Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ubutegetsi bwa Libya bwavumbuye imibiri 34 y’abahowe YESU


Yanditswe na     Ubwanditsi
27 December 2018 saa 08:25'

Imibiri 34, bikekwa ko yaba ari iy’abanya- “Ethiopia” biciwe mu gihugu cya Libya mu mwaka wa 2015 , yavumbuwe mu byobo rusanjye kuri uyu wa mbere.

Amakuru yatanzwe n’abategetsi ba Leta ya Libya yemeje ko aba bishwe n’umutwe wa Kisilamu mu mwaka wa 2015.

Ibi byobo byavumbuwe ku cyumweru tariki ya 23, Ukuboza 2018 amakuru atanzwe na bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe wa kisilamu batawe muri yombi nkuko byatangajwe n’ibiro bya Minisiteri ishinzwe ubutasi.

Hari video bivugwa ko yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’abahezanguni ba ISIS yerekanaga uburyo aba banyakwigendera bishwe urw’agashinyaguro. Iyi video, yagaragazaga amashusho y’abari bambaye amasarubeti ya orange bari ahantu ku mucanga, aba bambaye amasurubeti ya orange bararaswaga ndetse abandi bagacibwa imitwe.

Aba bose bishwe n’abizera ba Yesu Kristo ba hariya mu gihugu cya Ethiopiya, bivugwa ko insengero zabo zari zafashwe n’aba bahezanguni ba ISIS.

Bivugwa ko utudege nziramutwazi(drones) aritwo twifashishijwe mu kuvumbura ibi byobo rusanjye byavumbuwe hafi y’umujyi wa Sirte hahoze hatuye uwari umukuru w’igihugu cya Libya Muammar Qaddafi.

Aba bahowe Imana bitegfanijwe ko imibiri yabo isubizwa mu gihugu cya Ethiopiya mu gihe cyose ibihugu byombi byaba bimaze kubyumvikanaho.

Umutwe wa leta ya kisilamu wavuzweho kwica abantu ubahora ukwemera nk’urugero hari abanyamisiri 21 bishwe n’aba barwanyi kandi nabo bicirwa muri Libya mu mwaka wa 2015, gusa aba bo imibiri yabo yahise ijyanwa mu gihugu cyabo cya Egypt mu ntara bavukagamo ya Minya. A ba nabo ni abahowe Imana.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.