Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Rubavu: Bishop Harerimana Jean Bosco yakoze umukwabo mu bapfumu atwika imiti yabo abadayimoni bavuza induru ivumbi riratumuka-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
16 October 2018 saa 11:35'

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda yaramaze iminsi 3 afite igiterane gikomeye yari yateguye kw’ishami ry’iri torero i Rubavu .Muri iki giterane habereyemo ibitangaza birimo gukira kw’abarwayi b’umubiri no gukira kw’abanyabyaha biganjemo abirirwaga bajya mu bapfumu aho yatwitse imiti myinshi abantu bamuzaniye bagiye bahabwa n’aba bapfumu.

Iki giterane cyamaze iminsi itatu kuko cyatangiye kuwagatanu taliki ya 12 kirangira ku cyumweru cyo kuwa 14 Ukwakira 2018 cyitabiriwe n’abakristo b’iri torero ndetse n’abandi benshi bavuye imihanda yose y’igihugu baje bazanye abarwayi ngo basengerwe cyane abafite ibibazo by’uburwayi buturuka ku myuka mibi kandi Imana ikorera muri uyu mukozi wayo iriyerekana benshi ubu bakaba batanga ubuhamya bw’uburyo Imana yabakijije indwara zari zarananiranye .

Iki giterane mu minsi yacyo yose cyaririmbyemo amakorali akorera umurimo w’Imana muri iri torero rya Zeraphath Holy Church Rubavu nka Holy Nation ,Fire Team n’izindi zitandukanye zose zahuriye kukuririmba indirimbo z’amashimwe ko yarinze u Rwanda ikaruha abayobozi beza batumye tubona umutekano n’amahoro birambye nkuko uyu mushumba akunda kubivuga kenshi mu nyigisho ze ko abanyarwanda bakwriye guhorana amashimwe ku Mana yaduhaye ubuyobozi bwiza.



Bishop Harerimana Jean Bosco yazamuye ibendera rya Israel asaba Imana ngo ihahe amahoro nkayo yahaye u Rwanda

Bishop Harerimana Jean Bosco umaze kuba ikimenyabose mu gukoreshwa n’Imana imirimo n’ibitangaza bikomeye ubwo barimo bashima Imana yahaye abanyarwanda umutekano yaboneyeho gushyira hejuru ibendera y’igihugu cya Israel maze arasenga ati:"Mana wibutse abanyarwanda ukabakura mw’icuraburindi ukaduha amahoro arambye nsengeye n’igihugu cya Israel nacyo ngukomeze kugihundagazaho amahoro yawe kuko kibitse amateka y’umwana wawe Yesu kristo kandi ibyo twigisha byose tukaba tuba tugera ikirenge mucye.

Bishop Harerimana Jean Bosco mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko yuzuye ishimwe ku Mana ko igiterane bateguye cyagize umumaro ukomeye abantu bagahembuka abanyabyaha bakihana ati:"Nshima Imana cyane iyo mbonye abantu bakijijwe kuko niyo Mission ya mbere umukozi w’Imana akwiriye kugira noneho agasengera abantu Imana kabigaragariza ariko babanje kurokora ubugingo.


Bishop Harerimana Jean Bosco yafashe imiti y’abapfumu arayitwika

Uyu mukozi w’Imana yakomeje avugako muri iki giterane yatangajwe no kubona abantu basanga 20 batura ibyaha byo kujya mu bapfumu ndetse bakazana ibifurumba by’imiti abapfumu babahaye bababeshya ngo barabavura indwara zananiranye maze turabasengera benshi bavamo abadayimoni bari baratongerewe n’aba bakonikoni, ati:"Ubundi abantu bakwiriye gusobanukirwa ko ntahandi indwara zakirira hatari kwamuganga wemewe na Leta cyangwa Yesu kristo niwe ushobora gukiza indwara zananiranye ".


REBA AMAFOTO Y’UBURYO ABANTU BAZANYE IMITI BAHAWE N’ABAPFUMU :









Abantu batanze ubuhamya bw’uburyo bakoranaga n’abapfumu barihana banazana imiti bari barahawe













Iyi yose n’ubwoko bw’imiti y’abapfumu abari barayihawe bazaniye Bishop mu rusengero arabihanisha arangije arabasengera

Video coming soon

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.