Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pastori Ezra Mpyisi yagarutse cyane ku kibazo cy’ubuhemu

Ubwanditsi , 5 months ago

Umwe mu bapastori bamazer kubaka izina hano mu Rwanda kubera ibyigisho ndetse n’inama batanga cyane,Pastor Ezra Mpyisi yavuze ku kibazo cy’ubuhemu nyuma yo kubona ko cyugareije isi cyane

Muri iyi si yuzuyemo abantu bafite ibikomere by’uko bahemukiwe cyangwa abo imitima yabo ishinja guhemuka.

Tutitaye ngo umuntu yahemutse kangahe cyangwa yahemutse ku ruhe rugero twavugako buri muntu aba yarahemutseho; gusa uko bahemuka ni byo bitangana.

Abantu bahemuka kubera impamvu zitandukanye ariko muri iyi minsi guhemuka abantu bamaze kubigira umuco wakwibaza ngo biterwa niki?

Umwe mu nzobere za Bibiliya hano mu Rwanda,Pastori Ezra Mpyisi ubwo aherutse guhamagarwa kuri Radio imwe ya hano mu gihugu yagize byinshi atangaza kuri iki kibazo aho,yavuze ko inda umutimanama w’abantu ukora nyuma y’inda.

Mu magambo ye Pastor Ezra Mpyisi yagize ati:”Muri iki gihe abantu bahangayikishijwe n’imibereho y’ubuzima bwabo bibaza ibibazo bitandukanye nka ndarya iki, ndambara iki? Bigatuma umuntu ashaka amafaranga uko byagenda ngo akemure icyo kibazo atitaye niba ayabonye ahemutse cyangwa adahemutse, ariko muby’ukuri ari uwo ahemukiye asigara ababaye kandi nawe iyo amaze kuyakoresha yibuka ko yahemutse akababara, muri make abantu b’ubu inda barazifashe bazishyira hejuru y’umutima bituma umutimanama wabo ukora nyuma y’inda, aho umuntu yakabaye atekereza ku cyo agiye kurya n’uko yakibonye ahubwo akirya akagitekerezaho nyuma ni yo mpamvu zo kwiyongera ku buhemu muri iki gihe”

Pastori Ezra Mpyisi yakomeje agira ati;”Ijambo ry’Imana ritubuza kwibaza ngo ejo tuzambara iki cyangwa se tuzarya iki nka kimwe mu nkomoko y’ubuhemu (Matayo6:31)

Bavandimwe ntidukwiye guhungira mu by’iyi si ngo twibagirwe ko tutari abayo ahubwo nk’uko mugihe abandi bahugiye muby’isi reka twebwe duhugire muby’umwuka ( 1Petero3:3-4)”.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO