Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pasika 2019:Dore ibimenyetso bikwereka ko wazukanye na Kristo

Ubwanditsi , 1 month ago

Ese natwe twazukanye na Kristu? Natwe twabaye abantu bashya? Cyangwa twebwe twaheze ikuzimu, ntitwazutse ku munsi wa gatatu? Twiyunyugujemo umusemburo ushaje mu gihe cyo kwibuka Pasika twahawe, ariwo w’ubugiranabi n’ubukozi bw’ibibi? Hari abiyunyuguza bamira aho gucira! Urupfu ntirugomba kuduherana.

Ikizagaragaza ko twazukanye na Kristu ni uko tuzaharanira iby’ijuru, tuzaharanira ibya Yesu, ni uko tuzarangamira iby’ijuru aho kurarikira iby’isi.

Birabusanye, iby’ijuru n’iby’isi kandi ntawe ukeza abami babiri wanga umwe ugakungahaza undi. Pasika rero idusaba guharanira no kurangamira iby’ijuru, ikatubuza kuba ab’isi n’ubwo tuyirimo bwose, ahubwo tugakunda isi nk’uko Yesu yayikunze, ayiha umwanya wayo ikwiye., ntiduhume amaso ahubwo tukayitegeka tukayihindura nziza.

Hari ubuhamya bwa Petero agira ati:” Mwese muzi ibyabaye muri Yudeya, bihereye mu Galileya nyuma ya Batisimu Yohani yigishaga. Muzi n’ibya Yesu w’i Nazareti:

Ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije umwuka wera, ikamuha n’ububasha; n’uko yegendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na dayimoni bose kuko Imana yari kumwe nawe.

Natwe rero turi abahamya b’ibyo yakoze”. Nyuma y’ubwo buhamya bwa Petero, umuntu yagombye kuba ategereje kumva ukuntu abantu bayobotse iyo ntumwa y’Imana, umuntu yagombye gutegereza ukuntu abamubonye agira neza hose bamwigiraho nabo bakagenda bagira neza aho banyura hose, umuntu yagombye kuba ategereje ko abo yakijije bari barahanzweho na dayimoni baza kumushimira maze bakamukurikira.

Umuntu yagombye kuba ategereje ko benshi bashoboka nabo bamera nka Petero bakaba abahamya b’ibyo Yesu yakoze mu gihugu cy’Abayahudi n’i Yerusalemu, bakabibwira bose, bose bakabimenya, nabo bakabikwiza hose n’igihe cyose.

Nyamara siko byagenze amata abyaye amavuta, inyiturano ni ukumwica bamumanitse ku giti cy’umusaraba. Abo ariko babikoze, bimyijije imoso, bavomeye mu kiva, kuko Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu, urupfu ntirwamuheranye.

Ikimenyimenyi ko yatsinze urupfu ni uko yigaragarije bose, ari kuri rubanda, ari no ku bariye kandi bakanywera kumwe na we aho amariye kuzuka mu bapfuye, ari nabo yahaye ubutumwa bwo kwamamaza no guhamya hose ko ari we mucamanza w’abazima n’abapfuye, ko ari we uha imbabazi umwemera wese abikesha ububasha bw’Izina rya Yesu.

Twebwe rero duhimbaza izuka rya Yesu nyuma y’iminsi itatu, tumubere abahamya b’ibyo yakoze n’ibyo yavuze, tumubere abahamya b’ukuntu yagendaga agira neza aho anyuze hose, tumubere abahamya b’abo yakijije abadayimoni, aho kumusubiza ku musaraba ahubwo tuzukane nawe, tumwamamaze kandi tumuhamye muri rubanda ko yatsinze urupfu kandi ko nidusangira byose nawe, azatwigaragariza nk’umucamanza uha imbabazi abamwemera bose kandi ububasha bw’izina rye bukabaronkera imbabazi z’ibyaha.

Mariya Magadalena ntiyagohetse, ku wa mbere w’isabato yazindukiye ku mva butaratandukana. Ni urukundo rukomeye, ntiyashoboraga gutuza atabonye Yesu kabone naho yaba ari umurambo, n’ubundi ngo akamuga karuta urujyo. Mariya rero yasanze byabaye ukundi, uko yabisize siko yabisanze, yasanze ibuye ryavuye ku mva.

Icyo kimenyetso cyari gihagije kugira ngo gikure Mariya umutima, cyari gihagije kugira ngo kimutere ubwoba, singombwa kwirirwa ahengereza, singombwa kwirirwa ashakisha ikindi, yahise yirukanka asanga Simoni Petero n’undi mwigishwa, wa wundi Yesu yakundaga, arababwira, ati: “Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize”.

Mariya se biriya avuze abikuye he? Ko atigeze arunguruka mu mva ngo abure umurambo wa Yesu, ko atigeze ashakisha ngo amubure, kuba ibuye ryavuye ku mva bisobanura ko bamushyize ahandi, kuba ibuye ryavuye ku mva bisobanura se ko bamukuye mu mva. Cyakora Mariya araduha urugero rwo kudatuza igihe cyose tutabona Yesu, bwo gushaka Yesu ku buryo twamuzindukira butaratandukana buri gihe kabone n’iyo twamusanga ku mva ye ari umurambo, apfa kuba ari Yesu.

Mariya kandi araduha urugero rwo kwiruka no kwihuta igihe dusanze ibuye ryavuye ku mva tukajya kubibwira abo bireba kurusha abandi, araduha urugero rwo kwiruka no kwihuta igihe dusanze ibintu byahindutse ku mva ya Yesu, nta kugenda buhoro, nta guseta ibirenge, nta bunebwe mu butumwa bwacu ahubwo nka Mariya ni ukwiruka atari bya bindi bavuga ngo “ntawihuta nk’uwayobye”, ahubwo uko kwiruka bivuga kubishyiramo imbaraga n’umurava igihe kitararambirana.Ni ukubishyiramo umutima. Tugatangira kuba intumwa z’izuka rya Yesu n’ubwo ibintu byaba bitarasobanuka neza ijana ku ijana.

Natwe turahamagarirwa kubaduka butaratandukana, twirukanka, tukagera ku mva, tukinjira, tukitegereza maze tukemera. Tugomba kubisanga nk’uko Mariya, Petero na wa mwigishwa Yesu yakundaga, kandi uwo arashushanya buri wese muri twe, twagombye gusanga ibuye ryavuye ku mva, tukinjira, tukitegereza tukabona imyenda irambitse, n’igitambaro bari bapfukishije umutwe we kitarambitse hamwe n’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu maze tukemera.

Tukemera ko Yesu batamwibye, ko Yesu batamushyize ahandi, ahubwo tugasobanukirwa n’ibyanditswe bivuga ko yagombaga kuzuka ava mu bapfuye ku munsi wa gatatu.

Mariya Magadalena ni we wa mbere rero wageze ku mva agasanga ibuye ryavuye ku mva, niwe wa mbere wavuze ati:”Umwami Yesu bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize”.

Natwe dusabe ko imva z’abacu twajya tuzisura tugasanga izo mva zirimo ubusa bityo tukaba intumwa z’izuka, kandi abo tubibwiye bagasanga ari ukuri.

Yanditswe na Fidele GATABAZI/IYOBOKAMANA.COM


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO