Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Sobanukirwa icyo wakora ngo ubutumwa bwiza bugere ku ncuti n’abagize imiryango ukomokamo.


Yanditswe na     Ubwanditsi
15 March 2018 saa 04:49'

Akenshi, buri mukristo aba afite umuryango, incuti, abo bakorana, akenshi usanga batari abakristo. Gusangira n’abandi ubutumwa bwiza bishobora kuba ingorabahizi, bikarushaho kugorana iyo tubusangira n’abo dufitanye umubano wa hafi. Bibiliya itubwira ko benshi batazahuza kubwo kuvuga ubutumwa bwiza (Luka 12:51-53). Nyamara ariko , dusabwa kuvuga ubutumwa bwiza, nta nicyo twakwireguza turamutse tutabikoze (Matayo 28:19-20; Ibyakozwe n’intumwa 1:8; 1 Petero 3:15).

Ni gute twabwiriza ubutumwa bwiza abagize imiryango dukomokamo, inshuti, ndetse n’abo dukorana? Icy’ingenzi dukwiye kubakorera ni ukubasengera. Gusenga kugirango Imana ihindure imitima yabo ndetse inafungure amaso yabo bamenye ukuri kw’ijambo ry ’Imana (2 Abakorinto 4:4). Gusengera kugirango Imana ibashe kubumvisha urukundo ibafitiye kandi ko bakeneye agakiza, bakizera Yesu kristo (Yohana 3:16). Gusaba ubwenge bwafasha mu kubawiriza ubutumwa bwiza (Yakobo 1:5).

Dukwiriye kugira ubushake bwo kuvuga ubutumwa bwiza. Tukamamaza inzira y’agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo ku ncuti zacu n’umuryango (Abaroma 10:9-10). Muhore mwiteguye guhamya ukwizera kwanyu (1 Petero 3:15), mukabikora mwemye kandi mucyubahiro. Ntaburyo bwihariye bwo kuvuga ubutumwa bwiza: "Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya kristo" (Abaroma 10:17).

Hamwe no gusenga no gusangira ukwemera, dukwiriye kubaho dukiranukira inshuti zacu n’abagize imiryango yacu nk’abakristo kugirango babashe kubona impindukaImana yazanye mu mibereho yacu (1 Petero 3:1-2). Dukwiriye kuragiza abo dukunda Imana, bakakira agakiza.

Ni kubw’imbaraga n’ubuntu bw’Imana, si kubw’imbaraga zacu. Ikiruta byose dukwiye gukora, ni ukubasengera, kubahamiriza, kandi tukabaho ubuzima bwa Gikristo imbere yabo tuberara imbuto zibereye abihanannye. Imana niyo ituma ibyo byose bishoboka, bigatanga umusaruro (1 Abakorinto 3:6).

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.