Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Papa we yapfuye mama we amutwite,Amwe mu mateka akomeye y’ubuzima bw’umuhanzi Adrien Misigaro waririmbye "Ntacyo nzaba"


Yanditswe na     Ubwanditsi
26 October 2018 saa 01:46'

Umuhanzi Adrien Misigaro ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana bakunzwe cyane muri iyi minsi ndetse akaba ari n’umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana wakoze amateka bwa mbere indirimbo ye ikarebwa n’abantu basaga miliyoni kuri You tube.

Kuri uyu munsi ikinyamakuru Iyobokamana.com cyaganiriye n’uyu mugabo atubwira amateka akomeye yaranze ubuzima bwe ndetse n’inzira igoye cyane yanyuzemo kugira ngo agree ku nzozi ze.

Amwe mu mateka akomeye ya Adrien Misigaro
Adrien Nkurunziza MISIGARO ni umugabo w’umunyamurenge wavukiye I Gisoki kuri Muriza I Mulenge muri Kivu y’amajyepfo, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Akomoka ku babyeyi Elias na Anna Buvunduri, iwabo bavutse ari Abana 7 abahungu 5 n’abakobwa 2 umuhungu umwe aza kwitaba Imana basigara ari 6, Adrien niwe bucura mu muryango wabo. Kuri ubu akaba atuye mu mujyi wa Abilene muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu bwana bwe.
Amashuri abanza yayigiye mu Minembwe I Mulenge, naho ayisumbuye ayigira kuri Ntahangwa I Bujumbura mu Burundi. Kuva akiri umwana yakundaga kuririmba ariko akanagira impano yo gusetsa cyane ku buryo buri gihe bakuru be bahoraga bamusaba kubasetsa. Kimwe mu bintu atazibagirwa mu bwana bwe, mama we yigeze kwanga kumugurira inkweto zari zigezweho icyo gihe maze yigira inama yo kujya kwiyandikisha mu gisirikare agezeyo asangayo mukuru we afatanya n’izindi Nshuti ze kumukubita, “Bantahanye bari kunkubita inzira yose” avuga ko izo nkoni atazazibagirwa.

Papa we yitabye Imana Mama we atwite inda ya Adrien y’amezi arindwi, Niyo mpamvu bakunze kumwita Misigaro, Ubwo yaje kuvuka nyuma y’amezi abiri Papa we yitabye Imana, Papa we yari asanzwe ari umu Pasteur w’aho avuka, Adrien rero yarezwe na Mama we kuva akiri uruhinja kugeza akuze. Mama we ni umuntu ukunda Imana cyane, bose hamwe nabo bavukana yabarereye mu nzu y’Imana, ku buryo Adrien yakuze asanga abo bavukana benshi ari abakozi b’Imana, nawe ubwo yatangiye kwitoza iby’Imana muri Sunday school, ariko we yikundiraga kuririmba cyane. Ku myaka 10 yahawe inshingano zo kuyobora abandi bana baririmbanaga muri choral, ariko ubwo yari atarabasha gusobanukirwa neza Iby’imana kuko yumvaga ari gukorera Imana ya Mama we, kuko nibyo yari azi, nta kindi yari yaratojwe uretse kubaha Imana. Hageze igihe, batangira group y’abanyamasengesho, bava mu rugo bakiri abana bato, bamara ibyumweru bibiri basenga, ku musozi, basaba Imbaraga z’Imana ubwo nibwo yabashije gutahura Imana, kuko umwuka w’Imana wamanutse ku bana bari bakiri bato, bavuga mu ndimi, noneho atangira kujya afata umwanya wo kubana n’Imana atari ku itegeko ry’ababyeyi. Kuva icyo gihe kugeza ubu avuga ko yagiye abona urukundo rw’Imana, imwiyereka ntabwo arigera abivamo, nubu arakomeje kandi ngo nta nubwo azabivamo.


Agakiza kamwunguye iki?

“Adrien: Agakiza kanyunguye byose niko navuga, nagiye mpura na byinshi mu buzima, byashoboraga kuntera undi mutima, ariko buri gihe iyo nibutse ako gakiza nahawe, karandinda no mu gihe ngize intege nke, agakiza buri gihe niko gatuma ntagenda wese, bituma nibuka ko nta handi nakwibera uretse muri Yesu.”

Uko yahuye n’umufasha we.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye Adrien yagiye mu Rwanda ahabaga umuryango we munini ahamara imyaka 3 ahakura inshuti nyinshi zirimo n’uwavuyemo umufasha we, yaje kuva mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umukunzi we bakomeza kuganira no gupanga bakoresheje ikoranabuhanga. Icyo gihe ava mu Rwanda hari muri 2008, yongeye kuhagaruka nyuma y’Imyaka 4 muri 2012 ahita akora ubukwe n’umukunzi we, ubu bamaze kubyarana Abana 3 Manzi, Edna na Elma.

Ni iki cyashimishije Adrien kurusha ibindi mu buzima?
“Umunsi nitwa umupapa, maze kubona umwana wanjye, byaranshimishije cane”

JPEG - 73.4 kb
Adrien n’umuryango we

Urugendo rwe muri Muzika.
Nkuko Adrien yabidutangarije ku myaka 10 yari umuyobozi wa Chorale y’abana ndetse ni naho yatangiriye guhimba indirimbo ze za mbere,indirimbo ya mbere yandikiye muri Chorale yitwaga ngo “Iki Sicyo Gihe“, naho iyo yanditse atangiye kuririmba wenyine yari mu rurimi rw’igiswayile yitwaga “Vumiria“. Yakomeje kwandika n’izindi ndirimbo no kuzishyira hanze zimwe ziranakundwa icyo gihe harimo nk’iyo yise “Amaherezo y’icyaha” n’indi yo mu gitabo cy’indirimbo zo gushimisha yitwa ngo “Ibyo Imana Ikora” ariko zamenyekanye cyane mu nsengero gusa. Kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo 23 harimo 2 yakoranye n’abahanzi Medy ( Ngabo Jobert Medard) na The Ben (Mugisha Benjamin) zanamenyekanye cyane mu itangazamakuru. Kuri YouTube amaze kuhashyira izigera ku munani.
Uko yatangiye gukorana indirimbo na The Ben na Medy.

Mu magambo ye Adrien yagize ati:
“Igitekerezo cyo gukorana n’aba basore, nagitekereje, nyuma yo kubona ukuntu urubyiruko(abantu bakiri bato ) bishimira indirimbo zabo ndetse bakazicuranga cyane, ntekereza ko nkoranye nabo indirimbo, byarushaho kwegera abasore cyane, kuko numvaga nshaka gukora indirimbo zigomba kugera no kuri bariya bataza kuri church bashobora kuzunvira, ku ma radio ndetse n’abajya mu kabare zikabageraho, niyo mpamvu niyambaje Brother Ben tugakora iyitwa “Nkwite nde” Kandi ndashima Imana nkuko ibyo nifuzaga nabigezeho, Umubare mwinshi w’abakiri bato barafashijwe abandi bakizwa n’ubutumwa buzirimo ni muri urwo rwego nongeye gusaba Meddy ko twafatanya, Muri “Ntacyo nzaba”kandi Imana ishimwe yabakoreyemo tugafanya kwamamaza Imana.

JPEG - 264.8 kb
Adrien yakoranye indirimbo na Meddy na The Ben zakunzwe cyane

Indirimbo yakoranye na Meddy Ntacyo nzaba imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni kuri YouTube ibyo kandi bimuhesha amafranga ahabwa n’abashinze YouTube ariko kugeza ubu ahabwa Label ya Press One kuko ariho indirimbo ze nyinshi ziri. Ikindi kandi Adrien yahawe Award 2, imwe yayihawe na Group ya East African Gospel ikorera Maryland muri Amerika, ntabwo isanzwe ibikora, ariko yaserukiye u Rwanda, muriyo concert yabo, bamugenera Award yo kumushimira, nk’umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakorera muri Amerika, yanatwaye kandi Groove Award nk’umuhanzi wa Gospel wakoze cyane muri Diaspora mu mwaka wa 2016 ibyo byose bikaba byaramushimishije cyane.

Inzozi za Adrien MISIGARO
“Maze igihe ntekereza ukuntu gospel music y’ubu, itagihindura abantu, nkibaza nimba abayikora (twebwe abaramyi) ari twe tuba dufite intege nke, wibuke neza iyo Dawidi yaririmbaga ngo imyuka mibi yarahungaga , ndimo gusenga Imana ibashe kumpa Imbaraga zo gukora indirimbo zihindura imitima, kandi zibasha gukora ku mutima wayo. Kugira ngo nzabashe gutwara Gospel Music Award ku rwego Mpuzamahanga, mfite ayandi mavuta, Numva ntarashika mu mwanya nyawo ukwiriye abaramyi Imana yifuza, ndi gusenga Imana izanshoboze no kuzagira iherezo ry’abakiranutsi, akarusho nzabashe kuzana na bariya bose batazi Imana ku Mana.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.