Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Sobanukirwa uburyo ushobora kwakira amahirwe ya kabiri yo kubaho neza mu buzima bwawe

Ubwanditsi , 2 March

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise ngo "Nibintije Evangelical Ministries" usigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugirango agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki, uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti:"Sobanukirwa uburyo ushobora kwongera kwakira andi mahirwe ya kabiri yo kubaho neza".

Waba wifuza kongera gutangira ubuzima bwiza? Iyo uhuye n’ ibibazo ku buryo bihindura ubuzima wari ufite byaba bitewe n’amakosa yawe cyangwa n’ amakosa aturutse ku bandi, ni ngombwa gutekereza kongera gusubira hahandi wari watangiriye ubuzima wari ufite mu gihe cya mbere.

Abantu bamwe bumva ko kwimuka aho warutuye ukava mu karere ( city) cyangwa intara ( state) wari utuyemo aribyo byatuma wongera gutangira ubuzima bushya, bibwira ko ariho ushobora gusiba ibyabaye mu mpinduka y’ ubuzima wari ufite mbere,ariko uyu munsi ndashaka nkubwire ko ntacyo bazatanga.

Uzi impamvu, Ntabwo bisaba kwimuka ahubwo bisaba guhindura imyifato yacu ndetse guhindura ibyo twashyiraga imbere cyangwa twahaga agaciro kurusha ibindi. Umuntu ashobora kutimuka akaguma aho yaratuye kandi agashobora kubona andi mahirwe ya kabiri.

Mu myaka yashize nigeze guhura n’ ibibazo bijyanye n’ ubuzima bw’ umuryango (family) yanjye, nahise mfata umwanzuro wo kwimuka aho nari ntuye njya gutura mu iyindi intara (State), ariko kuko hatabayeho impinduka y’imico ( habits or attitudes) bya bibazo byarakomeje ndetse biranarenza.

Uyu munsi ndashaka kwifashisha ijambo ry’ Imana mu gushaka kukwereka ko ushobora kwakira andi amahirwe ya kabiri . Bibliya itubwira inkuru y’ umugabo witwa Yakobo, uyu Yakobo ( Jacob) yabaye mu buzima nk’ uko izina rye risobanura” Umuriganya” iyo ukurikiranye ubuzima bwe, usanga ko yabayeho nkuko izina rye risobanura.

Ndetse bituma afata umwanzuro wo kwimuka kugira ngo arebe ko ubuzima bwe bwaba bwiza ariko aza guhura n’ Imana mu nzira arimo kwimukira ahandi.Yakobo yaje guhabwa n’ Imana amahirwe ya kabiri maze ihindura ubuzima bwe.

Muri uko guhindurirwa ubuzima Yakobo yahise ahabwa irindi zina rishya yitwa “Israheli”. Itangiriro 32:24-28” Arabajyana, abambutsa uwo mugezi, yambutsa n’ibyo yari afite byose.

Yakobo asigarayo wenyine. Haza umugabo aramukiranya, bageza mu museke.Abonye yuko atamutsinze, akora ku mutsi wo ku nyonga y’itako rye, umutsi wo ku nyonga y’itako rya Yakobo urareguka bagikirana.

Uwo mugabo aramubwira ati “Ndekura, kuko umuseke utambitse.” Aramusubiza ati “Sinkurekura utampaye umugisha.”Aramubaza ati “Witwa nde?” Aramusubiza ati “Ndi Yakobo”.Aramubwira ati “Ntucyitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli,

Iyo nabwo usomye mu gitabo cyo Kuva 2:11 kugera 15 hatwereka urundi rugero rw’ umugabo witwa Mose, wubashye Imana maze akavana ubwoko bw’ Imana mu buretwa ( bondage) . Muri iyo gahunda ye n’ Imana, Mose yagiye akora amakosa menshi atandukanye nko kwica umunyamisiri maze akimukira i Midiani. Ariko Imana yaje kumuha andi mahirwe ya kabiri, nyuma Mose yaje gukoreshwa n’ Imana mu kubohora ubwoko bwe mu maboko ya Pharaoh.

Abantu benshi tugenda dukora amakosa ( mistakes) mu buzima bwa buri munsi, tugenda ndetse tunava no mu bushake bw’Imana bitewe n’ubuzima butoroshye muri iki gihe.

Ku buryo mu maso y’ abana ba abantu bo bumva ko waciye inka amabere, ariko uyu munsi ndagira ngo nkubwire ko Imana ishaka kuguha andi mahirwe ya kabiri nkuko yabikoreye Yakobo ndetse na Mose. Imana yawe n’ inyembabazi, Iragukunda yakuremye kugira ngo ugire ubuzima bwiza.

Satani agenda ashyira ibitekerezo mu bantu ko Imana atari Imana itanga amahirwe ya kabiri. Ariko uyu mwanya uri gusoma iyi nyigisho ndashaka nongere nkubwiye ko Imana yawe ari Imana itanga amahirwe ya kabiri mu buzima kandi ko ikorana natwe igihe cyose habaye impinduka mu ubuzima bwacu.

Ikibabaje ni uko abantu bamwe iyo bibeshye mu buzima cyangwa bagakora amakosa atuma ubuzima bwabo buhinduka, bashaka kuguma muri uwo mwanya(Position) wo kubura ubuzima bwiza bari barimo mbere, kandi bagakomeza gutanga impamvu ( make excuses) y’ impamvu yabyo. Cyangwa bakajya bavuma uko kwibeshya kwabo cyangwa abantu bafite aho bahuriye n’ ibyo bibazo bahuye nabyo ariko mugihe bakomeje kuba muri byo ntibemere guhindura imico cyangwa imyifato yabo Imana ntishobora kubafasha.

Nigeze kwakira umuntu nka Pastor Counselor, ambwira ibibazo bye maze aza kurangiza ambwiye ati: Urabize Pastor,Iyo nza kuba nari ntuye mu kandi karere (City) cyangwa Iyo nzakuba narakomeje kwiga College mu ubuzima bwanjye biba byarahinduye ibi bibazo ndimo.

Icyo nshaka ku kubwira hano ni uko yagiye yerekeza urutoki rwe hose mu buzima avuga byinshi ,yibaza ngo iyo nza kuba narakoze gutya.... ntabwo biba byaragenze gutya ,ibi ntabwo bihindura ibibazo urimo ahubwo niba ushaka guhindura ibibazo urimo cyangwa ubuzima urimo , Ushobora kubikora! Ntabwo bireba aho utuye, Amazina yacu uko asobanura cyangwa amafranga ufite uko angana.

Muri ibyo byose nta na kimwe gikenerwa kugira ngo ugere ku intsinzi (success). Ukuri ni uku, ni ugukora icyo Imana igushakaho. Abafiripi 4:13” Nshobozwa byose na Yesu umpa imbaraga.”.

Mu bibazo byose dushobora kuyivamo ari uko dukoze ikintu runaka, ntacyo dushobora gukora mu kwivuma, mu kuvuma cyangwa mu kwiheba.Uyu munsi niba satani yashyize umwuka wo kwiheba, kwivuma cyangwa kuvuma abandi kugira isoni zitewe n’amakosa twakoze, Ijambo ry’ Imana ry’ uyu munsi riri kutuburira ko tutagomba kuguma muri uko gutsindwa.

Haguruka (Get up) iki ni igihe cyo kuva muri ubwo buzima. Pawulo yatubwiye ko icyo tugomba gukora ari ukwibagirwa ibyashize maze tugasingira ibiri imbere. Amakosa yatubonetse ho mu gihe cyashize ntacyo avuze kuko byashiranye ni igihe cyashize.

Niba twishize mu maboko y’ Imana. Imana izadufasha kubyibagirwa kandi dukomezanye nayo.

Ibyo twatsinzwe, ibyo twashoboye gukora neza byanditswe kuri uru rupapuro rw’ amateka (history) bw’ ubuzima bwacu, uyu mwanya ni uwo kwandikisha urundi rupapuro (page) rw’ ubuzima bwacu bw’ ejo hazaza. Ariko mbere ko twandikisha urundi rupapuro rw’ ubuzima bwacu, ndashaka kukubwira ko Imana ishaka kuduha amahirwe ya kabiri.

Imana iraduha akanya (opportunity) ko guhinduka. Hamwe no gufashwa nayo, dushobora kwandikisha ahazaza (future) hacu heza. Nituyemerera iratwereka uburyo dushobora kubaho mu uburyo bwiza muri uyu mwaka mu kuyiha icyubahiro no kubaho dufite intsinzi mu ubuzima bwacu busigaye.

Ukirangiza gusoma iyi nyigisho nagusaba guhagarika gutekereza ku ibyakubayeho ahubwo ugatera intambwe yo guhamagara Imana yawe, maze ukayibaza ibijyanye n’ amahirwe yayo ya kabiri igufitiye, ikindi kandi biragusaba nabwo kubanza guca bugufi imbere yayo, ukabanza ukayemerera uruhare rw’ amakosa yawe kuko burya mu bibazo umuntu agera kure cyane.

Niyo mpamvu bidusaba kuyisaba imbabazi. Imana iguhe umugisha wo kwakira amahirwe yayo ya kabiri.

Iri jambo muritegurirwa kandi mukarigezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tel: +14128718098 Email: estachenib@yahoo.com

IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • cleophas ndutiye , 3 March 2019 , saa 00:53'

    Icyo yanditse :

    Mubyukuru murakoze kubw’iri jambo ryuzuye uguhumuriza abahabye, gusa njye sinziko nabyita amahirwe ya 2 kuko nayo narayahawe ariko nyapfusha ubusa ahubwo nsubira inyuma kurenza, gusa mumfashe kwinginga Nyagasani njyewe ampe amahirwe ya 3 ndetse anashoboze kuko njye ntacyo nabasha.Murakoze.

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO