Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Thacien Titus yasazwe n’ishimwe ryo kuba Imana yaramuhuje na Mukamana Christine ashyira hanze indirimbo ihumuriza abagowe n’imibabaro -Audio


Yanditswe na     Ubwanditsi
24 August 2018 saa 02:48'

Umuhanzi akaba n’Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana ,Thacien Titus yashyize hanze indirimbo yise ngo "Biraruta mbere yiganjemo amagambo ahumuriza imitima ibabaye ndetse akaba ari no mubihe byo gushima Imana yamuhaye umufasha mwiza buzuzanya muri byose , akishimira ibikorwa bitandukanye bamaze kugeraho ndetse akavuga ko ibihe barimo biruta uko bari bameze mu gihe cyashize.

Thacien Titus umaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda kubwo ibihangano bye bikora ku mitima y’abantu yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Mpisha mu mababa, Aho ugejeje ukora, Uzaza ryari Yesu ,Yesu yantabaye haburaho gato n’izindi nyinshi akaba ari umukristo wo mw’itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR.

Thacien Titus mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko amaze iminsi biri yizihije isabukuru y’imyaka 3 amaze ashakanye n’umufasha we mukamana Christine kandi ko mu gihe bamaranye yamubonyemo ibyiza byose yarakeneye mu buzima kuko ari umukristo mwiza,umujyanama mwiza mbese Imana yahanze Christine ikamuhuza na Thacien Titus yahuje abahuje imico myiza.

Thacien Titus abajijwe ku ndirimbo nshya yashyize hanze ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 22 Kanama 2018 yasubije muri aya magambo ati :” Indirimbo nshya nashyize hanze n’imwe muzo ndi gutegura zizagaragara kuri album yanjye nshya. Navuga ko ari igihangano gikubiyemo amashimwe yanjye n’umuryango wanjye , ariko numva naravugiye n’abandi benshi bafite ibyo bashimira Imana yabakoreye.”

Yakomeje ati :” Turashima Imana ko yabanye natwe mu muryango wacu, turizihiza imyaka itatu tumaze twubatse urugo , yaduhaye abana babiri b’abakobwa , turi bazima turatekanye , navuga ibintu byinshi Imana yadukoreye ariko nzi neza ko atari njyewe njyenyine ufite amashimwe ahubwo nk’umukozi w’Imana mba numviye icyo Mwuka wera ansaba kugirango igihangano nshyize hanze kizabere benshi inzira yo gushima Imana babyaturira mu magambo agize indirimbo mba naririmbye.”

UMVA INDIRIMBO ‘ BIRARUTA MBERE ‘:


Thacien Titus mu ndirimbo "Biraruta mbere "yihanganishije abari mu bihe by’ubuzima bukakaye

Ati :” Ndabizi ko hari abantu batorohewe n’ubuzima barimo ariko ndababwira ngo bahumure kandi bikomeze ku Mana kuko ihemba neza. Buri wese agira ibihe by’ubuzima anyuramo kandi iyo yamenye Imana abicamo akabirenga agasigara abwira Imana nkanjye ati ‘ Biraruta mbere’”.

Tariki 22 Kanama 2015 nibwo Thacien Titus na Mukamana Christine bakoze ubukwe bw’agatangaza. Tariki 22 Kanama 2016 ni bwo uyu muryango wibarutse imfura bise Tuyishime Gitego Leila , naho tariki 22 Kanama 2017 bibaruka ubuheta bise Tuyishime Jovia The Champions.




Thacien Titus na Mukamana Christine bari mu mashimwe y’imyaka 3 bamaze babana nk’umugore n’umugabo

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.