Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Patient Bizimana agiye kw’ifatanya nabo kw’ivuko i Rubavu mu giterane cy’amashimwe yatumiwemo n’itorero rya Zeraphath Holy Church


Yanditswe na     Ubwanditsi
13 November 2018 saa 09:14'

Umuramyi Patient Bizimana akomeje imyiteguro y’igiterane gikomeye yatumiwemo n’itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda ,iki giterane kiba kizaba mu byumweru bibiri bikurikiranye aho kuva ku mataliki ya 21-25 Ugushingo,2018 I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ahari ishami ry’itorero Zeraphat Holy Church ,naho ku itariki ya 28 Ugushyingo- 2 Ukuboza kikazakomereza mu karere ka Rubavu.

Patient Bizimana umuramyi ufite abakunzi benshi yemeje aya makuru ko akomeje imyiteguro y’iki giterane kandi ko ahishiye byinshi byiza abazabasha kuboneka muri ibi bihe byiza by’amashimwe ku Mana yarinze u Rwanda n’abanyarwanda.


Patient Bizimana yemeje aya makuru ko azaboneka muri ibi biterane byombi n’ukuvuga i Kigali n’i Rubavu

Aganira na IYOBOKAMANA.COM Patient Bizimana yagize ati:"Niteguye neza kwitabira ibi biterane natumiwemo n’itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda aho mu cyumweru cya mbere nzatangira zataramana n’abanya Kigali i Nyamirambo ahitwa mu miduha ahakorera iri torero noneho mu cyumweru gikurikiyeho nzabane n’abaturiye akarere ka Rubavu kw’ivuko mu mujyi wa Gisenyi hafi y’ahakorera aba Scout aho iri torero ribarizwa muri aka karere.

Iki giterane gifite insanganyamatsiko yanditse mu gitabo cy’abefeso 5:20-21(Mujye mushima Imana Data wa twese ku bw’ibintu byose, mubiyishimira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo,kandi mugandukirane ku bwo kubaha Kristo).

Iri torero riyobowe n’umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco uri gukoreshwa n’Imana ibikomeye muri iyi minsi aho asengera benshi bafite ibibazo by’uburwayi bukomeye yaba ubusanzwe nko guhagurutsa ibababana n’ubumuga bwo kutagenda ,guhumura abatabona no gusengera indwara zituruka ku myuka mibi n’ubuturuka ku myuka ari no muri uru rwego mu mpera z’uyu mwaka itorero ashumbye riteguye iki giterane cyo guhumuriza ndetse no gusabvira abantu imigisha.


Biishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church Rwanda

Bishop Harerimana Jean Bosco uyu mushumba w’amatorero ya Zeraphath Holy Church aganira na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko mbere ya byose ashima Imana ko ikomeza kugenda yiyereka abantu bayo binyuze mu masengesho y’imbaraga zibohora ati :”Burya iyo uri umushumba w’itorero ukabona Imana irakorera abakristo ibitangaza bitandukanye ndetse hakanaboneka abantu bakira Yesu nk’umwami n’umukiza birakunezeza “.

Ati:"Kimwe n’ahandi hose hirya no hino kw’isi iyo umwaka ujya kurangira abakristo bategura ibiterane byo gushima Imana kuburinzi bwayo ibayaragize mu mwaka urangiye ndetse no gusaba imbaraga n’imigisha bibinjiza mu mwaka mushya ,ni muri urwo rwego natwe duteguye iki giterane mu rwego rwo gusenga Imana ngo idukize inyatsi n’indwara n’ibindi bibazo byose bisigare mu mwaka tugiye kurangiza maze iduhe imbaraga n’imigisha twinjire mu mwaka mushya w’i 2018 turi bashya kandi dufite umugisha
.
Bishop Harerimana Jean Bosco yakomeje asaba abantu kuzaza muri iki giterane ari benshi kugirango bafatikanirize hamwe gushima Imana nayo biyitere gusubiza ibyifuzo byabo,abarwayi bakire ,ababaaye bishime ,Ati: Usibye no kuba abantu basubizwa bakwiriye no kuza tugashima Imana kubwo uburinzi bwayo kuko iba yatanze ingabo nyinshi kugirango abantu turindwe kuko ubu turi gusoza umwaka wa 2018 ari nayo mpamvu iki giterane twagihaye integoyo gushima Imana .


Bishop Rubona Mathias kuva muri Kenya azitabira iki giterane

Iki giterane kizitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo Patient Bizimana uzaboneka muri ibi biterane byombi n’ukuvuga i Kigali n’i Gisenyi ,Healing Worship Team izaboneka mu giterane i Kigali hamwe na Fire Team n’andi makorali akorera umurimo w’Imana muri uru rusengero rwa Zeraphath Holy Church mu Rwanda .

Iki giterane kandi yaba i Kigali n’i Rubavu kizitabirwa n’umukozi w’Imana usize amavuta, Bishop Mathias Rubona uzaturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya.


Menya byinshi kuri iki giterane

Iki giterane kikazaba tariki ya 21-25 Ugushingo,2018 I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ahari ishami ry’itorero Zeraphat Holy Church ,naho ku itariki ya 28 Ugushyingo- 2 Ukuboza kikazakomereza mu karere ka Rubavu ari naho hari icyicaro gikuru cy’itorero Zeraphat Holy Church kikaba kizajya gitangira kuva kw’isaha ya saa kumi z’umugoroba kugera saa moya z’ijoro (18h00-19h00).


Healing Worship Team nayo izaboneka mur giterane i Kigali

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.