Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR buri muri Europe aho bagiye gusura umukumbi uherereye yo-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
8 October 2018 saa 06:56'

Mu gihugu cya Belgique hari kubera urugendo rw’Umuvigizi w’Itorero rya ADEPR Rev. Ephrem Karuranga, Umunyamabanga Mukuru, Rev. Gatemberezi Muzungu Paul hamwe n’Ushinzwe Imali n’Ubukungu Mme Aurelie Umuhoza.

Kuwa gatandatu w’italiki 06 Ukwakira 2018 Rev.Karuranga Ephreum umuvugizi w’itorero rya ADEPR hamwe na Rev.Gatemberezi Paul umunyamabanga mukuru w’iri torero bahagurutse ku kibuga k’indenge cya Kigali Kanombe berekeza ku mugabane w’i Burayi bashyikira mu gihugu cya Belgique.

Muri uru regendo aba bayobozi babiri byari biteganijwe ko bahurira kuri uyu mugabane w’Iburayi na Mme Aurelie Umuhoza ushinzwe imari n’ubukungu we wari waragiyeyo mbere ho iminsi mike agiye mu mpamvu z’akazi maze bagakomezanya ibijyanye no gusura amatorero ya ADEPR aherereye kuri uyu mugabane w’i Burayi bakazagarukana i Kigali bose uko ari batatu.

Muri uru rugendo rwatangiye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 06 Ukwakira 2018 , bari gusura itorero rya ADEPR muri Europe hagamijwe gushyira imbaraga mw’ivugabutumwa rirenga umupaka doreko uko ibihe bigenda bisimburana ariko iri torero rigenda rirushaho kwagira amashami yaryo hirya no hino mu bihugu byo kw’isi(Mission).

Hasuwe kandi Itorero rya Eglise sans Frontiere de Wattrelos, riherutse kohereza abasore n’abakobwa 17 mu Rwanda mu rwego rwo gutsura umubano hagati y’amatorero yombi, aho Umuvugizi wa ADEPR yasuye urubyiruko abigisha inyigisho y’umubatizo w’umwuka wera muri icyo gihugu.

Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR, ryatangije ishami ryaryo mu gihugu cy’Ububiligi aho mu mwaka wa 2016 himitswe Abashumba babiri bayobora iryo torero, abandi bahabwa kuba abarimu, abandi baba Abadiyakoni, mu cyerecyezo cyo kwagura ivugabutumwa rya Yesu Kristu ngo rigere hirya no hino ku isi.

Amafoto :


Umuvugizi wa ADEPR .umunyamabanga mukuru wa ADEPR n’ushinzwe imari n’ubukungu baherereye ku mugabane w’iburayi




Abayoboke ba ADEPR mu gihugu cya Bergique bishimiye bikomeye gusurwa n’ubuyobozi bukuru bw’itorero

Yanditswe na Joel Sengurebe

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.