Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ubuhanuzi bukomeye Bishop Harerimana Jean Bosco yahanuriye akarere ka Rubavu bwasohoye-Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
15 August 2018 saa 04:54'

Mu mihigo y’uturere y’umwaka wa 2016/17 akarere ka Rubavu kari kaje ku mwanya wa 30 bivuzeko kari kanyuma n’amanota 72.76% ari nabyo Bishop Harerimana Jean Bosco yashingiyeho ashyiraho igiterane cy’amasengesho yo gusengera ubuyobozi bw’aka karere doreko uwahise uhaza yari mushya ndetse anasenga asaba Imana ko yakura igisuzuguriro kuri Rubavu mu mihigo none muri uyu mwaka wa 2017/18 akarere kavuye kumwanya wa nyuma kaba akacyenda.


Bishop Harerimana Jean Bosco ni umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda ,iri torero rikaba rifite icyicaro gikuru mu karere ka Rubavu, mu kwezi k’ugushyingo 2017 ubwo akarere kabonaga umuyobozi mushya nyuma gato yuko kari karabaye akanyuma mu mihigo icyo gihe yavuzeko umuyobozi mushya w’akarere ka Rubavu hari imva ebyiri n’imizuko ibiri biri imbere ye kandi ko aramutse abishoboye yakura akarere ku mwanya wa nyuma mu mihigo akakajyana mu myanya y’imbere.

Bishop Harerimana J.Bosco icyo gihe mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuzeko umuyobozi mushya w’akarere ka Rubavu ikintu cya mbere agomba kwitaho ari ukubaha Imana ati:"Iyo umuntu yubashye Imana nayo iramwubahisha ,ikamucisha aho atashoboraga kwinyuza nkuko Salomo yahawe ubwenge n’Imana kubwo guca bugufi bityo rero uyu muyobozi niyubaha Imana natwe tukamusengera Imana izamushoboza gukora ibyo atari kwishoboza atuvane ku mwanya wa nyuma mu mihigo tuze mu myanya y’imbere .


Bishop Harerimana Jean Bosco n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu wakuye karere ku mwanya wa nyuma akakageza ku mwanya wa cyenda

Bishop Harerimana Jean Bosco ikindi kintu yagarutseho icyo gihe kwari ukubwira umuyobozi mushya w’akarere ka Rubavu nuko yagombaga kwegera abaturage n’abafatanyabikorwa be akabaha umwanya wo kumuha ibitekerezo ,agafatikanyiriza hamwe nabo akitanga cyane agakorana neza n’inzego zose maze ibi yabikora natwe nk’abakozi b’Imana tukamusengera akarere kacu mi mihigo itaha kazaza byibuze kazaza mu myaka icumi ya mbere.

Nyuma y’aya masengesho ya Bishop Harerimana Jean Bosco n’abakristo be basengeye umuyobozi w’akarere n’akarere ka Rubavu muri rusange ,ubu amashimwe ni yose kuko iryavuzwe ryaratashye mu mihigo y’uyu mwaka wa 2017/18 akarere ka Rubavu kavuye ku mwanya wa nyuma kari kariho umwaka ushize kaza kumwanya wa cyenda.


Bishop Harerimana Jean Bosco yishimiye bikomeye umwanya akarere ka Rubavu kagize mu mihigo kuko yabisengeye

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Bishop Harerimana Jean Bosco yavuzeko acyumva inkuru ivuga ko akarere ka Rubavu kabaye aka cyenda mu mihigo byamushimishije cyane kuko wari umutwaro yarafite ati:"Ndashima Imana ko ibyo twasabye Imana yabikoze kandi tunejewe mu mutima no kuba Imana yarumvise amasengesho yacu igakura igisuzuguriro ku karere ka Rubavu.

Bishop Harerimana Jean Bosco yakomeje asaba abaturiye akarere ka Rubavu ndetse n’abayobozi bako muri rusange kurushaho gushyiramo imbaraga kuburyo noneho mu mihigo y’umwaka utaha akarere kazaza ku mwanya wa mbere.

REBA VIDEO IGARAGAZA UBURYO BISHOP HARERIMANA JEAN BOSCO YISHIMIYE KO UBUHANUZI YAHANURIYE AKARERE BWASOHOYE

REBA VIDEO Y’UBURYO BISHOP HARERIMANA JEAN BOSCO YASENGEYE AKARERE N’UMUYOBOZI WAKO UMWAKA USHIZE:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.