Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pasiteri Hortense Mazimpaka yahishuye impamvu ituma bamwe biyahura anabagira inama

Jean Claude Ndayishimiye , 1 week ago

Umushumba w’itorero Believers Worship Center, Pasiteri Hortense Mazimpaka avuga ko impamvu abantu bari kwiyahura cyane bari kubiterwa no kutagira amakuru ahagije kuby’agakiza kabazanira ibyiringiro bizima biva kuri Yesu.

Ibi Pasiteri Hortense yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2018 ubwo yasobanuriraga abitabiriye amateraniro iby’amakuru y’agakiza kugira ngo bazabone umurage utabora cyangwa ngo wandure.

Agaruka kuri iyi nsanganyamatsiko, Hortense yavuze ko Imana ifite ubushobozi bwo gukiza indwara zose ndetse n’izo bamwe batekereza ko zananiranye icyakora ngo igitangaje ni uko abakirisitu benshi babifiteho amakuru ahagije kandi bafite Bibibliya.

Hortense yakomeje avuga ko kutagira ayo makuru bituma bazinukwa ubuzima bwabo bikabatera uburwayi bw’umunabi (Depression) bikarangira biyahuye.

Yagize ati “Ni yo mpamvu abantu badafite ibyiringiro bizima dukura muri Yesu iyo bahuye n’ibibazo by’ubuzima biyanga burundu bakavuga ko ubuzima burangiye. Satani yamushuka cyane akamuteza agahinda gasaaze akaba yanakwiyahura.”

Hortense akomeza avuga ko aba bantu bakwiriye kumenya inkuru yo kubyarwa ubwa kabiri ibatera kugira ibyiringiro by’ahazaza.

Ati: “Ni uko rero twebwe abavutse ubwa kabiri twahindutse ibyaremwe bishya, ibya kera biba bishize. twavutse ubwa kabiri kugira ngo aturemere ibyiringiro bizima kuko yari asanze tudafite ibyiringiro bizima. Twari dufite ibyiringiro bishira, twakwiringira ikintu cyavaho, ibyiringiro byacu bikarangirira ahongaho.”

Ibi uyu mushumba yabigarutseho mu gihe hirya no hino mu gihugu hari kugaragayra abantu benshi barimo kwiyahura babitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no gutandukana kw’abakundanye.

Pasiteri Hortense Mazimpaka yahishuye impamvu ituma bamwe biyahura anabagira inama


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO