Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Pasiteri Charles Mugisha asoza igiterane ‘Refresh Women Rwanda 2018’ yibukije abakristo ibintu by’ingenzi bakwiriye kuzirikana


Yanditswe na     Ubwanditsi
24 September 2018 saa 10:39'

Pasiteri Charles Mugisha uyobora New Life Bible Church wigishije ijambo ry’Imana mu gusoza igiterane kizwi nka ” Refresh Women Rwanda” cyari kibaye ku nshuro ya 15 yatangaje ibintu by’ingenzi byo kuzirikana mu buzima bw’umukirisito.

Iki giterane cy’ububyutse gihuza abari n’abategarugori cyatangiye ku mugoroba wo kuwa kane taliki ya 19 Nzeri 2018. Ni igiterane ubusanzwe gihuza abagore n’abakobwa ariko ku munsi wa nyuma n’abagabo bari bemerewe kukijyamo.

Ubwo cyasozwaga kuri iki cyumweru, Pasiteri Charles Mugisha yibukije abakirisito bacyitabiriye ko amaraso ya Yesu yonyine ahagije kugirango aheshe intsinzi uwizeye Yesu wese.

Yibukije abakirisito ko bakwiye gukunda umucyo bakanga umwijima n’ibyawo byose nk’uko isomo ryo mu Baheburayo 1:9 ribivuga.

Iri somo rigira riti: “Kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome, ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe, igusiga amavuta yo kwishima, ikakurutisha bagenzi bawe.”


Pasiteri Charles Mugisha umuyobozi wa New Life Bible Church asoza igiterane Refresh Women Rwanda 2018

Pasiteri Charles Mugisha yibukije abakirisito ko iyo Imana itangiye kwigaragaza mu buzima bw’umuntu, imuha ubuhamya bwo kuvuga kandi ko iyo Imana igeze mu buzima bw’umuntu, idateza ibibazo ahubwo ko ibikemura kuko ibibazo ntabwo bikurwaha n’imbaraga n’ububasha bya muntu, ahubwo Imana ubwayo iyo igeze mu bibazo bihita bikemuka.

Yakomeje agira ati: “Imana ni iyera kandi natwe tugomba kuba abera. Imana ntabwo yera yonyine, ahubwo idukoresha mu kwera kwayo tukabyamamaza mu mahanga yose. Mu mbaraga zayo iratubashisha, ikizakubwira ko Imana iri kumwe nawe ni uko Mwuka wera wayo wigaragariza mu bikorwa by’umuntu.”

Kuva gitangiye kuwa kane w’icyumweru gishize, Iki giterane cyaranzwe no kwiga ijambo ry’Imana no guhimbaza Imana.

Abagore n’abakobwa bitabiriye iki gitaramo bahawe impanuro zabafasha guhangana n’ibibazo bahura na byo muri ubu buzima.


Pasiteri Charles Mugisha uyobora New Life Bible Church arasaba abakirisito kuba abera nk’uko Imana bakurikiye ari iyera




Beauty for Ashes baririmbye muri iki giterane



Pasiteri Florence Mugisha, umufasha wa Pasiteri Charles Mugisha na we ni umwe mubagiye batanga impuguro muri iki giterane

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.