Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Rev.Dr Andre Mfitumukiza abinyujije mu muryango yashinze yoroje amatungo magufi abatishoboye mu karere ka Rurindo -Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
8 November 2018 saa 16:06'

Umuryango witwa 4HSWM (4Hs of Strong Women Ministries ) washinzwe na Rev.Doctor Andre Mfitumukiza wo mw’itorero ry’Ababatisita wakoze ibikorwa byo gufasha abatishoboye mu karere ka Rurindo aho borojwe amatungo magufi agizwe n’ihene 66 zatanzwe mu mirenge itatu mw’igize aka karere, ziza ziyongera ku zindi zari zatanzwe mbere mu yindi mirenge .

Umuryango wa 4Hs of Strong Women Ministries(H4 z’abagore b’intwari bisobanura (Umutwe=Head ,Heart=Umutima ,Hands=Amaboko ,Hearth=Ubuzima) bishatse kuvugako umugore ashoboye kuko afite umutwe ukora neza ,akagira umutima utekereza neza kandi akaba afite ubushobozi bwo gukoresha amaboko agatera imbere kandi agatunga umuryango we ndetse akabasha kugira ubuzima bwiza yaba we ubwe ndetse n’abamukomokaho.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kane taliki 8 Ugushyingo 2018 kibera mu mirenge ya Mbogo ,Tumba na Shyorongi aho imiryango 66 itishoboye ibarirwa mu kiciro cya mbere buri muryango wahawe ihene y’ishashi bahabwa inshingano zo kuzorora neza kugirango zizababyarire umusaruro wo kwiteza imbere bave mu kiciro bagana mu kindi.

JPEG - 374 kb
Madame Gasanganwa Marie Claire umuyobozi wungirije w’akarere ka Rurindo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Madame Gasanganwa Marie Claire umuyobozi wungirije w’akarere ka Rurindo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuzeko kuba abagiraneza baza bakoroza abatishoboye babarirwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe baba bari kunganira Leta muri gahunda yayo yo kwihutisha impinduka nziza ku muturage(Nation Transformation) noneho by’umwihariko mu karere kacu ka Rurindo ubuhinzi n’ubworozi ni kimwe mu bitunze abaturage bityo kuba babashyigikiye baboroza amatungo magufi n’ukuri bakoze kuko izi hene abaturage barazorora bakabasha no kubona agafumbire .

Uyu muyobozi yakomeje avugako ubundi kuba umukozi w’Imana wuzuye ari ukwita kuri Roho n’ubuzima busanzwe bwabo ushinzwe kuyobora ati :"Uyu muryango uyobowe n’uyu mukozi w’Imana Rev.Dr Mfitumukiza Andre umwaka ushize watanze ihene 100 mu mirenge ibiri ya Bushoke n’uwa Base none uyu mwaka wa 2018 batanze ihene 66 zahawe abaturage mu mirenge itatu ya Mbogo ,Tumba na Shyorongi yose yo muri aka karere ka Rurindo ,birumvikana ko bitaye kuguteza umuturage imbere mu buzima busanzwe ari nako no kugaruka ukababwiriza ubutumwa bwiza bikorohera kuko Roho nziza ikorera mu mubiri muzima.

JPEG - 516.5 kb
Rev.Doctor Andre Mfitumukiza wigeze kuba umuvugizi mukuru w’ubumwe bw’amatorero yAbabatisita mu Rwanda(AEBR ) akaba ariwe washinze 4HSWM

Rev.Doctor Andre Mfitumukiza wigeze kuba umuvugizi mukuru w’ubumwe bw’amatorero yAbabatisita mu Rwanda(AEBR ) akaba ariwe washinze iyi Minisiteri yavuzeko intego yabo ari uguteza imbere umugore n’umukobwa n’abana kuko hari abantu benshi basuzugura umugore nyamara iyo urebye imikorere yabo usanga bashoboye kandi bagira uruhare rukomeye mu mibereho myiza y’umuryango ari nayo mpamvu mu bagenerwabikorwa bacu usanga higanjemo abari n’abategarugori nkuko aba tworoje none abasaga 50 muri 66 tworoje bari muri iki kiciro.

Uyu muyobozi yakomeje avugako abantu bari bakwiriye gushyira hamwe bakita kubatishoboye kugirango bazamure abazahajwe n’ubukene ati:"Usanga abantu benshi badakozwa ibikorwa by’ubugiraneza kandi bifite nyamara ntibamenyeko iyo ushaka gutera imbere cyane nawe ukwiriye guharanira kuhateza bagenzi bawe bakiri hasi bityo muri byose turashimira abafatanyabikorwa bacu barimo ikigo k’igihugu cy’imiyoborere (RGB ) kuko hirya y’ibindi bikorwa byinshi dukora kuko uyu mushinga wo kubona izi hene bawugizemo uruhare rukomeye none ukaba usojwe neza kuko umwaka ushize twatanze ihene magana 300 muri uyu dutanga magana 200 zose hamwe zikaba magana 500 zatanzwe mu turere twa Gakenke na Rurindo ".

JPEG - 574.5 kb
Abatishoboye bafashijwe bavuzeko bagiye kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye

Madame Bantegeye Anosiyata umwe mu batishoboye bo mu murenge wa Tumba wafashjwe agahabwa ihene yavuzeko yishimiye cyane kuba yorojwe itungo bityo ko agiye kuryorora neza kugirango azajye abasha kubona agafumbire ko guhingisha utuboga ati:Si ifumbire gusa kuko uko nzayifata neza izajya ijyenda yororoka k’uburyo numva nkurikije ko mbonye itungo narishakaga ,iyi ari inzira ikomeye Imana inshiriye ngo ntere imbere “.

4Hs of Strong Women Ministries n’umuryango ushingiye ku ndangagaciro za Gikristo watangiye gukora ku mugaragaro mu buryo bwemewe n’amategeko ya RGB mu mwaka wa 2014 kuko ariho wabonye ubuzima gatozi ,Uyu muryango ufite intego yo kwita ku mibereho myiza y’abari n’abategarugori yaba mu buzima busanzwe no guhugura no gufasha abatishoboye mu ntego yo guteza imbere umuryango nyarwanda,guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu ntego zo guhangana n’indwara zituruka ku mirire mibi hamwe no kubwiriza ubutumwa bwiza bushingiye kw’ijambo ry’Imana bugamije guhindurira abantu kuri Kristo banatozwa umuco wo gukorera hamwe .

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GIKORWA:

JPEG - 417.9 kb
Mbere yo guhabwa ihene barabanzaga bagahugurwa uburyo bwiza bwo kuzorora ndetse n’uburyo bwo kwiteza imbere


JPEG - 429.1 kb
Mbere yo guhabwa ihene barabanzaga bagahabwa ifishi bakanateraho igikumwe


PNG - 1.2 Mb
pastor nzeyimana vedaste umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa mbogo yashimiye Rev.Dr Andre kubw’uyu muryango yatangije

Akanyamuneza kari kose kubatishoboye bahawe ihene barambura amaboko bashima Imana


JPEG - 650.3 kb
Akanyamuneza kari kose kubatishoboye bahawe ihene barambura amaboko bashima Imana

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.