Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Serena Hotel:Dr Ornella yateguye igiterane gikomeye cyiswe RESET cyatumiwemo Simon Kabera,Gaby na Claire,Tonzi n’abandi

Ubwanditsi , 4 months ago

Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2018 kuva saa kumi z’umugoroba,kuri serena Hotel hazabera igiterane gikomeye cyateguwe n’Umukozi w’Imana Dr Ornella .Ni igitaramo kigamije ivugabutumwa rihindura ariko ni n’umwamwiza wo kugarura abagiye kure y’Imana bakayigarukira.


Dr.Ornella Umubyeyi wateguye iki giterane

Mu kiganiro n’itangazamakuru Dr.Ornella Umubyeyi wateguye iki giterane yavuze ko iyi ari iyerekwa yahawe n’Imana.Akomeza avuga ko iki giterane kigamije gutuma abagiye kure y’Imana bayigarukira bakagaruka mu murongo,abavuye mu nsengero bakazigarukamo.

Yagize ati:’’Reset bivuga gusubiramo ikintu bundi bushya.Ninko kuresettinga phone cyangwa computer.Event target abantu bavuye mu itorero cyangwa bakajya kure y’Imana.Turashaka kugarura abantu ku Mana bi nyuze muri iki giterane kandi bitagendeye ku idini cg itorero ahubwo ku bwami bw’Imana.

Iki giterane cyatumiwemo abahanzi batandukanye barimo Umuramyi Simon Kabera,Rene Patrick,Tonzi,Past Gaby and Claire n’abandi.Kizabera kuri Serena Hotel kuva saa kumi z’umugoroba,Kwinjira bikaba ari ubuntu.

Dr. Ornella wateguye iki gitaramo atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahitwa Carolina .Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’umurimo w’Imana n’ubujyanama bushingiye ku isanamitima.Ni umupasiteri kandi mu itorero rya Zion Temple kuva mu mwaka wa 2012.Afite kandi masters degree mu bijyanye n’umurimo w’Imana(ministry and counselling).

Ni umuvugabutumwa ,ndetse akaba akunda guhabwa umwanya mu nsanganyamatsiko zinyuranye hirya no hino bazaririmba muri iki giterane.

Pastor Gaby and Claire bazaririmba muri iki giterane

Tonzi azaririmba muri iki giterane

Simon Kabera azaririmba muri iki giterane


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO