Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pasiteri Rick Warren yavuze ku banenga u Rwanda badafite icyo bashingiraho

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umuvugabutumwa akaba n’Umuyobozi w’Itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pasiteri Rick Warren, yavuze ku bavuga nabi u Rwanda ashimangira ko bapfa kuvuga batanafite icyo bashingiraho.

Uyu muvugabutumwa ari mu gihugu aho yitabiriye ibikorwa birimo n’amahugurwa ku miyoborere n’indangagaciro zikwiye abayobozi ba leta, abanyamadini n’abikorera.

Aya mahugurwa yiswe ‘‘Driven Leadership Gathering’’ yateguwe n’Umuryango ugamije kubiba amahoro mu Rwanda no mu basenga Imana wa PEACE Plan Rwanda, ateganyijwe ku wa 9 Nyakanga 2019.

Yatumiwemo abagera ku 1800 barimo abayobozi ba leta 300, abikorera 300 n’abanyamadini 1200.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 5 Nyakanga 2019, uyu mushumba yavuze ko ashengurwa n’abaharabika u Rwanda bataruzi kuko mu bihugu birenga 100 yanyuzemo, yasanze ari igihugu gitekanye kandi gifite indangagaciro.

Ati “Ni ho honyine ntatswe ruswa, bigaragaza indangagaciro rwubakiyeho. Ikimbabaza ni abanenga u Rwanda batazi neza icyo bavuga.’’

Kuri Pasiteri Rick Warren ngo hari amatsinda ane arimo abajenosideri, Loni, Abafaransa n’abayobozi birukanwe bazira ruswa, atishimira iterambere igihugu cyagezeho.

Yagize ati “Mfite abakirisitu barenga 3000 banyuze mu Rwanda, iyo haza kuba hari ikibazo ntihari kubura numwe ubimbwira. Bambwira ko amakuru anyuzwa mu itangazamakuru ahabanye n’ibibera mu gihugu.’’

Akomeza ashimangira ko icyo abanenga u Rwanda bahuriyeho ari ishyari baterwa n’iterambere rwagezeho mu gihe batagiciraga akari urutega.

Yakomeje avuga ko itsinda rya mbere rinenga u Rwanda ari abajenosideri, babahunze igihugu none ubu bakaba bafite ishyari ry’uko kirimo gutera imbere ubutitsa.

Ati “Itsinda rya mbere rinenga u Rwanda ni Abajenosideri batakaje igihugu none bafite ishyari ko gitera imbere. Ntibashaka ko u Rwanda rugira ubumwe.’’

Pasiteri Rick Warren yavuze ko ‘‘itsinda rya kabiri rigizwe n’Abafaransa. U Bufaransa bwashyigikiye abajenosideri mu gihe bwashoboraga kuyihagarika. Bafitiye ishyari iterambere ry’u Rwanda.’’

“Itsinda rya gatatu ni Loni, na yo yashoboraga guhagarika Jenoside ariko ntiyabikoze. Uyu muryango ushaka ko ibihugu biwishingikirizaho ariko u Rwanda ntirwabikoze kuko rwafashe gahunda yo kwigira. Loni itekereza ko nta gihugu gikennye cyakwiteza imbere ariko u Rwanda rwarayihinyuje."

Mu gusoza yavuze ko “Itsinda rya kane ni abayobozi bagaragaweho ruswa, bagatakaza imyanya yabo, bagera hanze y’igihugu bagatangira kunenga ubuyobozi bwacyo. Perezida Kagame ntiyihanganira uwakira ruswa.’’

Uyu Munyamerika w’imyaka 65 yashimangiye ko ibihugu byose bya Afurika anyuramo byifuza kuba nk’u Rwanda.

Pasiteri Rick Warren ni inshuti y’u Rwanda kuva mu myaka irenga 15 ishize. Nyuma y’inyandiko ye ifite umutwe ugira uti “The Purpose Driven Life” u Rwanda rwasabye itorero rye rya Saddleback kohereza abayoboke baryo mu Rwanda nk’igihugu kiyobowe n’intego.

Pasiteri Rick Warren yavuze ku banenga u Rwanda badafite icyo bashingiraho


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO