Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Sobanukirwa byinshi wibazaga ku isano iri hagati ya Bibiliya na Korowani.

Ubwanditsi , 2 months ago

Abakirisitu cyangwa Abayisilamu bakunze kwibaza igitabo gikunzwe kurusha ibindi kimwe n’isano Bibiliya yaba ifitanye na Korowani(Coran).

Nubwo bimeze bityo, inyandiko nyinshi zigaragaza ko Bibiliya ari cyo gitabo kigurwa ndetse kigasomwa na benshi ku Isi bashobora kuba abasaga kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi nzima, ibi bituma abakrisitu bayiha agaciro gakomeye bakavuga ko amagambo ayanditsemo ari umutsima utunga ubugingo.

Korowani igwa mu ntege Bibiliya mu gusomwa cyane kandi abayoboke b’idini ya Islam na bo bayiha ubudahangarwa bukomeye.
Padiri Cyrille Uwizeye, Umuyobozi wungirije wa Societe Biblique, hamwe na Sheikh, Sindayigaya Musa, batangaza ko agaciro k’ibi bitabo ndetse n’isano bifitanye.

N’iki Bibiliya ihuje na Korowani?

Padiri Cyrille Uwizeye, ubarizwa muri Paruwase ya Byimana, yemeje ko Bibiliya na Korowani bifitanye isano ndetse ko bifite n’icyo bitandukaniyeho.
Yagize ati “Ikintu gikomeye bihuriyeho ni uko byombi ari ibitabo bitagatifu abantu basangamo ubutumwa bagezwaho n’Imana, kandi ubwo butumwa bukabafasha kumenya uko bitwara mu buzima bwa buri munsi.»

Yongeyeho ko ibi bitabo uko ari bibiri ari byo bisomwa kurusha ibindi ngo kuko nka Korowani ishobora kuba isomwa na 1/5 cy’abantu batuye Isi, Bibiliya yo igasomwa n’abarenze abo cyane cyane ko ari cyo gitabo cya mbere gisomwa n’abantu benshi ku Isi.

Ikindi kandi mu bitabo byombi hagaragaramo imirongo ivuga ku mateka ya Yesu (Isa), Aburahamu ( Ibrahim), Bikiramariya ( Mariyam), Yozefu (Yousuf) n’ibindi.

Aho Bibiliya na Korowani bitandukaniye

Bibiliya, ni ijambo rikomoka mu kigereki "ta biblia" bisobanura ibitabo byinshi bikoze igitabo kimwe, mu gihe Korowani ari ijambo ryo mu cyarabu rivuga “ Ibisomwa bitagatifu” uretse ko igisobanuro nyacyo cyaryo risobanura ubutumwa bw’Imana cyangwa amagambo yayo.

Sheikh Sindayigaya Musa we, yemeza ko Korowani ari igitabo gitagatifu cy’Imana cyahishuriwe Intumwa Muhammad ifite imyaka 40 ibinyujije ku mu malayika wayo Jibril cyangwa se Gabriel, ahagana mu mwaka wa 611 nyuma y’ivuka rya Yezu.

Bibiliya igizwe n’ibitabo byinshi bigabanyijemo imitwe cyangwa ibice na ho Korowani ikagirwa n’ibyo bita ’Sura’ twagereranya n’imitwe na ’Aya’ twagereranya n’imirongo muri Bibiliya.

Korowani igizwe n’amasura(sourates)114 n’imirongo 6 236. Mu gihe Bibiliya ikoreshwa n’Abaporotesitanti (Canon Protestant) igizwe n’ibitabo 66, birimo 39 by’Isezerano rya kera na 27 by’Isezerano rishya.

Ni mu gihe Bibiliya ikoreshwa nabayoboke b’idini y’Abagatolika (Canon Catholique) igizwe n’ibitabo 46 by’isezerano rya kera na 27 by’irishya, na ho ikoreshwa n’aba orthodoxe igizwe na 51 hakiyongeraho imigereka mu isezerano rya kera na 27 by’isezerano rishya.

Sheikh Musa Sindayigaya anashimangira ko ubutumwa bukubiye muri Korowani bwagenewe abatuye Isi bose ndetse ko Bibiliya yahishuriwe Intumwa Isa (yesu) ubutumwa buyikubiyemo bukaba bwaraje bugenewe ubwoko bw’Abayahudi.

Padiri Cyrille we yagize ati «Itandukaniro rya mbere ni igihe ibyo bitabo byandikiwe. Bibiliya ni yo yabanje kwandikwa, Korowani yandikwa nyuma. Hari ukuntu rero Korowani ishobora kuba yarakoresheje ibintu bimwe na bimwe bikomoka muri Bibiliya. Ikindi Bibiliya yanditswe ibinyejana 10.»

Akomeza avuga kandi ko ibi bitabo bitagatifu bifite ikindi bitandukaniyeho, hashingiwe ku babyanditse. Korowani igahamya ko ikomoka ku Mana gusa, mu gihe Bibiliya yo yanditswe n’abantu Imana yahumekeyemo.


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • Emmanuel BITWAYIKI , 23 January 2019 , saa 23:06'

    Icyo yanditse :

    Baratubeshya, Bibiliya na Quran biratandukanye cyane ndetse Imana Bibiliya ivuga itandukanye ni iyo Quran ivuga ,ndetse Yesu Bibiliya ivuga siwe Isa Quran ivuga.

    Ikigaragara ni uko Quran ari ikinyoma 100% .Soma Quran 72:1-14

    Murakoze

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO