Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

"Twese nituririmba turamya Imana ,abantu bazamenya kubana neza bate?"Danny Vumbi


Yanditswe na     Ubwanditsi
21 August 2018 saa 03:54'

"Twese nituririmba turamya Imana ,abantu bazamenya kubana neza bate?"Aya ni amwe mu magambo yavuzwe n’umuhanzi Danny Vumbi ubwo yabazwaga kubijyanye nko afatwa mu bantu bitewe n’indirimbo aririmba.

JPEG - 275.3 kb
Danny Vumbi ahamya ko ari umukirisu nyawe

Mu minsi ishize,ubwo umuhanzi Danny Vumvi yajyaga kuririmba mu murenge wa KIGALI,aho yari yatumiwe muri Gahunda ya GIKURIRO,yakuye urujijo ku byo abantu benshi bajyaga bamwibazaho

Umuhanzi Danny Vumbi uririmba indirimbo z’isi akaba yarakoze kuri Radio Authentic yakuyeho urujijo rwabantu batekerezaga ko ashobora kuba Atari umukiristu,bitewe n’uko bamubona ndetse n’aho bamubona.

Uyu muhanzi umaze igihe kitari gito akora kuri Radio ya gikiristu,Authentic ariko akaba aririmba indirimbo z’isi,benshi bagiye bamwibazaho ndetse bakanibaza impamvu ataririmba indirimbo zo guhimbaza Imana kandi akora mu bijyanye nabyo,ndetse benshi bakanibaza niba ataba anywa n’inzoga ,yagize byinshi atangaza kuri ibyo abantu bose bibazaga.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’IYOBOKAMANA.com,Danny Vumbi yavuze ko ari umukiristu kandi ukunda Imana cyane ndetse ngo akaba aririmba indirimbo zo guhindura abantu ngo kuko nubundi abantu baba bagomba kubana neza ndetse no kugira imico myiza kuko ngo ibyo nabyo biri mubyo Imana ishaka kandi yishimira cyane.

Mu magambo ye Danny Vumbi yagize ati:”Njyewe ntabwo ndirimba indirimbo zihabanye cyane n’izimana kuburyo abantu bavuga ngo ntabwo nkijijwe.Njye ndi umukiristu mu idini rya Gaturika kuko nsengera mu rusengero rwa mutagatifu PAwulo(Saint Pierre),Kimisagara,ubu maze imyaka irindwi nizihiza Pasika numuryango wanjye.Rero kwibaza ngo kuki ntaririmba indirimbo zihimbaza Imana,njye numva icyo Atari ikibazo ,kuko twese ntabwo tuzaririmba indirimbo zihimbaza Imana.Ibyo tubikoze gutyo abantu bazamenya kubana neza gute?”

Abajijwe niba atajya anywa inzoga agasinda akaba yakora ibikorwa bitari byiza,kuko cyane ajya agaragara kenshi ari kuririmba mu tubari tumwe na tumwe twa hano I Kigali,Danny Vumbi yagize ati:”Ntabwo kuririmba mu kabari bivuga kunywa inzoga,kandi njye ntabwo numva kunywa inzoga ari icyaha,ahubwo numva icyaha ari ibyo umuntu ashobora gukora nyuma yo kuzinywa.Njye rero ibyo mbikora nkakazi ,ndi umugabo mfite urugo ngomba guhahira ntabwo najya muri iyo mico,cyane ko nanakubwiye ko nkijijwe”.

JPEG - 22.1 kb
Danny Vumbi amaze igihe kinini akijijwe

Ni kenshi abahanzi baririmba indirimbo z’isi bajya bavugwaho ibikorwa bitari byiza,birimo kunywa ibiyobyabwenge,ubusambanyi,ndetse n’ubundi burara bwinshi ariko uyu muhanzi we yakomeje atangaza ko ibyo atabigenderamo kuko baba baramwirukanye kuri Radio Authentic,cyane ko bivugwa ko ari iy’intumwa y’Imana,Paul Gitwaza,umushumba mukuru w’itorero Zion Temple.

Mubusanzwe Danny Vumvi ni umuhanzi uririmba indirimbousanga zirimo ub utumwa bw’Imibanire myiza ndetse n’imyitwarire ya kimuntu

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.