Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umubano wa ADEPR n’Abamisiyoneri bo muri Suede wongeye gusubukurwa (Video)

, 1 week ago

Mu minsi yashize havuzwe amakuru y’umwuka mubi wari hagati y’itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) n’Abamisiyoneri bo muri Suede, umubano hagati yabo utangira kugenda biguruntege. Ni ikibazo cyari hagati y’abari abayobozi b’iri torero barimo Bisop Sibomana na Rwagasana ndetse n’Amisiyoneri b’Abanya Suede bareberera iri torero dore ko ari nabo baritangije.

Kuri ubu ubuyobozi bw’impande zombi buvuga ko bwaganiriye ku bibazo impande zombi zari zifitanye, bubishakira umuti none ubu umubano uhagaze neza.

Mu gushaka kumenya amakuru y’impamo ku izahuka ry’umubano ku mpande zombi, IYOBOKAMANA yagiranye ikiganiro n’abayobozi bazihagarariye, bashimangira ko kuri ubu ibintu bimeze neza.

Rev.Pastor Allan Ekstedt uyobora itorero rya Pentekote muri Suede ari naryo ryabyaje ubutumwa itorero rya Pentekote mu Rwanda, yashimangiye ko n’ubwo mu minsi yashize impande zombi zagiranye agatotsi, ngo kuri ubu ibintu bimeze neza.

Yavuzeko kuba impande zombi zagirana utubazo ari ibintu bisanzwe bibaho, ngo kuko ahari abantu hanuka urunturuntu.

Yagize ati “[….] Tuba twifuza ko abayobozi b’itorero bahuriza hamwe imbaraga, bagakorera hamwe, n’ubwo ari abantu ibibazo bishobora kuvuka gusa icyo twishimira ni uko hari umubano mwiza hagati y’itorero n’abafatanyabikorwa.”

Yakomeje ashimangira ko “Abamisiyoneri b’Abanya-Suede ntabwo bazigera batererana u Rwanda.”


Rev Allan Ekstedt uri mu bayobozi b’itorero rya Pentekote muri Suede akaba ari nawe waje ahagarariye delegasiyo yasuye u Rwanda iturutse muri Suede

Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Rev. Karuranga Ephrem nawe yunze mu rya Alan avuga ko umubano w’itorero ndetse n’Abamisiyoneri umeze neza cyane.

Yavuze ko umuzi w’ibibazo hagati y’itorero n’abamisiyoneri waturutse ku bibazo itorero riherutse guhura nabyo maze bituma abafatanyabikorwa baryo barimo n’abo muri Suede bagirana ibibazo.

Ati “Ntabwo ari Suede gusa twagiranye ibibazo, kuko uko itorero ryagiye rigira ibibazo hari abagiye bahagarika imikoranire yabo na ADEPR, ariko ubu turashima Imana ko biri kugenda neza.”

Rev. Karuranga Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’itorero bwakoze ibishoboka byose kugarura umubano hagati yaryo ndetse n’abafatanyabikorwa, aho bamaze igihe kitari gito baganira n’Abamisiyoneri bo muri Suede kugira ngo ibintu bisubire ku murongo.

Ati “Suede nk’abantu babyaje ubutumwa bwiza mu gihugu cy’u Rwanda, hagiye hagaragaramo ko umubano wagiye ucumbagira, ariko ubu tumaze imyaka ibiri tuganira, ubu turashiima Imana ko ikibazo cyari gihari cyarangiye.”

Yunzemo ati “Twagiye iwabo turaganira, nabo baza hano turaganira, nk’abantu batubyaje ubutumwa bwiza turi kumwe nta kibazo.”

REBA IKIGANIRO N’UMUVUGIZI WA ADEPR HANO

Yavuze ko kuri ubu hari amatsinda 3 y’Abamisiyoneri barimo abafata ibyemezo baje kureba uko itorero rihagaze mu Rwanda, ngo babonye ko ibintu bimeze neza.

Ati “Bazasura igihugu, basure n’itorero kugira ngo barebe imikorere yaryo koko, dore ko hari byinshi bagiye babwirwa bitari byo.”

Yavuze ko mu byatumye batera icyizera itorero rya Pentekoti mu Rwanda harimo n’amakuru atariyo babwirwaga ku Rwanda ndetse no ku itorero riri mu Rwanda, ariko ubu bikaba byasobanutse kuko bigereye mu Rwanda.

Ati “Bakiraga amakuru atariyo, haba ku gihugu, haba no ku itorero, niyo mpamvu twabasabye ko bagera mu Rwanda bakirebera ko ibivugwa hari aho bihuriye n’ibyo bazibonera kandi koko babyiboneye.”

Bivugwa ko umuzi w’amakimbirane hagati y’itorero rya ADEPR n’Abamisiyoneri bo muri Suede yatejwe n’uko abari abayobozi b’iri torero, aribo Bisop Sibomana na Rwagasana, bihaye ububasha bwo kwitwa ’Bishop’ abamisiyoneri batabizi, bituma hatangira gututumba umwuka mubi wanateje amakimbirane.

Abamisiyoneri b’Abanya-Suede nibo batangije itorero rya ADEPR mu Rwanda mu mwaka wa 1940.

Rev Allan Ekstedt avuga ko byagoranye cyane ubwo iri torero ryatangizwaga mu Rwanda, ngo kuko abamisiyoneri bari baje kuritangiza bamaze igihe kinini babwiriza abantu, ngo uwa mbere aza kwizera ubutumwa bwiza hashize imyaka 2.

Kugeza ubu itorero rifite abakirisitu babarirwa muri Miliyoni 2. Rimaze kugaba amashami mu bice byose by’igihugu ndetse rikaba rifite ibikorwaremezo binyuranye birimo amashuri, amavuriro n’ibindi byagize uruhare mu iterambere ry’igihugu.


Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Rev. Karuranga Ephrem yavuze ko umubano uhagaze neza ku mpande zombi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO