Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

True Promises Ministries ifatanyije n’abandi baririmbyi yateguye igitaramo cyo gushima Imana no kuyiragiza umwaka mushya w’ 2019


Yanditswe na     Ubwanditsi
28 December 2018 saa 08:45'

True Promises Ministries yateguye igitaramo cyo gushima Imana no kuyiragiza umwaka mushya wa 2019 kizaba tariki ya 6 Mutarama guhera saa cyenda za nimugoroba kuri Kigali Serena Hotel mu ihema rinini.

Ni igitaramo cyiswe, “Himbaza Live Concert” kikaba gifite intego yo gushima Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza aho buri wese azafata umwanya wo gutekereza ku mirimo Imana yakoze ku buzima bwe mu myaka yashize agashima Imana.

Insanganyamatsiko y’iki gitaramo iboneka muri Zaburi 34:4 “Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka,Dushyirane hejuru izina rye.”

Alarm Ministries, New Melody, Sam Rwibasira, Arsene Tuyi na Gisele Precious Nsabimana ni bo bahanzi bazafatanya na True Promises muri ibi bihe byiza bazaniye Abanyarwanda. Umuvugabutumwa muri iki gitaramo ni Evangelist Huduma James wo mu Itorero Foursquare Kimironko.

Mu kiganiro n’ Umuvugizi Mukuru wa True Promises Ministries, Bonnke Mbonigaba, yatangaje ko Himbaza live concert ari umwanya mwiza wo kuzirikana ibitangaza,uburinzi no kugira neza kw’ Imana ku bwoko bwayo.

“Hari impamvu nyinshi zo guhimbaza Uwiteka mu minsi yose tugihumeka umwuka w’abazima. Ishimwe ry’Uwiteka rigomba guhora mu kanwa kacu iteka ryose.Imitima yacu ikwiye kwirata Izina rya Yesu Christo kandi n’abababaye dukwiye kubagezaho Amakuru meza yo kugira neza kw’Imana,”

Yongeyeho ko muri iki gitaramo hazabaho n’ umwanya urambuye wo kuririmba indirimbo zabo za kera.

True Promises ni imwe mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana amaze kumenyekana hano mu Rwanda no mu karere.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura itike aho imeza y’abantu 8 bazajya bishyura ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000), mu myanya y’imbere ni ibihumbi icumi (10,000), mu gihe ahasanzwe ari ibihumbi bitanu(5,000) n’ibumbi bibiri (2000) ku banyeshuri biga mu mashuri abanza(Primary) n’ayisumbuye (Secondary).

Kuva mu mwaka wa 2009 mu Kwezi kw’ Ugushyingo, itsinda rya True promises rimaze gushyira hanze imizingo 2, umwe w’amashusho ugizwe n’indirimbo 13 n’ uw’amajwi ugizwe n’indirimbo 11.

Mu mwaka wa 2019, True Promises irateganya n’ibindi bitaramo bikomeye harimo n’icyo kwizihiza isabukuru y’Imyaka 10 iri tsinda rimaze ribayeho.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.