMBO NSHYA Y’AMASHUSHO THACIEN TITUS YASHYIZE HANZE:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO