Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Sinzongera gushyira imbunda yanjye hasi-Bishop Rugagi


Yanditswe na     Ubwanditsi
8 October 2018 saa 01:33'

Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero Abacunguwe mu Rwanda (Redeemed Gospel Church) yavuze ko muri iki gihe ibintu ashyize imbere y’ibindi byose ari ugusenga ndetse no gusoma ijambo ry’Imana ari nayo mpamvu atazongera gufasha imbunda ye hasi (Bibiliya) cyangwa ngo hagire uyimutwaza.

Ibi Bishop Rugagi yabigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari ayoboye amateraniro aho muri iri teraniro yongeye kuvuga ko ibihe arimo ari ibyo gukora cyane no kwegera Imana kugira ngo irusheho kumwiyereka no kumukoresha ibinyujije mu bitangaza agenda akorera abayoboke.

Yagize ati “Muri iki gihe ibintu nshyize imbere y’ibindi byose ubu ni ugusenga ndetse no gusoma ijambo ry’Imana. Rero nta protocole igomba kuntwaza Bibiliya yanjye nzajya nyitwaza kuko ari yo mbunda yanjye (Aha yasobanuraga ko imbunda y’umuntu agenda ayitwaje hafi cyane, kuko iba ari intwaro)”

Bishop Rugagi kandi yongeye gukomoza ku bantu bakomeje guhinyuza ibitangaza akora ndetse n’abavuga ko atazura abapfuye avuga ko uko bamusebya ariko nawe akomeza umurego mu gusenga Imana, akagira ibihe bidasanzwe byo gusenga Imana, hanyuma Imana yo mu ijuru nayo ikamwiyereka mu bundi buryo budasanzwe, n’ibyo atarakora akabikora kuko Imana yabisezeranyije intumwa zayo.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’itorero Abacunguwe, Bishop Rugagi yabivuze yifashishije ibanditse muri Matayo 10:8 hagira hati “Mukize abarwayi, muzure abapfuye, mukize ababembe, mwirukane abadayimoni. Mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi.”

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.