Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Thacien Titus yashimye Rev.Pastor Mama Queen wamwinjije mugakino akamukiza ubuturage n’inzara yaravanye mu cyaro

Ubwanditsi , 5 months ago

Umuhanzi Tuyishime Thacien Titus umaze kuba ikimenyabose kubwo gukundwa kw’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aririmba yashimiye bikomeye Rev.Pastor Mukeshimana Edith (Mama Queen) kubw’uko ariwe wamwakiriye muri ADEPR Gikondo Segeem.

Uyu muhanzi Thacien Titus ibi yabivuze kuwa 07 Ukwakira 2018 ubwo hari habaye umuhango wo kwimika Mama Queen k’ubupasiteri maze ubwo yarahawe umwanya wo kuririmba muri uyu muhango Titus yabanje kuvuga amagambo yo gushimira ineza Mama Queen yamugiriye kandi avugako adashobora kubyibagirwa.


Tuyishime Thacien Titus yashimiye Rev.Pastor Mama Queen amuvugaho amagambo akomeye

Muri aya magambo Tuyishime Thacien Titus icyo gihe yagize ati:" Mbere yo kuririmba ndabanza nshime Imana cyane ko yamfashije kuyinambaho no kuguma mu muhamagaro yampaye wo kuyiririmbira kandi mboneyeho n’umwanya wo gushima uyu Mama Queen kuko nibuka ko nza i Kigali, icyo gihe Mama Queen yarakiri muri ADEPR Gikondo Segeem maze ubwo yarayoboye amasengesho ampa kuririmba rwose ndamushimira".

Thacien Tutus yakomeje avugako ineza Mama Queen yamugiriye itagarukira ku ndirimbo gusa ahubwo ko yanamumaze inzara yaravanye mucyaro ati:"Mama Queen ndabyibuka ko iyo najyaga mu masengesho nyuma y’amateraniro yancyuraga iwe mu rugo akangaburira akangira inama zuko nakwitwara kugirango muzika yanjye itere imbere ,rwose yarakoze ndamushimiye ".

Umuhanzi Thacien Titus yamenyekanye ku ndirimbo zitandukanye zikundwa na benshi nka Aho ugejeje ukora,Mpisha mu mababa,Uzaza ryari ,Tubabarire n’izindi nyinshi zitandukanye ndetse ubu akaba arimo asoza umushinga wo gutunganya Album ye ya gatatu izaba yitwa "Ntituzayoba"yifuza kumurika umwaka utaha kuko ubu ahugiye mu bikorwa byo kwamamaza iyi Album abinyujije mucyo yise ntutuzayoba Media Tour azakora azenguruka amaradiyo n’ama Teevision byose byo mu gihugu mu ntego yo gushyitsa ubutumwa bwe ku bnatu bari kure mu byaro batabasha kumubona imbonankubone.

REBA AMWE MU MAFOTO ABEREYE IJISHO YARANZE IBI BIROLI BYO KWIMIKWA KWA REV.PASTOR MAMA QUEEN:


Uyu mukozi w’Imana niwe wayoboye neza cyane imihango y’ibiroli byo kwimika Mama Queen












Abakristo ,abakozi b’Imana bavuye mu madini n’amatorero atandukanye bitabiriye uyu muhango ku bwinshi






Abakinnyi batandukanye ba Sinema nyarwanda bitabiriye ibi biroli bya Rev.Pastor Mama Queen banamuha impano



Rev.Mama Queen n’umutware we n’abana babo bari baberewe cyane




Rev.Mama Queen ntiyasengewe wenyine kuko yasengeye n’abadiyakoni 10 bagiye kujya bamufasha umurimo w’Imana



Madame Mama Queen mbere yo gusengerwa babanje kubaza umutware we niba abyemera ,nawe ati :"Ndabyemeye cyane "

















Rev.Mama Queen yarimitswe arambikwaho ibiganza n’abakozi b’Imana ,yambikwa ikanzu ya gishumba ,ahabwa Bibibiliya izamufasha mw’ivugabutumwa afatwa n’amarangamutima ararira


Bishop Jeanne Kabega umuyobozi w’itorero rya Shekinah Revival Church yari agaragiye Rev.Pastor Mama Queen

Korali yo muri Naioth iri torero Mama Queen ayoboye yanyuze bikomeye abitabiriye ibi biroli mu ndirimbo baririmbye




Abahanzi nka Mama Zoulu ,Thacien Titus ,Uzayisenga Isaie,Amos Mwene Dawidi bose bisusurukije bikomeye abitabiriye ibi biroli



Bakase umutsima banasangira ibyo kunywa n’ibyo kurya kubantu bose bitabiriye ibi biroli


Itsinda ryari rihagarariye korali Gahogo ya ADEPR Gitarama ryataramiye abitabiriye ibi biroli banaha impano Mwarimu Mama Queen







Mama Queen yeretswe urukundo n’abantu b’ingeri zitandukanye bamuha impano nk’ikimenyetso cyuko bamushyigikiye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO