Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Papa Francis yongeye gushimangira igitekerezo cye ku bimukira

Ubwanditsi , 5 months ago

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yongeye gushimangira igitekerezo cye cyo gusabira abimukira kwakirwa kimuntu, ubwo yagarukaga kuri iyi ngingo mu isengesho ryabaye kuri iki cyumweru tuvuyemo.

Yatangaje ko ashyigikiye amasezerano ku kurushaho gushyigikira urujya n’uruza rw’abantu ariko bikozwe mu mutekano, asaba Umuryango Mpuzamahanga kurushaho kurengera abimukira.

Hari mu isengesho ry’indamutso ya Malayika (Angélus), ryari ryitabiriwe n’abakirisitu batari bake muri kiliziya ya Saint Pierre i Vatican.

Papa Francis yavuze ko amasezerano ku birebana n’urujya n’uruza rw’abantu yemejwe nyuma y’inama yateguwe n’Umuryango w’Abibumbye yaberaga i Marrakech muri Maroc mu Cyumweru gishize, agamije kubera Umuryango Mpuzamahanga, umurongo ngendarwaho.

Ati “Ndifuza ko Umuryango Mpuzamahanga ubasha gukora ushingiye kuri ariya masezerano, wunga ubumwe, ukanisanisha n’abavuye mu bihugu byabo kubera impamvu zitandukanye."

Ibibazo by’abimukira biri mu byo Papa Francis yashyize imbere kuva yajya kuri uyu mwanya, aho avuga ko badakwiye kubonwa nk’imibare kuko ari abantu bafite amarangamutima kandi bagira uruhare mu kubaka ibihugu baba bagiyemo.

Kuva tariki ya 10-11 Ukuboza nibwo ibihugu bisaga 150 byahuriye mu nama yagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana n’abimukira, aho abayitabiriye bumvikanye ku kurushaho gufatanya, kwita ku burenganzira bwa muntu no kwirinda itabwa muri yombi rinyuranyije n’amategeko.


Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi, kuva yajya kuri uyu mwanya ntahwema kuvugira abimukira


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO