Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Theo Bosebabireba yashyize hanze indirimbo ivuga ko ubwo Imana itakuvumye abantu bareka kwivuna kuko kukuvuma ari uguta igihe barota inzozi zitazasohora -YUMVE

Ubwanditsi , 16 January

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi kw’izina rya Theo Bosebabireba ukunze gusohora indirimbo zirimo amagambo akomeye ,kuri uyu wa 16 Mutarama 2019 yashyize hanze indirimbo yise ngo"Bararota" yumvikanamo amagambo avuga ngo ubwo Imana itakuvumye nibareke kwivuna nibanabikora bazaba bata igihe barota inzozi zitazasohora.


Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi kw’izina rya Theo Bosebabireba yashyize hanze indirimbo yise ngo "Bararota"

Theo Bosebabreba aganira na IYOBOKAMANA.COM ubwo yadushyikirizaga iyi ndirimbo yavuzeko yayise ngo"Bararota ashaka gutanga ubutumwa kubantu baterwa ubwoba n’imigambi mibi abandi bantu baba babagiraho .

Muri aya magambo Bosebabreba yagize ati:"Wumvishe amagambo yose agize iyi ndirimbo wumvamo ubutumwa bukomeye kuko igitero cyayo cyambere kigira kiti:"Amaboko y’abantu nakurekura amaboko y’Imana azakuramira ,byasamye nk’ibizakumira ariko Imana ntizabikundira kandi ntizabiha inzira kuko ubwo Imana itakuvumye nibareke kwivuna nibanabikora bazaba bata igihe barota inzozi zitazasohora.

Mu gitero cya kabiri Bosebabreba aririmba agira ati:"wapfukamiye abantu biranga ,urabaririra urahogora ugera naho guhora kandi abaguhigira ngo ,abaguhigira ngo bazaguhemukira bakirirwa babivuga ngo ntuzabakira ndagira ngo mbabwire ko nibadahinduka bazakwimukira ".


Bosebabireba ati:"Ubwo Imana itakuvumye nibareke kwivuna nibanabikora bazaba bata igihe barota inzozi zitazasohora"

Mu gitero cya gatatu Bosebabireba agaruka kurukundo rw’Imana mururimi rw’igiswayire n’ikigande agakomeza agira ati:"Tugaragara nk’abatariho ,turirabura ariko turi beza kandi dutungishije benshi nubwo tugaragara dusuzugurwa kuko Imana ari data ninayo mpamvu ayirata kuko yamukunze akaramata asigaye arara ayirota kandi Mana ugira neza umunsi ukira ,ukwezi kugashira ugira neza umwaka ugashira undi ugataha nawe humura ubwo Imana itakuvumye nibareke kwivuna nibanabikora bazaba bata igihe barota inzozi zitazasohora.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO "BARAROTA" YA THEO BOSEBABIREBA":


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • Guillaume , 16 January 2019 , saa 11:30'

    Icyo yanditse :

    Kubera iki mushobora, kutubwira ngo dukande kugira turabe indirimbo tukayibura kugira tuyumvirize.

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO