Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Rurageretse hagati y’umupastori wateye umugore inda akanamusaba kuyikuramo


Yanditswe na     Ubwanditsi
27 August 2018 saa 04:44'

Umugore wo muri Leta ya Calfonia ararega bikomeye umupastori wamusambanije ,nyuma akamusaba ko yakuramo inda yari yaramuteye

JPEG - 81.3 kb
Labozzetta n’umwana we

Nkuko tubikesha ikinyamakuru ABC7 News, Kimberly Labozzetta w’imyaka 34,ari kurega umupastori wo mu itorero rya Quest Church riri mu gace ka Novato muri witwa Joe Everly akaba ngo ari nawe wamusezeranije .
Uyu muopastori yashutse uyu mugore bararyamana amubwira ko abona umugisha ndetse agatunga agatunganirwa,nyuma aza kumubwira ko yakuramo inda yari yaramuteye

JPEG - 7.8 kb
Labozzetta n’umugabo we babana,kuruhande ni Pastor Everly wamushutse

Ubwo yabwiraga ikinyamakuru ABC7 News, Labozzetta yagize ati: "Ntabwo aribyo iri ni ihohoterwa rikomeye kuko niba umuntu wiyita ko ari umukozi w’Imana ashobora kugufata akakubehsya nyuma agashaka ko ukora n’icyaha cyo kwica agomba guhanwa”

Labozzetta umaze imyaka isaga icyanda ashyingiwe n’umugabo we Chris,avuga ko kuba yareze uyu mupastori byanatumye ahita amwirukana ku kazi yakoraga kurusengero.

Labozzetta akaba yari umupastori wigisha urubyiruko ndetse akanaba n’umucungamutungo w’uru rusengero

JPEG - 192.6 kb
Labozzetta n’umugabo we babana

Mu buhamya bwinshi bwatanzwe n’uyu mugore avuga ko uyu mupastori yari yanamubwiye ko azasiga umugore we bakibanira.
Si uyu mupastori gusa uvuzweho ibi bintu cyane ko usanga mu matorero yo muri iki gihe harimo ubuhamya nk’ubu ndetse n’ubundi butekamutwe butandukanye.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.