Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Rubavu :Bethlehem Evangelical Week 2018 yatumiwemo korali Sauni ya ADEPR Cyahafi,Simeon Kabera na Rev.Munongo Stephano

Ubwanditsi , November 2018

Ku nshuro ya gatatu i Rubavu hagiye kubera igiterane ngarukamwaka kitwa "Bethlehem Evangelical Week "gitegurwa na Korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi ,muri uyu mwaka wa 2018 iki giterane cyatumiwemo Korali Sauni ya ADEPR Cyahafi ,umuramyi Simeon Kabera n’umuvugabutumwa mpuzamahanga witwa Rev.Munongo Stephano uzaturuka mu gihugu cya Congo(RDC).

Bethlehem Evangalical Weeek n’igiterane kimara icyumweru kikaberamo ibikorwa bitandukanye kandi bifite umumaro mu buzima busanzwe muri Societe Nyarwanda noneho hakabamo n’ibindi bihembura imitima y’abafite mu mitima yabo inzira zijya isiyoni aho mu buzima busanzwe bakora ibikorwa byo gufasha abatishoboye nko kwishyurira abantu ubwisungane mu kwivuza ,gusura abarwayi ,gusura abagororwa bakabafasha bakanababwiriza ubutumwa bwiza ndetse no koroza abantu inka n’ibindi bikorwa byinshi by’ubugiraneza.


Korali Bethlehem ya ADEPR Gisenyi iri mu myiteguro y’igiterane Bethrehem Evangelical Week 2018

K’uruhande rw’ubuzima bw’umwuka igiterane Bethlehem Evangelical week kijya gikorerwamo ivugabutumwa rihindurira abantu kuri Yesu aho buri mwaka gisiga habonetse abantu benshi bakira agakiza binyuze mu butumwa butambuka mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana bihatangirwa kuburyo umubare w’abantu bihaniye muri ibi biterane bimaze kuba inshuro ebyiri ubarurirwa mu bantu basaga magana atanu.

Igiterane Bethlehem Evangelical Week muri uyu mwaka wa 2018 kizaba kuva taliki ya 17 kugera kuwa 23 Ukuboza 2018 kikazabera kurusengero rwa ADEPR Gisenyi aho kuva kuwambere kugera kuwagatanu kizajya gitangira kuva kw’isaha ya saakumi n’igihe kugera saa mbiri n’igice(16h30-20h30) ,kuwagatandatu gitangire saa munani kugera saa mbiri z’ijoro (14h00-20h00) noneho kucyumweru gitangire saa tatu za mu gitondo kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (9h00-18h00).

Iki giterane mu minsi irindwi kizamara kizabonekamo abakozi b’Imana barimo abaririmbyi nka Korali Bethrehem ari nayo nyiri gutegura iki giterane ,Korali Sauni ya ADEPR Cyahafi izaturuka mu mujyi wa Kigali,Citam Nakuru Worship Team izaturuka mu gihugu cya Kenya n’abahanzi nk’umukirigitananga Deo Munyakazi n’umuramyi Simeon Kabera n’andi makorali akorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paruwasi ya Gisenyi hamwe n’umuvugaubutumwa mpuzamahanga Bwana Rev.Evangeiliste Munongo Stephano uzaturuka mu gihugu cya Congo(RDC).

Muhire Innocent umuyobozi wa Korali Bethlehem mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko bashima Imana cyane ko ijya ibafasha kandi ikabasohoboza mu muhamagaro w’ivugabutumwa yashyize muribo kandi iki giterne cya Bethrehem Evangelica Week kikba kijya kigira umumaro wo guhembura abantu mu buryo bw’umwuka ndetse no kubahindurira ubuzima.

Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati :"Mu gihe tumaze dukora iki giterane dukora ivugabutumwa mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana abantu bagahindukirira Imana ,tukanakoramo ibikorwa byo gufasha abatishoboye nko gusura abarwayi kwa muganga ,gusura abagororwa mu bitaro bitandukanye by’umwihariko tukaba twaroroje abatishoboye tubaha inka 24 ubu zikaba zigenda zororoka .

Uyu muyobozi yakomeje avugako muri Bethlehem Evangelical Week muri uyu mwaka wa 2018 hateganijwemo ibikorwa by’urukundo birimo kuzajya gusura abagororwa b’abagore n’abana muri Gereza ya Musanze ndetse bakanasura abarwayi mu bitaro bya Giseinyi bakazanaremera abatishoboye .


Rev.Munongo Stephano umwigisha mpuzamahanga azitabira Bethrehem Evangelical week 2018


Menya byinshi ku giterane Bethlehem Evangelical Week 2018

Korali Sauni ya ADEPR Cyahafi yemeje aya makuru ko iri mu myiteguro yo kuzitabira "Bethlehem Evangelical Week 2018"

Umuramyi Simeon Kabera nawe azaba ari muri iki giterane


Korali Bethlehem ya ADEPR Gisenyi ikora ivugabutumwa mu buryo bukomeye ,ni bantu ki ? Menya inshamake y’amateka yabo:

Korali Bethlehem ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu muri Paruwasi ya ADEPR Gisenyi ,yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’i 1965 itangizwa n’abaririmbyi 4 barimo abasore babiri n’abakobwa babiri icyo gihe yitwaga iy’urubyiruko maze nyuma y’imyaka 2 itangiye yitwa izina rya Bethlehem.

Yatangiye iririmba ikoresha amajwi yabo gusa n’ingoma z’uruhu ariko nkuko ari imwe mu makorali yabayeho mu gihe abamisiyoneri bari bagikorera umurimo w’Imana hano mu Rwanda doreko aribo batubyaje ubutumwa bwiza baje kuyitera inkunga ya bimwe mubikoresho bya muzika banayigisha kuririmba amajwi yose uko ari 4(Soplano,Bass,Artho ndetse na Tenolo).

Uko imyaka yagiye ishira Bethrehem yagiye itera imbere ari nako umubare w’abaririmbyi ugenda wiyongera kuburyo byageze mu mwaka w’i 1994 bafite abaririmbyi 35 ariko nkuko Genocide yakorewe abatutsi muri uyu mwaka yangije ibintu byinshi inatwara ubuzima bw’abantu ,ibi byagize ingaruka mbi no kuri korali Bethrehem bamwe mubari abaririmbyi bayo barapfa abandi barahunga.

Nyuma ya genocide Bethlehem yaje kongera kwisuganya ikomeza umurimo w’Imana ndetse iza kugira abaririmbyi benshi cyane kuburyo bamwe muribo bagiye bavamo bakajya gutangiza andi makorali agize imidugudu ya Paruwasi Gisenyi aha umuntu yavuga nka Korali Bether yo ku mudugudu wa Bether ,korali Penuel yo kumudugudu wa Calmer iyi yo yahoze yitwa Bethlehem B,korali Bethifage yo ku mudugudu wa Bethifage ndetse n’izindi kandi by’umwihariko ikaba ifite abana batoya itoza kuririmba mu ntego yuko aba bana aribo bazavamo Bethlehem y’ejo hazaza.

Mu myaka 52 Bethlehem imaze ibayeho ubu Bethlehem ifite abarirmbyi 100 ikaba yaragiye ikora ivugabutumwa hirya no hino mu turere twose tugize iguhugu cy’u Rwanda ,mu bigo by’amashuri yaza kaminuza, mu matorero atandukanye ndetse no muri Gereza by’akarusho yakoze ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye nka Congo ,u Burundi,Uganda na Kenya ndetse yagiye inafasha abatishoboye nko mu bitaro ,kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango ikennye , kubaka insengero zitandukanye ,gufashanya hagati yabo bakurana mu bukene ,gushyigikira abaririmbyi babo n’abakristo mu biroli bitandukanye n’ibindi byinshi boyse byakomejwe n’igikorwa k’indashyikirwa bakoze ku munsi w’ejo ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 50 boroza inka 24 imiryango itishoboye mu karere ka Rubavu by’akarusho babikora batarobanuye idini umuntu abarizwamo.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO