Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Rubavu: Umuyobozi Wungirije wa Korali Bethlehem wapfuye urupfu rutunguranye yasezeweho bwa nyuma hatangwa ubuhamya bukomeye -Reba uko umuhango wagenze mu mafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
31 August 2018 saa 11:17'

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 31 Kanama 2018 mu karere ka Rubavu habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Musayidizi Emmanuel wari Visi Perezida wa Korali Bethrehem yo mu itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Gisenyi uherutse gupfa urupfu rutunguranye,muri ibi biroli hatangiwe ubuhamya bukomeye bw’uko nyakwigendera ari umugeni wa kristo utabarutse.

Nyakwigendera Musayidizi Emmanuel yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 29 Kanama 2018 mu buryo butunguranye aguye iwe mu rugo.


Nyakwigendera Musayidizi Emmanuel wari Visi Perezida wa Korali Bethrehem yapfuye urupfu rutunguranye

Urupfu rwe rwabaye inkuru y’inshamugongo mu muryango we ,inshuti n’abavandimwe hamwe na korali Bethrehem yarabereye umuyobozi kuko atari yarigeze arwara. Ku mugoroba wo kuwa 29 Kanama 2018 yari arimo kwigisha abana be mu rugo maze afatwa n’isesemo araruka ubwa mbere ubwa kabiri ahita ashiramo umwuka urugendo rwe rwo kuba mw’isi ruba rurangiriye aho .

Kuri uyu wa 31 Kanama ni bwo nyakwigendera yasezeweho bwa nyuma mu muhango watangiye mu masaha ya muitondo aho kw’isaha ya saatatu bakuye umurambo we aho wari waraye muburuhukiro maze bawunyuza iwe murugo aho asanzwe atuye mu mu mujyi wa Gisenyi haruguru gato y’ahakorera Abascout muri uyu mujyi maze bavanye umurambo gusezerwaho iwe murugo bawerekeza kurusengero rwa ADEPR Gisenyi aharirimbiwe indirimbo z’amazamuka ,hanatangirwa ubuhamya butandukanye bw’ineza ,umurava ,ubutore n’ubutwari byarangaga nyakwigendera maze bavuye mu rusengero berekeza umurambo kw’irimbi rya Gisenyi aho yashyinguwe.



Imbaga y’abakristo n’abashumba batandukanye n’umunyamabanga mukuru wa ADEPR bitabiriye uyu muhango

Uyu muhango wo gusezera bwa nyuma nyakwigendera Musayidizi Emmanuel witabiriwe n’abakristo benshi cyane bavuye imihanda yose hamwe n’abashumba b’amwe mu maparuwasi yo muri aka karere ka Rubavu ,hari kandi Bwana Ndizeye Charles umushumba w’itorero ry’akarere ka Rubavu ,Bwana Rev. Jean de Dieu Ntibarikure umushumba w’itorero ry’akarere ka Musanze hamwe na Rev.Gatemberezi Paul umunyamabanga mukuru w’itorero rya ADEPR n’abandi bantu batandukanye barimo ama Delegation y’amakorali y’inshuti za Bethrehem nka Hoziana y’i Nyarugenge ,Jehovah Jileh CEP ULK n’izindi nyinshi .

Abatanze ubuhamya barimo Muhire Innocent umuyobozi wa korali Bethrehem nyakwigendera yaramazemo imyaka hafi 20 ,ndetse n’ubuhamya bw’umwe mu bapasoteri yarabereye umukristo,hamwe n’ubuhamya bwa Mama umubyara ,ubwabaturanyi by’umwihariko ubw’umufashawe n’umuhngu we bose bagarutse kukuvuga ko bitabatunguye kandi bagaruka ku murava n’urukundo byamurangaga mumurimo w’Imana .

Muhire Innocent Perezida wa Korali Bethrehem mu buhamya yatanze yavuzeko nyakwigendera yari icyitegererezo kiza mu murimo w’Imana kuko yaharaniraga icyateza korali imbere ati:"Korali Bethrehem ntitwakwibagirwa umurava umuhate n’ubwitange yagaragazaga ,ibitekerezo bye byadufashaga byinshi mu murimo w’Imana ndetse ubwo twakoraga Bethrehem Evangelical Week igitekerezo cyo koroza abantu inka niwe wakizanye n’ibindi bikorwa byinshi yagiye afasha korali birimo nko kurihira abaririmbyi benshi amatike mu ngendo z’ivugabutumwa n’ibindi byinshi.



Umufasha wa nyakwigendera n’umwana we w’umuhungu batanze ubuhamya bwabyuye amarangamutima y’abantu

Umufasha wa nyakwigendera n’umwana we w’umuhungu batanze ubuhamya bwabyuye amarangamutima y’abantu aho bavuzeko yari umuntu w’icyitegererezo ,wera imbuto z’urukundo kuri bose kandi akaba yabatozaga cyane iby’izinira y’agakiza .Muri aya magambo umufasha we yagize ati:"Ndahamya ndashidikanya ko ari umugeni wa kristo utabarutse kuko n’Imana yari yarabiduteguje yaba muri korali Bethrehem ,yaba kurinjye ubwanjye ndetse yaba no muri Famille avukamo nkuko byanashimangiwe na Mama ubyara nyakwigendera kuko nawe yavuzeko ntagihe kinini cyari gitambutse Imana ibabwiyeko icyuye umugeni wayo.

Bwana Musayidizi Emmanuel yavuze kuwa 24 Mata 1997 atabaruka kuwa 20 Kanama 2018 bivuzeko yitabye Imana afite imyaka 44, yari umukristo wo mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gisenyi ku mudugudu w’ikicaro k’iyi Paruwasi,akaba yari umuyobozi wungirije wa korali Bethrehem akaba asize umufasha umwe bari babyaranye abana 8.

Inkuru n’amafoto yaranze umuhango wo gushyingura ni mu kanya,Uboyobozi bwa IYOBOKAMANA.COM bukomeje kandi bwihanganishije umuryango ,inshuti n’abavandimwe .abakristo ba ADEPR Gisenyi by’umwihariko korali Bethrehem nyakwigendera Musayidizi Emmanuel yarabereye umuyobozi

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUHANGO WO GUSEZERA BWANYUMA KURI NYAKWIGENDERA MUSAYIDIZI EMMANUEL :





Mu masaha ya mugitondo umurambo babanje kuwunyuza iwe murugo aho yaratuye bahava berekeza kurusengero rwa ADEPR Gisenyi






Korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi nyakwigendera yarabereye umuyobozi wungirije yamusezeye bwa nyuma ivuga ubutwari bwe mu ndirimbo no mu buhamya













Ibi biroli byitabiriwe n’imbaga y’abakristo ,abashumba b’amatorero,abayobozi b’amwe mu matorero y’uturere hamwe n’umunyamagbanga mukuru wa ADEPR










Ubuhamya bwatanzwe n’a korali Bethrehem ,Umufasha n’umwana wa nyakwigendera ,imiryango n’abaturanyi bose bashimangiyeko uyu ari umugeni wa Kristo utabarutse












Byari amarira n’agahinda mu gusezera bwa nyuma nyakwigendera Musayidizi Emmanuel

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.