Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Rusizi: Korali umucyo ya ADEPR Yerusaremu yamuritse Album DVD mu giterane cyitabiriwe n’abantu buzuye Stade (Amafoto+Videos)


Yanditswe na     Ubwanditsi
5 December 2018 saa 05:02'

Mu mpera z’icyumweru twasoje ,Korali Umucyo ya ADEPR Yerusaremu muri paruwasi ya Kamembe yakoze igiterane cy’iminsi 2 n’ukuvuga kuva kuwa 01-02 Ukuboza 2018 cyari mu ntego yo gukora ivugabutumwa ndetse gisozwa hamurika Album ya mbere y’amajwi n’amashusho mu biroli byabereye kuri Stade y’aka karere ka Ruszi byahurije uruvunganzoka rw’abantu bavuye imihanda yose.


Iki giterane kuri Stade y’akarere ka Rusizi hari hakubise huzuye

Iki giterane kuwa gatandatu cyatangiriye ku rusengero rwa ADEPR Yerusaremu noneho bukenye ku cyumweru gikomereza kuri Satade y’akarere ka Ruszi aho cyahuruje imbaga iturutse hirya no hino muri aka karere ndetse no hanze yako kikaba cyari no mu rwego rwo kumurika umuzingo wabo wa mbere w’indirimbo z’amajwi n’amashusho bise “ISEZERANO”.

Iki giterane iminsi yombi kitabiriwe na Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge imwe muzimaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda kubwo gukundwa kw’indirimbo zayo ndetse ku cyumweru kuri Stade hakaba harabonetse n’andi makorali atandukanye nka Bether ya ADEPR Burunga ,Yasipi ya ADEPR Murangi (Gihundwe),Ijwi ry’urangururira mu butayu ya ADEPR Kirabyo hamwe n’Intumwa zidacogora ya ADEPR Ishywa(Nombo) zose zari zabukereye gufatanya na Korali Umucyo nyiri igikorwa mu gususurutsa uruvunganzoka rw’abitabiriye iki giterane kuri Stade y’akarere ka Rusizi .


Korali Umucyo bashimiye Imana ko yarinze u Rwanda muri uyu mwaka

Korali Umucyo bashimiye Imana ko yarinze u Rwanda muri uyu mwaka ndetse bayisaba no gukomeza kururinda umwaka utaha ndetse banafasha abanyarwanda kwakira agakiza ndetse no kubafasha gukomeza kubaho neza bivuza bakoresheje ubwishungane mu kwivuza.

Muri iki giterane abantu bakize indwara z’umutima banakira indwara z’umubiri n’ukuvugako cyabonetsemo abantu bakira agakiza bemera kureka ibyaha barasengerwa ndetse abatishoboye bava mu mirango 20 mu kagali ka Kamashangi bahabwa ubwisungane mu kwivuza ,ibi bishimisha imbaga y’abitabiriye bashima Imana na Korali Umucyo yazirikanye no gukorera ibikorwa by’urukundo muri iki giterane.

Bamwe mu baganiriye na IYOBOKAMANA.COM bavuzeko bishimiye cyane imigendekere y’iki giterane .

Umusaza witwa Ndabasanze Pio ati:”Ibi tubonye uyu munsi birandenze ndafashijwe n’izi ndirimbo numvise aha uyu munsi n’ubutumwa nkuye aha biranejeje kandi nejejwe n’abakijijwe ndetse n’abafashijwe batishoboye ibi byiza byose utageze aha mwe murabimubwira.”

JPEG - 277 kb
Ubarangaje imbere ni Bwana Niyonagize Gedeon umuyobozi wa Korali Umucyo

Niyonagize Gedeon umuyobozi wa Korali Umucyo mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko buzuye ishmwe ku Mana kuko intego y’igiterane bari bateguye yagezweho Ati:" Dutegura iki giterane intego nyamukuru kwari ugukora ivugabutumwa rihindurira abantu kuri Yesu Kristo ndetse tukanamurika Album yacu ya mbere y’amajwi n’amashusho twise ngo" Isezerano" kandi byose byagenze neza abantu barihannye abandi bahabwa ubwisungane ndetse na Album yacu imurikwa mu biroli byahuruje abantu uruvunganzoka nkuko mwabibonye ".

Korali Umucyo ikorera umurimo w’Imana mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rusizi muri Paruwasi ya ADEPR Kamembe k’umudugudu wa Yerusaremu yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’i 2000 n’ukuvugako imaze imyaka 18 ibonye izuba .Iyi korali mu myaka 18 imaze ubu ifite abaririmbyi bagera kw’ijana ariko bamwe muribo bakaba batuye mu duce dutandukanye tw’igihugu kuburyo ubu ababoneka muri Korali ari mirongo irindwi bakaba baramaze kumurika Album yabo ya mbere y’amajwi n’amashusho bise ngo "Isezerano".

REBA ZIMWE MU NDIRIMBO IYI KORALI YARIRIMBIYE MURI IKI GITERANE :

REBA INDIRIMBO EBYIRI MUZO KORALI INTUMWA ZIDACOGORA YA NKOMBO YARIRIMBYE MURI IKI GITERANE :

REBA INDIRIMBO IMWE MUZIGIZE ALBUM ISEZERANO YA KORALI UMUCYO YARIRIMBYE LIVE MURI IKI GITERANE :

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GITERANE :




Ubarangaje imbere ni Bwana Niyonagize Gedeon umuyobozi wa Korali Umucyo
Korali Umucyo ya ADEPR Yerusaremu yanditse amateka imurika Album mu giterane cyujuje Stade ya Rusizi









Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye iki giterane ari benshi cyane Stade y’akarere ka Rusizi irakubita iruzura

Rev.Karangwa Slivestre umushumba wa ADEPR mu burengerazuba kuwa gatandatu yari muri iki giterane

Rev.Sebugorore Henry umushumba wa ADEPR Nyarugenge yari yaherekeje Korali Shalom





Korali Intumwa zidacogora ya Nkombo ,Ijwi ya Kirabyo na Yasipi ya ADEPR Murangi (Gihundwe ) zasusurukije bikomeye abitabiriye ibi biroli









Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yasize amateka akomeye i Rusizi ihakorera igiterane gikomeye


Habonetse abakira agakiza bihana ibyaha barasengerwa

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.