Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Tonzi wegukanye miliyoni 2Frw muri Muzika Nyarwanda Ipande yatangaje ari bimwe mubyo akesha ‘Guma mu rugo’

Editorial , 3 weeks ago

Indirimbo ‘Hejuru ya Byose’ y’Umuhanzikazi Uwitonze Clementine [Tonzi] yishimiye kwegukana miliyoni ebyiri atangawa muri gahunda y’umushinga MNI- Muzika Nyarwanda Ipande wo guteza imbere muzika Nyarwanda n’abayikora.

Muzika Nyarwanda Ipande [MNI.RW] ni umushinga washyizweho mu rwego rwo kugaragaza indirimbo nyarwanda zikunzwe ariko bigizwemo uruhare n’abafana.

Ni ukuvuga ngo buri mezi atatu [igihembwe] hatorwa indirimbo eshatu zikunzwe cyane mu Rwanda zigahabwa ibihembo aho Tonzi ariwe wabaye uwa mbere mu ndirimbo ye ‘Hejuru ya Byose’ maze yegukana miliyoni 2Frw.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA yavuze ko yatekereje kwiyandikisha muri iyi gahunda mu rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga abyaza umusaruro gahunda ya guma mu rugo.

Yagize ati “Naricaye ntekereza urumva turi mu rugo ariko nza kubona aya marushanwa ndavuga nti reka niyandikishe ngerageze amahirwe kandi naje no guhirwa ubu ninjye watsinze.”

Yakomeje agira ati “Urumva kubera iyi gahunda yo kuguma mu rugo nayifashishije nsaba abantu kuntora kandi nabo bangiriye icyizere ndabibashimira cyane.”

Uyu muhanzikazi yashimiye kandi abazanye iki gitekerezo cya MNI kigamije guhesha agaciro abakora umuziki Nyarwanda.

Usibye Tonzi wabaye uwa mbere, Mutimawurugo Claire yegukanye 700 000frw na 60% by’amafaranga bamutoresheje kubera indirimbo ye "Umunyenga w’intsinzi" mu gihe Bryan Lead we yabashije kuba uwa gatatu yegukana 300 000frw na 60% by’amafaranga bamutoresheje ku ndirimbo ye "Open my eyes".

Gutora bikorerwa kuri uru rubuga rwa interineti ariko utoye inshuro imwe acibwa amafaranga mirongo itanu (50Frw) yishura akoresheje telefone ngendanwa akanze *611#. [Tora unyuze hano]


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO