Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ubuhanuzi :Ikinamico n’amacenga ,ubugome ,ubwambuzi bushukana bikorerwa abayoboke b’amadini n’amatorero mu Rwanda bizarangira ryari ? Ninde ufite umuti ?


Yanditswe na     Ubwanditsi
26 September 2018 saa 06:47'

Mu Rwanda uko iminsi ishira niko umubare w’abavugako ari abahanuzi ugenda wiyongera kandi uko wiyongera ni niko ibimenyetso bigaragaza ko byinshi mu bihanurwa aba ari ibinyoma kuko abantu bategereza isohora ryabyo amaso agahera mu kirere ,ubu hakaba hibazwa uko ibi bibazo bizakemuka hagati y’abiyita abahanuzi n’abayoboke b’amadini n’amatorero bahanurirwa.

Iyo witegereje neza mu Rwanda ,umurimo wo guhanura umaze kuba nk’amarushanwa hagati y’abavugako bafite izi mpano kuburyo aho bukera bamwe bazajya ku musozi bakagerageza Imana zabo nka kumwe Eliya n’abahanuzi ba Bayari babigenje.

Bamwe baza bavugako aribo bahanuzi ba mbere mu Rwanda no muri Afurika ,abandi bakavugako aribo baca uduhigo ko kwemera no guhanura ibintu bigahita bisohora ,abandi bakaza bavugako abarwayi badakwiriye kongera gusubira kwa muganga ko ahubwo bagiye kujya bajya no mu bitaro bakazura n’abamaze gushiramo umwuka ,abandi bakavugako bafite amahembe bazengurukisha igihugu cyose bahagarika ikitwa intambara ,

Hari n’abandi bahanuzi bakora ingendo shuri mu gihugu cya Israel bavayo bakazana amavuta atandukanye bakagaruka bayagurisha ibiciro by’umurengera babwira abayoboke babo ko ari amavuta matagatifu yaturiweho ubuhanuzi bukomeye ,abandi ubu badukanye udutabo bavugako dukubiyemo ubuhanuzi bw’amahirwe ,gutera imbere ,kuzamurwa mu ntera mu kazi ,gukira indwara zikomeye nka Cancer na Diabethe,abandi bakaba ubu barakoze ishyirahamwe ry’abahanuzi cyane cyane bifashishwa mu bijyanye no guhuza abashaka gushyingiranwa n’ibindi byinshi .

Ese iyi kinamico n’amacenga ,ubugome ,ubwambuzi bushukana bikorerwa abayoboke b’amadini n’amatorero mu Rwanda bizarangira ryari ? Ninde ufite umuti w’ibi bibazo ?

Duhereye kubyagiye bivugwa n’abahanuzi bazwi mu Rwanda uwitwa Apotre Charles Rwandamura umuyobozi w’amatorero ya UCC (United Christians Church)kw’isi akaba n’umuyobozi w’ubumwe bw’amatorero y’abavutse ubwa kabiri (Born Again) yavuze kandi yerekana ihembe afite rifite ububasha bwo guhagarika intambara ndetse n’abagambanira igihugu cy’u Rwanda imigambi yabo ikaburizwamo.


Apotre Rwandamura yavuzeko buri ntangiriro z’umwaka akoresha iri hembe akazengurika ku mipaka y’igihugu cyose ahagarika intambara

Ibi yabivuze umwaka ushize wa 2017 ,ubwo yari mu muhango wo gusengera amatora y’umukuru w’igihugu wakozwe n’ubumwe bw’amatorero y’abavutse ubwa kabiri hari ku cyumweru taliki ya 10 Kamena 2017 kuri Stade ya Kicukiro.

Icyo gihe yagize ati:”Ubundi igihugu cyose kigira abahanuzi bagomba kugihesha umugisha bityo natwe nk’amatorero y’abavutse ubwakabiri tugomba guhugarara neza mu mwanya wo guhesha umugisha n’amahoro no gusabira abayobozi bacu ngo Imana ibakomeze ibahe kuramba cyane kugirango bakomeze kutugezaho ibyiza birimo iterambere,ubwisanzure n’ibindi byinshi”.

Apotre Charles Rwandamura wayoboye uyu muhango wo gusengera amatora y’umukuru w’igihugu yavuzeko ibi bisanzwe bikorwa n’abantu batandukanye ko ndetse nawe ubwe ajya afata igihe akajya ku mipaka yose y’u Rwanda aho azamura ihembe rihagarika intambara n’ubugambanyi ku gihugu cy’u Rwanda.

Apotre Rwandamura kandi agendeye muri uyu mwuka w’ubuhanuzi yubakishije ubutaka bwa Israel urukuta ruherereye kurusengero rwe ruri Kicukiro kuri Niboye avugako umuntu wese uzajya urusengeraho azajya asubirizwa ibyifuzo kuburyo kugirango uhasengere wasabwaga kubanza gutanga ituro riremereye .

Bishop Rugagi Innocent umuyobozi wa Redeemed Gospel Church mu Rwanda:

Uyu we amaze kwamamara mu kuba umunyadukoryo twinshi mu bijyanye n’ubuhanuzi aho yigeze kuvugako ko agiye kujya ajya mu bitaro gusengera abarwayi no kuzura abapfuye .Ikindi Bishop Rugagi yigeze gukora kigatuma impano ze zikemangwa n’amagana n’uburyo yigeze gusaba abayoboke be ko bamuha amafaranga maze uyamuhaye wese akamusezeranya ko Imana izahita imuha imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover ,abantu icyo gihe barabikoze s’ukumuha mafaranga biva inyuma nyamara ubu bakaba barategereje izi modoka barahebye yewe bamwe usibye no kubona imodoka habe n’igare mbese kwizera kwabo kwaragije amasinde .

Bishop Rugagi Innocent kandi mu minsi mike ishize nibwo yagurishije abayoboke be udutabo avuga ko ari utw’ubuhanuzi bukomeye buzahindura iby’ibyiciro by’ubuzima bw’abaguze utwo dutabo mu gihe kitarenze amezi atatu.


Bishop Rugagi Innocent ubu noneho guhanura n’umunwa gusa ntibihagije yazanye uburyo bushya bwo gukoresha kugurisha udutabo

Bishop Rugagi yatangaje ko kugura ako gatabo ari ukubiba mu buhanuzi bwe. Ni ukuvuga ko umuntu azasarura bitewe n’ibyo yabibye mu buhanuzi binyuze mu kugura ako gatabo kadasanzwe mu Rwanda.

Ngo umuntu azajya akagura amafaranga runaka bitewe n’icyiciro ashaka kujyamo. Gusa Rugagi avuga ko nta muntu wemerewe kukagura amafaranga y’u Rwanda ari munsi y’ibihumbi icumi (10.000).

Aka gatabo kanditsemo ngo “Ubuhanuzi bwo kuva mu kwa Cyenda kugeza tariki 31 Ukuboza.”

Rugagi yijeje abaguze utwo dutabo impinduka z’ubuzima. Ati:”Mugiye kwinjira mu kindi cyiciro”.

Apotre Yongwe Joseph:

Uyu n’umuyobozi w’itorero rya Horebu Holy Church wigeze kumenyekana mu cyumba cya ADEPR i Nyarugenge ,uyu yaje gushinga iri torero rye ndetse arahirwa agaba amashami hirya no hino mu bihugu by’ibituranyi ,byaje kugenda byanga bitewe na byinshi yagiye ahanura bikamuteranya n’abantu cyane maze aho agarukiye mu Rwanda aza abwira abayoboke ko nubwo yavuye muri ADEPR ashaka kumera nkabo ,ibi bituma n’abayoboke abasaba kudasuka imisatsi ,kutambara amapantalo noneho aza kubihuza no kuvugako ari Imana yamutegetse ko abantu bagomba kumera batya nyamara ababigenzuriye hafi basanze ari iturufu yo kwishakira abayoboke kuko uko iminsi yagiye ishira yaje kugenda atakaza uyu mwimerere n’aya mahame yari yadukanye .

Apotre Paul Gitwaza :

Iyi ntumwa y’Imana yavuzeko yasengeye umuntu akazuka ,ubwo yari mu kiganiro Amabanga y’Isi muri Nyakanga 2016, Umuvugabutumwa Apotre Gitwaza yahakanye yivuye inyuma ibyo kuba akorana na shitani byari bimaze igihe bimuvugwaho, ndetse avuga ko yatangiye kubivugwaho agitangira insengero za Zion Temple mu Rwanda, nyamara akaba akorera Imana kuburyo hari n’umuntu yasengeye yapfuye akazuka.

Gitwaza ati: "Njye mu 1991, nasengeye umuntu wapfuye arazuka, n’ubu ari muri Canada. Musengera icyo gihe hari muri Congo, i Kisangani. Ubu ni muzima aba muri Canada. Nari umuvugabutumwa, nakoreye Imana cyane ariko nta munsi n’umwe numvise muri Congo bavuga ngo nkorana n’imbaraga za shitani, nasanze ibya shitani hano."

Apotre Gitwaza yahanuye ko umwana we azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza Muhirwa uyobora itorero Zion Temple ku isi, akaba anafite impano y’ubuhanzi n’ubuhanuzi, ahamya ko Imana yamuhishuriye byinshi bizaba ku bana be batatu barimo uwitwa Dawidi (David) ari nawe muto muri bo, uyu ngo akaba azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Apotre Paul Gitwaza ahamya ko ariwe muhanuzi wa mbere mu Rwanda no muri Afurika

Ibi Dr Apotre Paul Gitwaza, avuga ko amaze imyaka myinshi abibwiwe n’Imana, kandi akaba atarapfuye kubyara gusa ahubwo ngo Imana yabanje kuvugana na we. Uretse uyu uzaba Perezida, abandi bana be babiri yeretswe n’Imana ko umwe azaba umuhanuzi undi akaba umuganga.

Muri byinshi umuhanuzi ,Intumwa y’Imana Apotre Gitwaza yavuze igikomeye nicyo aherutse gutangaza aho yahamije ko ari we muhanuzi wa mbere mu Rwanda no muri Afurika

Ibyo Gitwaza akunda kuvuga bidasanzwe, akenshi avuga ko ari ubuhanuzi ndetse n’iyerekwa aba yagize. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2018, uyu muvugabutumwa yagarutsweho cyane ubwo yatangazaga ko ari we muhanuzi wa mbere mu Rwanda no muri Afurika yose, ndetse ko utabyemera uko afite ikibazo.

Gitwaza ati: “Sinzi ko muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbabarire niba hari akantu ko kwirata kambamo. Sinzi niba muri iki gihugu, muri Afurika mufite umuhanuzi umeze nkanjye. Birashoboka ko azaza, ariko muri iki gihe ndiho, ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire.”

Yavuze ko hari bamwe mu bateranira mu rusengero rwe bayobye bakaba bemera abandi bahanuzi, ababwira ko bazamenya ugukomera kwe ari uko batakimubona.

Nyuma y’aba bakozi b’Imana bazwi kandi bafite amadini n’amatorero bayoboye hari n’abiyise abahanuzi ku giti cyabo ,aba bo bakora amabi menshi arimo icyo umuntu yakwita ubugome n’ubwambuzi bushukana bushingiye ku mpano y’ubuhanuzi aho ubu hasigaye hariho ishyirahamwe ry’abahanuzi cyane cyane bifashishwa mu bijyanye no gutuma ubukwe buba cyangwa bupfa.

Nkuko IYOBOKAMANA.COM ifite ubuhamya bw’abantu benshi bagezweho n’iri tsinda aho bahanura ibintu bisa bavuye impande zose z’igihugu ,umusore umwe utashatseko amazina ye atangazwa mu buhamya yaduhaye yagize ati :"Njyewe nakunzwe n’umukobwa noneho abona simbyitayeho aza gukoresha abahanuzi bakajya bampamagara buri wese ambwira ibimenyetso by’umukobwa nzatwara uko ameze yewe abandi bakanambwira amazina noneho rimwe njya gusenga Imana nuko aho hantu nari nagiye gusengera mpahurira numwe muri bamwe bampanuriraga ansaba imbabazi ambwirako Imana imumereye nabi kubwo kuyibeshyera .

Uyu muhanuzi ngo yagize ati:"Mwene data umbabarire kuko nemeye kujya mw’ishyirahamwe ry’abahanuzi biyise aba komisiyoneri b’ubukwe kuko bampaye mafaranga ngo bahawe n’umukobwa wagukundaga bantegeka ibyo ngomba kuguhanurira ariko rwose umbabarire n’Imana imbabarire n’iri shyirahamwe ndivuyemo sinzasubira ukundi.

Uyu mutangabuhamya yakomeje avugako uyu muhanuzi yamumeneye n’andi mabanga y’amanyanga iri shyirahamwe ry’abahanuzi rikora aho yavuzeko ubukwe aba bashaka cyane cyane mu barokore batwawe no kugendera ku mvugo y’Imana aribwo buba ati:"Hari nk’igihe abantu bashaka kurwanya ubukwe bw’abnantu noneho bakifashisha abahanuzi bakajya birirwa bahanurira abagiye gushakana buri wese ku giti cye bamwangisha undi bamuha n’ibimenyetso bifatika kandi bahuriyeho bigatuma ubukwe bupfa banyirabwo bagirango ni umugambi w’Imana kandi ari aba bahanuzi babikoze kumpamvu zitandukanye.

Uyu muhanuzi yakomeje amena amabanga ya bagenzi be aho yavuzeko ubu abahanuzi benshi amaso yabo bagenda bayakura mu Rwanda ahubwo bakaba bayahainze kubantu bari mu bihugu byo hanze y’u Rwanda
Ati:" Abantu bo muri Diaspora(abanyarwanda baba mu mahanga) bo baracyumva cyane kandi batanga ituro ritubutse mbese kubakoramo komisiyo y’ubuhanuzi biroroshye cyane.

Ese ibi bibazo biterwa n’abahanuzi bizakemuka gute? ese ni gute umuntu azajya amenya abahanuzi b’ukuri n’abibinyoma mu Rwanda?

Abantu benshi batekereza ko Leta ariyo yafata iyambere mu gukemura ibi bibazo nyamara sibyo baribeshya ahubwo ikibazo cy’abahanuzi umuntu wa mbere ugomba kugira uruhare rwa mbere ni nyiri guhanurirwa:

Bakristo bene data mu gihe nk’iki gikomeye kandi kigoye benshi umuntu arasabwa kurya ari menge no kugira ubushishozi bwinshi kubyo abwirwa waba uhanuriwe wakwa amafaranga n’ibindi bitandukanye ukamenyako imvugo y’Imana itagurishwa ahubwo ukaba maso ukirinda kuba indangare naho ubundi nutirwanaho uzisanga usigaye utwara ibikapu byuzuye amarangamutima y’abantu kuri wowe nawe ubyita ngo ni ubuhanuzi bw’Imana .

Ikindi gishobora kukwereka no kukubwira umuhanuzi w’ukuri n’uwibinyoma icya mbere ni umutima wawe ,nonese waba wiriwe usambana ,ugambana ,wiba ,uroga maze wajya gusenga nkaho uwitwako ari umukozi w’Imana yagufashije ngo ubanze witunganye wikiranure n’Imana ahubwo akaza aguhanurira ibitangaza byo kujya hanze ,kuzamurwa mu ntera ,umugabo w’umuzungu ,akazi keza n’ibindi maze ukumva uhamanya n’umwuka w’Imana ko ibyo uhanurirwa ari ukuri kandi n’ijambo ry’Imana rivugako uyubaha agakora ibyo gukiranuka ariwe yemera ndetse uyikunda akaba ariwe umenywa nayo.

Uri umusore cyangwa umukobwa urasabwa gushishoza ibintu byose uhanurirwa kubijyanye n’urushako rwawe kuko abavuga ko Imana yavuze bose wumvisheko hari n’abayibeshyera ,ikindi ukisabira Imana ibimenyetso byawe ndetse ugakunda umuntu udatwawe n’amarangamutima y’ubuhanuzi wakiriye .

Bantu namwe bari mu bihugu bitandukanye byo hanze y’u Rwanda murasabwa kumenya kugenzura ibyo muhanurirwa n’abiyita abahanuzi kuko babafatiye ingamba zo kubashuka no kubahanurira ibinyoma bagendeye ngo ko arimwe mutanga amafaranga ,bityo rero reba kure kandi ube maso nubwo kuvuga gutya bidakuyeho ko hakiriho abakozi b’Imana bazima kandi bashimwa .

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.