Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Pastor Emma Ntambara yihanangirije abarwayi ba Marariya n’izindi ndwara babura kwirinda no kujya kwa muganga bakayoboka abanyabitangaza


Yanditswe na     Ubwanditsi
24 October 2018 saa 03:55'

Pastor Emma Ntambara umaze kuba ikimenyabose mu gukoreshwa n’Imana imirimo n’ibitangaza bikomeye ,uyu akaba umushumba mukuru w’itorero “Urufatiro rwa Kristo” yavuzeko yihanangirije abarwayi baza marariya babura kugura inzitiramubu ngo birinde cyangwa ngo bajye kwa muganga gushaka Parasitamoro ahubwo bakirirwa baza ngo abasengere.


Pastor Emma Ntambara arasaba abantu kudatesha agaciro kwivuza kwa muganga bitwaje ko Imana iri bubakorere ibitangaza

Ibi Pastor Emma Ntambara yabivugiye mu kiganiro kitwa Imbaraga zibohora akora kuri Radiyo One buri cyumweru mu gitondo maze ubwo yarimo abwiriza ijambo ry’Imana anavuga uburyo Imana yigaragariza abantu ikabatabara ikabakiza indwara ikanabakoprera ibitangaza bitandukanye ihera ko umuntu afite kwizera kandi ikanareba ko yizeye Imana kurusha kwizera umuntu ugiye kumusengera .

Pastor Emma Ntambara yakomeje avugako atemeranywa n’abantu babura kwirinda indwara cyangwa banarwara bakabura kujya kwa muganga ahubwo bakirirwa mu nsengero ngo bashaka gusengerwa ngo Imana ibakorere ibitangaza .


Pastor Emma Ntambara ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro kuri Radio One

Muri aya magambo Pasiteri Emma Ntambara yagize ati :" Ugasanga umuntu yanze kurara muri Supernet imibu yamutera marariya agatangira ngo nasengerwe nta no kujya kwa muganga no babanze bamuhe imiti ,rwose ibyo ntabwo aribyo abantu bakwiriye gusoobanukirwa ko Imana ikora ibitangaza ariko nabwo ko ibikorera uwizeye kandi utagize uruhare mu bigeragezo .

Uyu mushumba yakomeje asaba ko abantu bakwiriye kujijuka bakajya bajya kwamuganga bakivuza kuruta kumvako uburwayi bwose buzakirira murusengero ati :Ubundi abantu barwaye nk’indwara zituruka ku myuka mibi ,izananiye abaganga basanzwe nibo bakwiriye gutegereza ibitangaza by’Imana kuko Yesu akora ibyananiye abantu.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.