Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ubuhamya bwa Mama Samuel wasamye inda inshuro 5 abana bapfira munda akabyara asengewe na Bishop Hariremana Jean Bosco-Video

Ubwanditsi , 4 months ago

Umubyeyi witwa Mama Samuel aratanga ubuhamya bukubiyemo ishimwe n’ubuhamya bikomeye bw’uburyo yari yarabuze urubyaro kuko nyuma yo gushyingirwa yasamye inda inshuro 5 zose zivamo ajya kwa muganga ahashoboka hose birananirana ariko ubu akaba atanga ubuhamya ko nyuma yo gusengerwa n’umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco ubu yabyaye umwana w’umuhungu muzima yise Samuel .

Mama Samuel n’amarangamutima menshi avugako yashakanye n’umugabo mu mwaka w’i 2015 mu kwezi kwa kabiri ariko guhera icyo gihe cyose sinigeze ngira amahoro kuko nasamye inda ya mbere igeze ku mezi 6 umwana apfira mu nda ,nsama iya kabiri igeze ku mezi 5 umwana arongera apfira munda ,nsama iya gatatu igeze ku mezi 4 umwana apfira mu nda ,nsama inda ya 4 igeze ku mezi 4 umwana apfira munda ndetse nsama inda ya gatanu igeze ku mezi 2 umwana apfira mu nda.


Mama Samuel aratanga ubuhamya bw’uburyo Yesu yamugiriye neza ikamuha umwana nyuma yo gusengerwa na Bishop Harerimana Jean Bosco

Uyu mu byeyi yakomeje avugako muri iki gihe yahuraga n’izi ngorane yazengurutse henshi aba Genichrogue hafi ya bose bo mu Rwanda abageraho bakora ibizamini byose bishoboka babura ikibazo kibitera kuburyo n’amafaranga yanshizeho kuko ibi bizamini byabaga bihenze kuburyo hari n’ikizamini nakoresheje ibihumbi magana atandatu y’amanyarwanda .

Ati:" Najemo hano muri Zeraphath Holy Church Bishop Harerimana Jean Bosco aransengera ubwo nari ntwite maze uwo mwana we abaho mubyara neza ,nukuri ndashima Imana cyane ko uwari ugiye kwicwa n’agahinda ,satani akanyihebesha ariko Imana ikampumuriza ikambwirako izampa umwana none nanjye ubu ndakikiye umwana w’umuhungu nise Samuel ubu nanjye ndi Mama Samuel rwose Imana ikorera muri uyu mukozi w’Imana niyo gushimirwa cyane .


Mama Samuel yuzuye akanyamuneza ko gukikira umwana nk’abandi babyeyi nyuma yo gusama inda inshuro eshanu zivamo kubera imigambi y’abakonikoni

Uyu mubyeyi yasoje ubuhamya bwe ahumuriza abandi bantu bababaye kuko ibidashoboka Imana ibishobora rwose ndabasaba gukomera ku Mana yo mw’ijuru kandi tukagira kwizera guherekejwe n’imirimo kuko byombi iyo bifatanijwe bitera Imana gukora imirimo n’ibitangaza .

REBA UBUHAMYA BUKOMEYE BWA MAMA SAMUEL WABONYE UMWANA NYUMA YO GUSAMA INDA ESHANU ABANA BAPFIRA MUNDA :

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy church mu Rwanda akomeje gukoreshwa n’Imana imirimo n’ibitangaza aho amagana y’abamugana ngo abasengere bavayo bashima Imana imukoresha kuko bamwe baba barwaye indwara zananiranye yaba izituruka ku myuka mibi n’izisanzwe ,uyu mushumba arazisengera zigakira.



Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda Imana ikoresha imirimo n’ibitangaza bikomeye

By’akarusho muri iyi minsi iri torero riyobowe n’uyu mushumba kandi riteguye igiterane gikomeye cyo gushima Imana no gusengera abafite ibibazo bitandukanye .Iki giterane kikaba kizitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo Patient Bizimana uzaboneka muri ibi biterane byombi n’ukuvuga i Kigali n’i Gisenyi ,Healing Worship Team izaboneka mu giterane i Kigali hamwe na Fire Team n’andi makorali akorera umurimo w’Imana muri uru rusengero rwa Zeraphath Holy Church mu Rwanda .

Iki giterane kandi yaba i Kigali n’i Rubavu kizitabirwa n’umukozi w’Imana usize amavuta, Bishop Mathias Rubona uzaturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya.


Menya byinshi kuri iki giterane

Iki giterane kikazaba tariki ya 21-25 Ugushingo,2018 I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ahari ishami ry’itorero Zeraphat Holy Church ,naho ku itariki ya 28 Ugushyingo- 2 Ukuboza kikazakomereza mu karere ka Rubavu ari naho hari icyicaro gikuru cy’itorero Zeraphat Holy Church kikaba kizajya gitangira kuva kw’isaha ya saa kumi z’umugoroba kugera saa moya z’ijoro (18h00-19h00).


Healing Worship Team nayo izaboneka mur giterane i Kigali

REBA UBUHAMYA BUKOMEYE BWA MAMA SAMUEL WABONYE UMWANA NYUMA YO GUSAMA INDA ESHANU ABANA BAPFIRA MUNDA :


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO