Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ubuhamya bukomeye bw’umubyeyi wavuye muri Canada amaze imyaka itanu atumva agasengerwa agakira -Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
24 August 2018 saa 10:37'

Madamme Mutesi Daria uba mu gihugu cya Canada aratanga ubuhamya bukomeye bw’uburyo mu minsi yashize yafashe umwanzuro wo guhaguruka muri iki gihugu akerekeza mu Rwanda aje kureba umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco ngo amusengere kuburwayi bwo kutumva yaramaranye imyka 5 ,uyu mubyeyi ubu akaba atanga ubuhamya bw’uburyo Imana yamukijije ikamukorera ibyo inshuti n’imiryango n’abaganga basanzwe bananiwe ndetse bamwe banamuca intege ko atazakira.

Nkuko bigaragara muri Video yafatiwe murusengero rwa Zeraphath Holy Church i Nyamirambo hagaragazwa Bishop Harerimana Jean Bosco umukozi w’Imana ukoreshwa ibitangaza bikomeye arimo asengera uyu mubyeyi amubwirako kutumva kwe byaturutse ku migambi ya satani kandi ko ataribyo gusa abadayimoni bashakaga kuko bahigaga n’umubiri n’ubugingo ariko ko Imana yigaragaje ikba ibikuyeho byose .




Madamme Mutesi Daria ufite microfone niwe wavuye mu gihugu cya Canada akaza mu Rwanda yasazwe n’ibyishimo ararira abonye atangiye kumva neza ,uyu barkumwe ni Mana we

Madamme Mutesi Daria wavuye mu gihugu cya Canada akaza mu Rwanda aje gushaka Bishop Harerimana Jean Bosco ngo amusengere avugako yavuyeyo bamwe bo mumuryango we bamusenka banamuca intege ko agiye gutwika amatike y’ubusa adashobora gukira doreko bari baragerageje ahashoboka hose byaranze .

Muri aya magambo Mama wa Madamme Mutesi Daria wari wasazwe n’ibyishimo by’igitangaza Imana yarikoze umukobwa we akongera kumva nyuma y’imyaka 5 yagize ati:" Uyu mukobwa wanjye yaturutse muri Canada amaze imyaka itanu atumva ,Mana uhabwe icyubahiro ,nabonye Bishop kuri Television mpita mbwira uyu mukobwa wanjye ngo azaze mu Rwanda hari Imana bazamusengera ,nioneho abivuze bamwe mu muryango we ntibabyemera ngo agiye gupfusha amafaranga ubusa .



Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba w’amatorero ya Zeraphath Holy Church ukomeje gukoreshwa n’Imana ibikomeye

Uyu mubyeyi yakomeje asabira Bishop Harerimana Jean Bosco ngo Imana imwongere amavuta kuko atumye umukobwa we agiye gusubira muri Canada abantu ntibamuseke kuko babonyeko amafaranga ye adapfuye ubusa .

REBA UBURYO UYU MUBYEYI YASENGEWE AGAKIRA :

Iki gitangaza cyabaye ku munsi wo kuwa gatatu mu masengesho ari kubera kuri iri torero rya Zeraphath Holy Church i Nyamirambo n’ubu bakaba bakiyarimo buri munsi akaba ari gutangira kw’isaha ya saa tatu z’igitondo ,gahunda yejo kuwagatandatu aya masengesho akaba azatangira kw’isaha ya saasaba z’amanywa nyuma y’umuganda noneho ku cyumweru mu gitondo habe amateraniro asanzwe nyuma ya saasita hakomeze iki giterane cy’amasengesho .

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.