Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umubyeyi utwite wabagishijwe urwembe nta kinya,Imwe mu mpamvu ituma Apotre Gitwaza asaba abanyamulenge gusubira iwabo-Menya Byinshi


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 September 2018 saa 04:21'

Intumwa y’Imana Apotre Paul Gitwaza yasobanuye impamvu ikomeye yatumye abwira abanyamurenge gusubira iwabo.

Apotre Paul Gitwaza ni umwe mu bantu bantu bafite amatorero akomeye hano mu Rwanda ndetse itorero rye rikaba rifite andi mashami no hanze y’u Rwanda,bityo bigatuma agira abayoboke benshi ndetse muri bo hakab harimo abavuye I Mulenge muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyane ko nawe ariho akomoka.

Mu Minsi yashize rero humvikanye amagambo avugako uyu mukozi w’Imana ajya akangurira abanyamurenge gusubira iwabo I Mulenge,gusa we ubwo yari arimo kwigisha akaba yarasoobanuye gatoya ku mpamvu yatumaga abwira abanyamurenge ngo basubire iwabo.

Mu magambo ye yigisha,Intumwa y’Imana Paul Gitwaza yagize ati:”Buri mwaka njya kuvuga ubutumwa i Mulenge, niho navukiye niho nakuriye nahavuye mfite imyaka 18. Nasubiyeyo nyuma y’imyaka 15 mpavuye nsanga abari barizeye Imana barasubiye inyuma, nsanga hasigaye abasaza baba mu matongo, nta buvuzi buhari, urubyiruko rwose rwaragiye.

Mu gihe nari ndiyo njya gusura umugore babyaje bamubaze bakoresheje urwembe nta kinya bamuboshye amaguru n’amaboko arimo gutaka cyane ndabirebaaaa [...] ndi muri Amerika nakirwa n’urubyiruko rw’abanyamulenge rugeze ku 100, ndababwira nti ko muri Abanyamerika mwatashye iwanyu mukajya gufasha bene wanyu, nabakanguriye gufasha iwabo ngo babakure muri ubwo buzima, bajye kubaka ibitaro.

Narababwiye nti simbabwiye ngo mugumeyo, ahubwo mutahe mujye kubafasha kuko habaye amatongo. Batwara umuntu mu ngombyi iminsi ine kugirango bazamugeze ku kigo nderabuzima.”

Apotre Paul Gitwaza yavukiye ndetse akuri mu gace kitwa I Mulenge ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Ni umugabo ufite umugore n’abana batatu b’abahungu bari hagati y’imyaka 13 na 19.

Se umubyara yari umupasiteri, akaba ari no mu bantu ba mbere batangije ivugabutumwa mu Itorero ry’Abapantekote muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hamwe no mu Rwanda afatanyije n’abandi.

Yize ibijyanye n’ubuhinzi, ibijyanye n’imitekerereze ya muntu (Psychologie) hanyuma ajya gushaka kwiga ibyo gutwara indege, ubwo nibwo Imana yamuhamagaye ajya abivamo yiga amasomo y’iyobokamana (théologie).

Ubu afite masters na doctorat muri théologie yakuye muri Kaminuza ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Christian N.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.