Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Theo Bosebabireba aratakambira umuvugizi wungirije wa ADEPR ngo amubabarire kuko n’Imana yamubabariye

Ubwanditsi , 10 January

Umuhanzi Uwiringiyimana Théogène wamenyekanye cyane nka "Bosebabireba" nyuma yo kumara umwaka urenga ari inyuma y’itorero rya ADEPR yatakambiye Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR ko yamubabarira kuko n’Imana n’abandi bantu bari bafitanye ibibazo bamaze kumuha imbabazi.

Umuhanzi Uwiringiyimana Théogène wamenyekanye cyane nka "Bosebabireba aratakambira umuvugizi wungirije wa ADEPR ngo amubabarire

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi kw’izina rya Theo Bosebabireba umwaka urashize ahagaritswe n’itorero rya ADEPR rimuziza ubusambanyi yashinjwaga ,uyu muhanzi waranzwe no kudahakana ibyo ashinjwa ndetse akemera kwisubiraho avugako kugeza ubu yihannye kandi n’umudugudu asengeraho bakaba babizi ariko inzitizi isigaye akaba ari ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bugomba gutanga uburenganzira bwo kumubabarira agasubizwa mu murimo w’Imana .

Umuhanzi Uwiringiyimana Théogène wamenyekanye cyane nka "Bosebabireba" mu ndirimbo ziganjemo ubutumwa bwomora imitima y’abemeramana, yatenzwe mu itorero ADEPR Kicukiro Shell aho abarizwa kuwa kuwa 30 Ukuboza 2017.

Theo Bosebabireba kuva yahagarikwa kugeza ubu ibye byaba byifashe gute ?

Amakuru IYOBOKAMANA.COM twakuye mu bagize inama nyobozi ya ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell k’umudugudu w’ikicaro aho uyu muhanzi abarizwa avugako Theo Bosebabireba yagerageje ibishoboka byose kubahiriza gahunda z’itorero ndetse no kwikiranura nabo bari bafitanye ibibibazo ,aca bugufi asaba Imana imbabazi bituma kubw’umudugudu nkaho abarizwa yagombye kuba yarakiriwe nk’umukristo ariko kuberako ari umuntu uzwi n’abantu benshi ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bukaba bugomba gutanga uburenganzira bwo kumukomorera.

Umwe mubagize inama nyobozi ya ADEPR Kicukiro Shell utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:"Mu by’ukuri twebwe nk’inama nyobozi ya hano ndetse n’abakristo muri rusange tumaze iminsi tugenzura Theo Bosebabireba rwose kugeza ubu turamushima mu mico no mu myifatire kuko twaramugenzuye bityo kubwacu yagombaga kuba ubu ari umukristo wemerewe byose nko kujya kw’igaburo ryera n’indi mirimo y’umukristo mw’itorero.

Undi yagize ati:"Ubundi twigishwa ko umukristo iyo aguye mu byaha agahagarikwa habaho kugendererwa, agahugurwa ndetse akanahabwa igihe cyo kwisubiraho kandi n’ubuyobozi bw’itorero ndetse n’abakristo bagombye kubabazwa nuko intama yatannye bakayigarura mu murongo kandi bakabikorana ubugwaneza n’umutima wa kibyeyi bityo rero uyu mukozi w’Imana Theo Bosebabireba ubwo benese tumuhamiriza ko yisubiyeho ubuyobozi bukwiriye guca inkoni izamba bukamubabarira butamugoye".

Bosebabireba,ubuyobozi bw’umudugudu abarizwaho babivugaho iki?

IYOBOKAMANA.COM tucyumva ibi twahamagaye Pastor Bwate David umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Kicukiro Shell tumubaza aho ikibazo cya Theo Bosebabireba kigeze maze adusubiza muri aya magambo ati:"Bosebabireba ntarakirwa kuko iyo biba muba mwarabimenye.

Pastor Bwate David umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Kicukiro Shell

Pastor Bwate twamubajije amakuru avugako inama nyobozi ya ADEPR umudugudu wa Kicukiro Shell nyuma yo kugenzura uyu muririmbyi yafashe umwanzuro wo kumubabarira hakazamo inzitizi z’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwabyanze. Pastor yabihungiye kure ntiyavuga yego cyangwa hoya ,yagize ati:"Ibyo wabikuyehe ,ninde wabikubwiye? gusa ugomba kumenyako Bosebabireba ari umuntu uzwi n’abantu benshi cyane kuburyo icyemezo cyo kumugarura mu murimo w’Imana cyitafatwa n’urwego rw’umudugudu gusa n’ubwo ibyo bakubwiye by’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR ntajyaho ngo mbihamye ".

K’uruhande rwa Theo Bosebabireba ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa IYOBOKAMANA.COM niba itorero ryaba ryaramaze kumukomorera kubyaha yashinjwaga byatumye ahagarikwa mu murimo w’Imana maze avugako kugeza ubu atari yakomorerwa.

Ati:"Mu by’ukuri umwaka urenga urashize mpagaritswe na ADEPR ,njyewe nemeye ibyaha mbisabira imbabazi nanikiranura nabo nagombaga kwikiranura nabo yewe n’amakosa naba narakoze mu mezi ya mbere ngihagarikwa nayo nisubiyeho byose ndetse nubahiriza gahunda zose nategetswe n’ubuyobozi bw’umudugudu nsengeraho .Kugeza ubu ’’umudugudu ntakibazo mpafite ndetse bamwe bo munama noyobozi banyibiye akababanga ko kubwabo nari kuba narakiriwe ariko ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bubabera ibamba burabyanga.

Bosebabireba yakomeje atakambira ubuyobozi bukuru bwa ADEPR ati:"Rwose ndinjyinga Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije wa ADEPR kuko ariwe ushinzwe ubuzima bw’itorero niwe ubifite mu nshingano ngo ambabarire kuko n’Imana yamaze kumbabarira.

Ati:"Ndabizi ko ndi nk’ibumba riri mu ntoki z’umubumbyi, uko ADEPR yashaka niko yambumba ariko n’umutima uciye bugufi ubwo n’ikiranuye n’Imana ,nk’ikiranura nabo twari dufitanye ibibazo,nk’ikiranura n’abakristo n’ubuyobozi bw’umudugudu wanjye rwose ubuyobozi bukuru bwa ADEPR ndabinginze nimuce inkoni izamba munsubize mu murimo w’Imana kuko mfite ishyaka n’umuhate byo gukorera Imana kandi kuva yarampaye impano ndagirango mbabwireko ariyo nkuraho imibereho kuburyo kuba abana banjye bakwicwa n’inzara ndibwirako ntanyungu na ntoya yagarukira itorero.

Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije wa ADEPR ushinzwe ubuzima bw’itorero yatakambiwe n’umukristo we Theo Bosebabireba

Ibi byatumye IYOBOKAMANA.COM duhamagara Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije wa ADEPR ushinzwe ubuzima bw’itorero ari nawe ufite mu nshingano iki kibazo cya Bosebabireba maze mu nshuro zirenga 10 mu bihe bitandukanye twamuhamagaye ku murongo wa Telephone ntiyabashije kutwitaba,tunamwandikira ubutumwa bugifi (SMS) nayo ntiyadusubiza gusa turakomeza gukurikirana iby’iyi nkuru.


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • nice , 10 January 2019 , saa 08:19'

    Icyo yanditse :

    Mumubabarire ni ukuri!uyu ni umwaka WO kwiyeza,nawe nimba afite kwihana muri we akabasaba imbabazi ndumva mwazimuha pe!

  • , 10 January 2019 , saa 08:41'

    Icyo yanditse :

    Kabisa birakwiye pe

  • Tite Maheresho , 10 January 2019 , saa 09:17'

    Icyo yanditse :

    Ariko se koko Bosebabireba yatakambiye uwo nyobozi? Barabonanye? Baravuganye? Cyangwa ni bya bindi abanyamakuru bashyushya inkuru zerekeranye na ADEPR. Ubu se iyo umukristo yakoze icyaha bajya kubaza umuvugizi icyo bakora? Iyo yihannye se babaza umuvugizi ko bamubabarira. Theo si mwalimu, si Pasteur ,si Reverand, si..... ku buryo bigera ku mushumba mukuru ngo ari we utanga uburenganzira bwo kugaruka mu murimo. Mbona mukabya mu byo mwandika

  • Sauda , 10 January 2019 , saa 17:16'

    Icyo yanditse :

    Theo niyegere abayobozi be ku rwego rwo hasi(umudugudu),kuko urwego rwa biro y’Itorero ruri hejuru cyane ntirwabijyamo.

  • edison , 10 January 2019 , saa 21:30'

    Icyo yanditse :

    Niba yarihannye by’ukuri ntabindi bibazo afitanye n’abantu bamuregaga,nanyure munzira zisanzwe zikoreshwa mu Itorero.
    Yegere ubuyobozi bw’umudugudu(inama nyobozi)bamutangire ubuhamya hanyuma bazabishyikirize inama rusange y’abakristo babifateho umwanzuro.
    Numva kubijyana munzego zindi z’Itorero ari ugukabya nkaho izo nzego zibanza hari icyo zakoze kikananirana.

  • mugume peter , 11 January 2019 , saa 02:35'

    Icyo yanditse :

    ntimumucire urwiteka kuko nabibiriya irabyanga koko yihanye agomba kubabarirwa kuko nuwiteka raya mubabariye

  • Danny , 11 January 2019 , saa 02:49'

    Icyo yanditse :

    ubundi ugihagarika niwe ukwakira.. yahagaritswe n’ubuyobozi bukuru yewe bica kumaradio njye numva nubundi abamuhaye ibihano niba yarihannye nibamubabarire.,niba ntakindi bapfa.!

  • , 12 January 2019 , saa 04:49'

    Icyo yanditse :

    Nibatange imbabazi

  • , 12 January 2019 , saa 10:11'

    Icyo yanditse :

    nababarirwe nukuri urugo rurakinga babiri.ariko mwito rero ryacu habamo udushya twinshi wabona harimo na munyumvishirize.kuko sindabona undi muntu wihannye uguma hanze igihe cyigeze kumwaka!

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO