Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ugutangwaho ibitambo,Imiziro y’ababyeyi,zimwe mu mpamvu zikomeye z’aba zituma bamwe mu bana b’abakozi b’imana bananirana


Yanditswe na     Ubwanditsi
20 August 2018 saa 02:29'

Nubwo hari bamwe bakoresha imyuka mibi ndetse bagatamba ibitambo ho abana babo ngo bakunde bakore umurimo w’Imana kandi bawiyitirira ariko ,abandi bo bahamya ko hari impamvu nyinshi zitera uburara no kunanirana ku bana babo kandi bo bakaba bagomba kubigisha kabone nubwo gushaka Imana ari ibya buri wese.

JPEG - 217.2 kb
Pastori Francois wo mu itorero ry’ADEPR nawe ahamya ko Imana ari iya buri wese

Abana b’abapastori,ababavugabutumwa akenshi usanga barananiranye kandi atari uko ubutumwabwiza ababyeyi babo bigisha abandi bo batabubigisha,ahubwo ari uko haba hari impamvu nyinshi zibitera nkuko byagiye bitangazwa n’abapastori benshi.

Gusa ubwo umunyamakuru w’Iyobokamana.com yaganiraga na Pastori God we ahamya ko buri wese agomba guska Imana ku cye giti ariko nabo baba bafite inshingano zo kwigisha ndetse no gusobanurira abana babo ibijyanye n’umurimo w’Imana ndetse no gukizwa.

Abajijwe niba umwana we aramutse akoze icyaha bigasaba ko yamuhagarika mu itorero pastor Godfrey yavuzeko agomba kumuhagarika nk’abandi bose.

Gusa Iyo urebye cyane ku bana babapastori usanga imico yabo itameze nk’uko yakabaye ikwiriye kuba cyane ko haba hari nk’ibimenyetso byinshi bigaragara.

Ni kenshi hagiye hacicikana amakuru avuga ko umwana w’umwe mu bigeze kuba abavugizi b’itorero ry’Adepr mu Rwanda afite imyitwarire ihabanye cyane n’iyumwana w’umushumba,ngo ni kenshi uwo musore yagiye agaraga ateruye amacupa y’inzoga mu ndirimbo z’isi kandi ukabona akenshi ubutumwa bwiza atabwikoza,

Muri bamwe twagiye tuganira b’abavugabutumwa ndetse n’abapastori bagaragaje ko hari impamvu nyinshi zibitera.

Ukutizera kw’ababyei babo

Iyo ababyeyi adakorera Imana mu mucyo no mu mwuka,bituma batizera ndetse bikanatuma gusengera abana babo biba ikibazo gikomeye bityo abana bakazirwamo na Stani.

Imiziro y’ababyeyi babo

Aha umwe mu bapastori yagaragaje ko hari abapastori bakora umurimo w’Imana ariko bafite imiziro myinshi kuko baba bakora uwo murimo w’Imana akenshi bafite n’ibindi bigirwamana basenga kugira ngo bakoreshwe ibitangaza.

Aha abenshi batanga ingero z’abavugabutumwa bo mui gihugu cya Nigeria ngo hari igihe bakoresha imyuka mibi kugira ngo bazajye bahanurira abantu byinshi.bityo rero rimwe na rimwe ukanasanga batanzeho abana babo ibitambo.

Amatsinda abana bagenderamo

Hari igihe abana bagendera mu matsinda mabi y’inkozi z’ibibi bityo bigatuma nabo bagira imico mibi,ibyo rero rimwe na rimwe ugasanga bananirana kuko akenshi bataba birirwanye n’ababyeyi babo

Akazi kenshi k’ababyeyi babo

Bitewe n’inshingano nyinshi ababyeyi baba bafite zo kujya gukora Imirimo y’imana ahantu henshi ndetse akenshi uagasanga batabona umwanya wo kwicara mu rugo bityo bigatuma batabona umwanya wo kuganira n’abana babo.

Ugutangwaho ibitambo

Akenshi usanga bamwe mu bavugabutumwa bakomeye batangaho abana babo ibitambo kugira ngo bagire igikundiro ndetse no gukomera.

Gusa nubwo ugutanga ibitambo aricyo ubona cyaba gikanganye ariko bamwe mu bakozi b’Imana bo ntibabyemeranya

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.