Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Simon Kabera,Liliane Kabaganza Dominic Ashimwe n’amakorari akomeye mu gihugu ni bamwe mu bazitabira Rabagirana Worship Festival 2018


Yanditswe na     Ubwanditsi
28 September 2018 saa 08:18'

Abahanzi barimo Simon Kabera,Dominic Ashimwe,Liliane Kabaganza,Bosco Nshuti,Papi Claver, Healing Worship Team, Injili Bora na Rehoboth Ministries bamaze kwemeza ko bazitabira igitaramo cyiswe Rabagirana Worship Festival 2018.

Iki gitaramo gitegerejwe I Kigali tariki ya 4 Ugushyingo 2018 kuri Kigali Serena Hotel kuva saa cyenda z’umugoroba.

Rabagirana Worship Festival ni’iserukiramuco rikomeye ryateguwe na Christian Communication ,rikazaba tariki ya 4 Ugushyingo 2018 guhera saa cyenda z’umugoroba kuri Kigali Serena Hoteli.

Iri serukiramuco rigamije gutangirwamo ubutumwa bwibutsa abanyempano ko bidahagije ko baba bafite impano gusa cyangwa bafite imirimo myinshi bakorera Imana, ahubwo ko bakwiye kongeraho imbuto z’Agakiza muri bo zikanagaragarira abakunda impano bafite.

Insanganyamatsiko y’iri serukiramuco iri mu gitabo cy’ibyanditswe byera mu Abafilipi 4:17 hagira hati ”Nyamara burya si impano nshaka ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe”.

Mu kiganiro na IYOBOKAMANA.COM, Peace Nicodeme Nzahoyankuye uhagarariye Rabagirana Worship Festival yavuze ko ari ihishurirwa rikomeye Imana yabashyize ku mutima ndetse n’ibyo batekereza ko bizava kuri iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere.

Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo kugaragaza impano zinyuranye ndetse no kumva ibikubiye mu bihangano Imana iba yarashyize ku mutima w’abaririmbyi.

Yashimangiye kandi ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka buri wese akwiye kuyitekerezaho kuko ibumbatiye umutima w’iki gitaramo .

Iyi festival izajya iba buri mwaka nkuko byemezwa n’Umuyobozi wayo Peace Nicodeme Nzahoyankuye ,unashimangira ko iy’uyu mwaka ibyateguwemo bizahembura imitima y’abazitabira iki gitaramo cyane cyane mu buryo bw’umwuka.

Yagize ati:’’Uyu mwaka iki gitaramo turifuza ko abantu batekereza ku bijyanye no kuramya Imana mu mutima kandi bakazirikana ko impano zijyana no kwera imbuto z’agakiza nyakuri.

Ntitwifuza gukora ibitaramo byo kwidagadura gusa ngo abantu batahe,ahubwo dukeneye ko abantu banatekereza ku muntu w’imbere’’ Insanganyamatsiko z’ibi bitaramo zo zizajya zihinduka bitewe n’ubutumwa Imana izajya iha abaritegura uko umwaka utashye undi ukaza.








Iki gitaramo kizitabirwa n’aba bahanzi bose biraboneka ko kizaba kiri kurwego rwo hejuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.