Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

PAPA Francis yavuze akari imurori ku gingo yo gusambanya abana biregwa abapadiri


Yanditswe na     Ubwanditsi
22 December 2018 saa 07:20'

Kuri uyu wa gatanu ubwo yagezaga ijambo rya Noheli ku nzego z’ubutabera za Vatican, Papa Francis yasabye abapadiri bagikora ibikorwa bya kinyamaswa byo gusambanya abana kwirega bagahabwa ubutabera bubakwiriye mu gihe bagitegereje urubanza rwabo n’Imana.
Reuters cyanditse ko bamwe mu bakurikiranira hafi ibya Vatican ari ubwa mbere Papa Francisco yumvikanye avugana uburakari kuri iyi ngingo yo gusambanya abana ndetse ngo ananihangiriza bikomeye bamwe mu bihayimana bakomeje kwijandika muri aya mabi.

Bamwe mu bakurikiranira hafi Kiliziya Gatulika bahamya ko gusambanya abana ari ikiza gikomeye kiri guhungabanya ubusugire bwa Kiliziya Gatolika ku isi muri rusanjye.

Nubwo Papa Francis atasobanuye neza niba inkiko za Kiliziya arizo zaburanisha aba bapadiri, cyangwa se inkiko za Leta cyangwa se bakaburanishirizwa hombi, amakuru ava i Vatikani yemeza neza ko Papa Francis yahagurukiye iki kibazo mu buryo budasanzwe.

Yagize ati “ Kuri mwe mwese mu gisambanya abana: muhinduke kandi mwirege mu nkiko kugirango muryozwe ibibi mwakoze, kandi mwitegure n’urubanza rw’Imana."

Ibi abivuze mbere y’amezi abiri kugirango habe inama rukokoma yiga ku kibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina rikomeje kwandagaza isura ya Kiliziya.
Biteganijwe ko iyi nama izityabirwa n’abasasaridoti bahagfaririye ibihugu birenga 110, ndetse na mirongo z’inararibonye mu by’iyobokamana n’abashyiraho amategeko ya Vatican.

Ubusanzwe mu ijambo rya noheli Papa Francis yajyaga akunda kugarukaho aganira n’abagize itsinda ry’ubutabera ryabaga ari ukurwanya ruswa ndetse no gusesagura umutungo ariko kuri iyi nshuro yibanze ku kibazo cyo gusambanya abana mu rwego rw’isi yose.

Yagize ati " Reka mbivuge neza, Kiliziya tuzakora igishoboka cyose dutume uwakoze ibyaha nk’ibi ahanwa n’amategeko."

Nubwo bimeze bitya ariko bamwe mu balaiki b’idini Gatulika batandukanye bumvikanye bavuga ko kutajenjekera iki kibazo mu buryo bw’amategeko bidahagije ahubwo basaba Kiliziya gufata izindi ngamba zihana zihanukiriye buri wese mu bihayimana gatulika bakora ibyaha nk’ibi bya kinyamaswa.

Reuters yanditse ko ku ruhande rwa Vatican Papa adahakana ko badebekeye iki kibazo gusa akizeza isi ko kigiye gushyirwamo ingufu zitigeze zishyirwamo mu bihe bitambutse.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.