Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pasitori yagaragaye arinzwe bikomeye nka perezida wa Repubulika-Amafoto

Ubwanditsi , October 2018

Iyo abantu bavuze umukozi w’Imana cyangwa umushumba w’itorero benshi bumva umuntu ukorera Imana ndetse rimwe na rimwe uwicisha bugufi agafasha ababababaye ndetse abashonje akabagaburira,gusa byatangaje abantu benshi ubwo babonaga umukozi w’Imana arindwa bikomeye cyane ubwo yajyaga k’urusengero rwe kubwiriza.

Amakuru yakomeje kugenda acicikana cyane ku mbuga nkoranyambaga,yagaragazaga umukozi w’Imana wo mu gihugu cya Afurika y’epfo arindwa bikomeye nkuko abaperezida barindwa .

Umushumba w’itorero Allelua Ministries international ,Pastor Alph Lukau yagaragaye arinzwe bikomeye.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya Reuters ,Pastor Lukau yasobanuye ko gukoresha buriya burinzi ari uko abakozi b’Imana nabo bagira ababarwanya kandi ko nabo baba babomba kugira icyubahiro ndetse n’itandukaniro mu nsengero zabo bashumbye

Mu mamgambo ye Pastor Lukau yagize ati:” Biriya ntabwo ari igitangaza gikomeye kuko n’abakozi b’Imana tugira abaturwanya ndetse kandi tuba tugomba kugira itandukaniro ku matorero dushumbye kandi ijambo ry’Imana riravuga riti abo kubaha mububahe”.

Pastor Alph Lukau ahabwa icyubahiro gikomeye cyane

Nyuma yo kubona ayo mashusho benshi bagiye bahamya neza ko Atari umukozi w’Imana aho bavugaga ko ngo niba akorera Imana ayo mafaranga akoresha gutyo kandi hari abashonje ndetse n’abambaye ubusa yagakwiye kuyakoresha mu gufasha abantu
Reba amafoto
Pastor Alph Lukau ahabwa icyubahiro gikomeye cyane


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO