Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Christafari itsinda rya Reggue rizwi cyane ku isi rigarutse gukorera igitaramo gikomeye mu karere k’ibiyaga bigari

Ubwanditsi , 9 January

Christafari, itsinda rikomeye cyane ku isi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ryo muri Leta zunze ubumwe z’Amerka ritegerejwe mu gihugu cya Tanzaniya kuri iki Cyumweru taliki ya 13 Mutarama 2019 mu itorero CCC mu magambo ahinnye (City Christian Center) Upanga i Dal Salaam.


Christafari mu myiteguro yo kwerekeza muri Tanzaniya

Christafari baherutse mu Rwanda mu gitaramo bari batumiwemo na Beaty for Ashes bise "Unstopable" cyabaye mu mwaka ushize wa 2018, kuri ubu bagiye kuza mu gihugu cya Tanzaniya kuhakorera igitaramo nk’uko tubikesha urubuga rwabo Christafari.com.


Itsinda rya Christafari ritegerejwe mu gihugu cya Tanzaniya

Christafari, bari ku mugabane wa Afurika, aho baje kuhakorera ibitaramo byabo bitandukanye, twavuga nko muri Malawi aho bategerejwe ku munsi w’ejo ndetse no ku wa 5 taliki ya 11 Mutarama 2019 i Lilongwe, umurwa mukuru w’iki gihugu, nyuma yaho aba baharirimbyi bazahita baza mu gihugu cya Tanzaniya kuhakorera igitaramo ku Cyumweru taliki ya 13 Mutarama 2019.

Christafari yamamaye mu ndirimbo zirimo “Hosanna”, “Here I Am To Worship”, “He Reigns”, “What A Beautiful Name”, “Your Beauty Chase Me”, Oceans (Where Feet May Fail), “He is greater than I”, “Valley of Decision” yamaze ibyumweru 15 iza mu icumi zikunzwe kuri Billboard’s “Top Reggae Albums” chart n’izindi. Imaze kugurisha album z’indirimbo zirenga ibihumbi 500.


Abaramyi bitezwe n’abantu benshi mu gihugu cya Tanzanie

Christafari ni itsinda ryashinzwe mu mwaka wa 1989 n’umunyamerika Mark Mohr wakuriye mu muryango w’abakristo. Christafari, ni ryo tsinda rya mbere ku isi ry’abahanzi b’abakristo bakora umuziki wa Gospel mu njyana ya Reggae. Kuva iri tsinda rishinzwe kugeza uyu munsi, rimaze kugurisha album z’indirimbo zigera ku bihumbi 500. Kuri ubu ni nabo baza ku isonga ku isi mu bahanzi ba Gospel bakora injyana ya Reggae bagurisha cyane umuziki wabo.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO