Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ubusesenguzi ku bisa no kwikirigita agaseka ndetse n’ibisubizo bikomeye bya Rugagi ku bibazo byo mu itorero rye.


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 October 2018 saa 02:42'

Hamaze iminsi hacikina amakuru avuga cyane ku kugura indege kwa Bishop Rugagi,ndetse nawe akabyemeza ko agiye kuyigura ,ese koko bizaba ukuri?

Umunyabitangaza Bishop Rugagi si rimwe avuga ibintu bikomeye ndetse bigatungura benshi cyane nyuma bigahinduka amasigaracyicaro cyangwa amashyengo.

Bishop Rugagi yigeze gutangaza ko urusengero rwe rugiye kubakwa.
Ahagana saa 15h:00 z’amanywa zo ku wa gatatu tariki 15 Werurwe 2017 nibwo Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero Redeemed Gospel Church yageze ku ruhimbi aririmba indirimbo igira iti: ” Nta kintu mfise no vuga, atari ukuguha ishimwe, kuko witwa Imana yanjye birampagije ushimwe,…”

Bishop mu magambo ye yavuze ko ahamya adashidikanya ko Imana ikora ibitangaza ku buzima bwa buri muntu wari muri iri teraniro. Mu isengesho ati : ” Urakoze kuba wavushije imvura y’umugisha mu buzima bwa buri muntu”

Bishop Rugagi yavuze ko ikibuga cy’indege cya Bugesera kizuzura n’Itorero rye ryuzuye .

Mu magambo ye nubwo atavuze aho Itorero rye rizubakwa n’igihe kizwi imirimo yo kubaka iyo nyubako y’urusengero izarangirira Bishop Rugagi yatangaje ko inyigo yaryo iri gukorerwa i Dubai .

Ati :” Ikibuga cy’indege cya Bugesera kizuzura n’Itorero Abacunguwe ryuzuye kuko bizatahirwa rimwe. ”

Bishop Rugagi Innocent yavuze ko igishushanyo ( Plan ) cy’itorero kiri gukorerwa i Dubai. Uru rusengero ruzubakwa ruzaba rwakira abantu bangana n’ ibihumbi cumi n’icyenda ( 19.000).

Gusa amakuru avuga neza ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2018 ikibuga cy’indege cya bugesera kizaba cyuzuye ,bivuga ko habura amezi 2 gusa,ariko k’uruhande rwa Rugagi urusengero rukaba rutaratangira kubakwa,bityo benshi bakaba barabifashe nko kubeshya.

Bishop Rugagi yavuze ko agiye kuzajya azura abapfuye
Tariki ya 25 nzeri 2017 Bishop Rugagi yavuze ko agiye kuzajya azura abapfuye abantu benshi baratangara.

Mu magambo ye icyo gihe yagize ati “ Ubu ngiye guhanura 90 ishire, ntabwo ari nka byabindi, kuma Televisiyo y’abandi bambariraga iminota, hoya ubu Televiziyo ni iyacu, nzajya mpanura mpaka. Ubu abantu bagiye kubona Imana nkorera ko ari Imana nyamana.

Abarwayi barakize murabibona, ababuze imbyaro barabyaye, abafite ibimuga imbago n’utugare barabitaye bagendesha amaguru yabo,…. Ubu igitangaza gisigaye ni kimwe ni uko nzajya muri Morgue yo mu bitaro nka Kanombe na CHUK ubundi ngasengera abapfuye bakazuka, bagataha ari bazima.”

Bishop Rugagi yagarutse kuburyo Imana yigeze kumwohereza gukiza umukobwa wari urwaye umugongo mu bitaro by’Umwami Faysal, ubwo bari bafashe umwanzuro wo kumubaga ariko umukobwa akabyanga ahubwo atumaho Bishop Rugagi ngo amusengere.

“Ubwo nagezeyo umukobwa atabasha no guhindukira na gake, bamwandikiye ko nta kindi bamukorera uretse kumubaga umugongo, ariko narahageze ndamusengera arakira, arahaguruka wenyine yigenza aramperekeza, ndetse bahise banamusezerera kuko bwakeye ataha.”

Ibi byose Bishop Rugagi yabivugaga ashaka kwerekana ko ibitangaza byinshi kandi bikomeye Imana yamaze kubimukoresha ahubwo ubu igisigaye ari ukuzura abapfuye abantu bose bakemera imbaraga z’Imana zimurimo.

Nyuma yahoo Uyu mukozi w’Imana yaje kugurisha udutabo avuga ko dutanga abagabo ndetse n’akazi ari nabyo byatumye Pasitorin Ezra Mpyisi amusubiza muri aya mgambo agira ati;” ‘Igisha bibiliya, bibiliya si iyo gutanga akazi n’ amafaranga igisha ubugingo buhoraho.

Bibiliya ntiguha umurimo wawubuze, ntigumbahura abagumbashye, koresha ubwenge bwawe ukore, jya mu baganga bakuvure. Bibiliya iduha agakiza k’ iteka ryose. Namwe murajya kugura agatabo ngo mwaguze umugisha. Imana iracuruza? Ariko mwebwe kuki mubyemera”? Imana ni umucuruzi sha?

Bishop Rugagi yatangaje ko agiye kugura indege
ku Cyumweru tariki 09 Nzeri 2018 ubwo yarimo yigisha ijambo ry’Imana, yatangaje ko afite gahunda yo kugura indege vuba cyane, ko ndetse yanamaze kugera aho zikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kubaza igiciro, inkuru yatunguye abatari bacye.

Yagize ati “Ubwo nari ndi muri Leta ya Washington nagiye gusura uruganda rw’indege rwa Boeing, nagezeyo mbaza igiciro cy’indege nzagura, Imana iyo ikubwiye ngo izaguha ihene ujye uhita ushaka ikiziriko, nikubwira ko izaguha inka jya uhita wubaka ikiraro.

Avuga ko Imana yamusezeranyije indege kera akaba ariyo mpamvu yagiye aho zikorerwa, kugira ngo amenye igiciro atangire abyitegure.

Bishop Rugagi yakomeje abwira abari mu materaniro ko bagomba kumwigiraho kugira umutima ukomeye mu kwizera ngo kuko aribyo bituma umuntu abasha kugera kucyo yifuza kugeraho.

Yagize ati “Mu bantu bizera ndi uwa mbere mu isi yose. Nintanayitungira hano namaze kumenya aho nzayitungira kuko Imana yamaze kumpa uruhushya rwo kwemerwa, abantu bamaze kubona Imana imbamo.Mumpere Imana amashyi menshi…”

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye hakwirakwiye amafoto agaragaza Bishop Rugagi ari ku ruganda rwa Boeing i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yanifotoreje ku ndege byaketswe ko ariyo yasize arambagije.

Ibi byatangajwe na Bishop Rugagio byabaye nk’ibitunguye abatari bacye, dore ko binigaragaza ko hari byinshi byihutirwa yakagombye kubanza gukora kurusha kubanza kugura indege.

Iyo urebye mu Rwanda usanga nta muntu wari wagura indege ye bwite yo kugendamo ,bityo umjuntu akaba yakwibaza ati ese buriya Rugagi niwe ufite amafaranga menshi kurusha abandi,ese niwe wenyine ukunda indege cyane?

Nyuma yibyo byose mu itorero ry’uyu mukozi w’Imana hagiye hagaragaramo ibintu bitagenda neza

1.Ikibazo cyo kudahemba abakozi
Mu minsi ishize nibwo humvikanye amakuru avuga ko abakozi ba televiziyo ya Rugagi bamaze amezi asaga arindwi badahembwa gusa ,Bishop Rugagi we akaza kubitera utwatsi.

Asobanura ibyo kudahemba abakozi , Bishop Rugagi yahakanye ibyo aba banyamakuru bavuga, ahamya ko TV7 itagira abanyamakuru.

Yagize ati “Umukozi n’umukorerabushake ni abantu babiri batandukanye mfite abakorerabushake benshi batandukanye ni abakirisitu, abandi simbazi keretse akweretse amasezerano y’akazi yagiranye na TV7 ikaba itabyubahiriza. Abakorerabushake ni batatu hanyuma abafata amashusho ni babiri nta mukozi uri muri abo bose.’’

Abajijwe uburyo abakorerabushake bahabwa amakarita y’akazi yanditseho inshingano bafite, Rugagi yagize ati “Abo nakubwiye ko ari abana baba baje kwimenyereza akazi abandi ni abakorerabushake si abanyamakuru, ni abantu baza bagasaba umwanya wo gukora ibiganiro.

TV7 nta mukozi igira ufite amasezerano y’akazi kuko televiziyo irakiyubaka ntiranamara umwaka itangiye.’’

Rugagi yakomeje avuga abakora kuri TV7 bose uretse umwe nta wundi ufite ubumenyi bujyanye n’itangazamakuru, kuri ubu akaba ari gushakisha abafite ubumenyi mu itangazamakuru ngo abahe akazi.

2.Benshi bakomeje kwibaza bati:”Ese Rugagi avuga iki ku kuba agiye kugura indege kandi itorero rye riri mu bukode?

Benshi bakimara kumva inkuru y’uko Bishop Rugagi agiye kugura indege byarabatunguye cyane,bibaza impamvu yaba agiye kuyigura kandi itorero rye rigikodesha aho gukorera.

Tariki ya 16 Nzeri 2018, Bishop Rugagi yavuze ko hari abantu badafite kwizera nk’ukwe maze bakumva amagambo yo kwizera avuga bakamushinja kuba ari umwirasi, nyamara ngo abikoreshwa no kwizera kandi ngo kwizera kwe ntigukwiye kugusha abantu.

Ati: “Wumvise amagambo mvuga yo kwizera utari mu mwuka ntiwagaruka guterana. Niba njyewe nizeye Imana nkabwira abantu ngo nzagura indege cyangwa ikindi kintu runaka, umuntu akagushwa n’ijambo ry’uko nzagura ikintu kandi amafaranga nta yo mfite, umunsi nzayigura (indege) bwo tuzaba tukiri kumwe? kwizera kwanjye kugusha imitima y’abantu batazi Imana yo kwizerwa!”

Abamunenze ko agiye kugura indege mbere yo kubaka urusengero yabasubije ko ibyo ari ibintu bisanzwe mu bantu kuko ngo hari n’abanya-Kigali benshi batunze imodoka zabo kandi bakodesha amazu babamo.

Ati: “Kubera ko nta rusengero turagira, ugasanga umuntu aravuze ngo ‘ariko se agiye kugura indege agikodesha?’” Abibaza icyo kibazo Rugagi yabasubirishije ikibazo kigira kiti: “Ni bangahe bafite amamodoka muri uyu Mujyi kandi nta mazu bagira? Ni bakeya? Kuki babanje kugura amamodoka batabanje kugura inzu se? Ibyo wabinsobanurira?…nuko baba bazi agaciro k’imodoka.”

Yakomeje asobanura aho azakura amafaranga azagura indege, ati: “Konte yanjye iri muri banki yitwa kwizera, rero utabanye nanjye mu kwizera, mu gitondo wabyita ubwibone kandi atari ubwibone.”

Bishop Rugagi ni umjwe mu bakozi b’Imana bamaze kubaka izina hano mu Rwanda ndetse akaba afatwa nk’umwe mu banyabitangaza bakomeye

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.