Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

The heaven Family na RTV Sunday Live mu giterane cy’imbyino zihimbaza Imana


Yanditswe na     Ubwanditsi
18 December 2018 saa 08:30'

Itsinda ry’urubyiruko ryihurije hamwe mu gukorera Imana mu buryo bw’imbyino "The Heaven Family " ryateguye igiterane kiswe " NIWE NZIRA."
Iki giterane kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Ukuboza 2018, i Nyamirambo ku rusengero rwa Bethlehem Miracle Church.

Ni igiterane kigiye kuba ku nshuro yacyo ya gatanu, gusa kuri iyi nshuro hakaba harimo udushya twinshi kuko benshi mu rubyiruko bagaragaza ibikorwa by’iri tsinda nk’inzira yatumye baza kuri Yesu.

Nishimwe Albertine umunyamabanga w’iri tsinda mu kiganiro na IYOBOKAMANA yavuze byinshi kuri iki giterane.

" The heaven family dukomeje kwishimira uburyo Imana ikomeje kuduteza intamwe mu buryo bw’umwuka dore ko hari urubyiruko rwinshi rwemeza ko rwakuruwe n’impano yo kubyina rwageramo rukakira Kristo rugakizwa."

Uyu munyamabanga kandi avuga ko iki giterane kizitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye ndetse n’abanyempano barimo Shining stars yo mu itorero rya Restoration Masoro, Dass Choir, Baby Moses, Annoitted worshpers,Wezo ndetse n’abagize itsinda rya RTV Sunday Live.

Umuhanzi Baby Moses azaba ahari

Dass choir bazaba bahari

Shining Stars y’i Masoro izaba ihari

Itsinda ry’abanyamakuru ba Sunday Live bazaba bari muri iki giterane.
Hazaba kandi hari umuvugabutumwa, akaba n’umushumba w’itorero rya Bethlehem Miracle Church Muzindutsi Faustin.

Niwe uzaganiriza abitabiriye ijambo ry’Imana.
Iki giterane gifite intego iboneka mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana: 14:6, kandi kwinjira bizaba ari ubuntu.

Iki giterane kitezwemo udushya twinshi

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.